download_6_0.jpg

Sudan: Umutwe wa RSF wiyemeje gufata Khartoum

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, yavuze ko azagera i Khartoum nyuma y’intambwe ingabo za Sudani zimaze gutera yigarurira ibice byinshi mu Ntara ya Kordofan y’Amajyaruguru.

Ingabo za leta n’izo bafatanyije zatangije igikorwa cya gisirikare muri iki cyumweru, zifata uduce twa Bara, Jabrat al-Sheikh, Um Siala, ndetse n’ahantu h’ingenzi ku muhanda uhuza Omdurman na Kordofan y’Amajyaruguru.

Ubwo yaganiraga n’ingabo ze ahantu hatatangajwe, Hemedti yasabye abasirikare be kwitegura kwerekeza mu murwa mukuru, avuga ko Khartoum ari yo ntego yabo nyamukuru nk’uko bitangazwa na Sudan Tribune.

Yasabye ingabo ze gukomeza kugira umurava no kwihangana, anashimira abarwanyi bashyigikiye uyu mutwe kuva imirwano yatangira ku wa 15 Mata 2023.

Umutwe wa RSF wishingikirije cyane ku bayobozi b’imiryango gakondo mu gushaka abarwanyi, no kubatoreza ahitwa  Nyala batozwa na Osman Bilo (wahoze mu ngabo za leta), ndetse no gukoresha abacanshuro baturutse hanze.

Hemetti yagarutse ku kuba afite ba ofisiye bahuguwe neza mu ngabo ze, asaba ko bahabwa agaciro kabakwiye aho kubafata nk’abakiri mu myitozo cyangwa abayobozi b’agateganyo ku rugamba.

Aya magambo ye yakurikiye inama yagiranye n’ihuriro ryitwa “Tasis”, rikora nk’urwego rwa politiki na gisivili rushyigikiye uyu mutwe wa RSF.

Kuba ingabo za leta zarigaruriye Bara na Jabrat al-Sheikh biziha amahirwe menshi yo kwerekeza muri Darfur y’Amajyaruguru, ndetse bigakumira ibitero bya RSF bishobora kugabwa ku butaka bigana i Khartoum na El Obeid.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply