Ushinzwe kwamamaza no guteza imbere ibihangano by’abahanzi cyane cyane iby’indirimbo, Ssabavvulu Balaam yatangaje ko Museveni ari umuhanzi mwiza kurusha benshi muri Uganda barimo na Dr Joseph Chameleone.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimpreports, Museveni wamamaye ku ndirimbo nka ‘Mpe Nkoni’, aritegura gushyira hanze indi ndirimbo ngo izanashyirwa kuri Album ye izitwa ‘Museveni Non-Stop’ yitegura gusohora.
Abwira abanyamakuru kuri iyi album, nibwo Ssabavulu Balaam yavuze ko Museveni ari umuhanzi mwiza ku rwego rwa Kanye West n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku Isi.
Yagize ati “Perezida Museveni ni umuririmbyi mwiza, arenze kuri Chameleone. Impano ya Museveni mu muziki yagereranywa n’iya Kanye West, Phil Collins n’abandi”.
Album Museveni yitegura gushyira hanze “Museveni Non-Stop,” ngo izaba igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ‘Tunyweze Engule’, ‘Twebereremu’, ‘Mukalakate’,… Ariko umunsi n’itariki azayimurikira bikaba bitaratangazwa.
Perezida Museveni ni umusaza w’imyaka 74 y’amavuko, yayoboye Uganda kuva mu mwaka wa 1986. Akaba akunze gushyira hanze indirimbo mu gihe haba hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu na we aba aziyamamazamo. Amatora muri Uganada akaba ateganijw mu 2021.



