gmowbvexoaajnm4-3

AFC/M23 yasabye Loni ibintu 4 nyuma yo kuyifatira ibihano 

Sangiza iyi nkuru

Ishami rya Politiki mu mutwe wa AFC/M23, ryandikiye Akanama k’Umutekano ka Loni usaba ibisobanuro ku buryo ibihano biherutse gufatirwa uwo mutwe n’abayobozi bawo byafashwe, uvuga ko hari impungenge z’uko inzego za Loni zitagaragaje ukutabogama muri iki kibazo.

Muri uku kwezi ni bwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafatiye ibihano AFC/M23, cyo kimwe n’abayobozi bayo barimo Corneille Nangaa na Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi.

AFC/M23 mu ibaruwa yandikiye ako kanama kopi yayo ikaba yarabonwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yasabye ibintu bine by’ingenzi.

Icya mbere ni uko Loni isobanura ku mugaragaro uruhare Perezida uhagarariye RDC mu Kanama k’Umutekano ka Loni yagize mu kohereza, guteza imbere no kwemeza imyanzuro yashyize abayobozi ba AFC/M23 n’uwo mutwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.

Icya kabiri ni ugusobanura ingamba zafashwe kugira ngo hirindwe amakimbirane y’inyungu (conflict of interest) no gukumira ko Komite ishinzwe ibihano yakwifashishwa n’urwego rumwe ruri mu ntambara.

Icya gatatu, yasabye Loni gusobanura uburyo izakomeza kubungabunga ubudahangarwa n’ukutabogama bwayo mu gihe, nk’uko ibivuga, MONUSCO iri gufasha ibikorwa bya MCVE+ mu rwego rw’ubufasha n’ibikoresho (logistique).

Icya kane, AFC/M23 yasabye ko ibaruwa yayo ishyirwa mu nyandiko zikorwa na Komite ishinzwe ibihano, igashyikirizwa ibihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni, kandi ikazitabwaho mu byemezo byose bizafatwa mu gihe kiri imbere birebana na AFC/M23 n’abayobozi bayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply