Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye ku kicaro cya Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Boubacar Diallo, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Mali.

Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwazo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare.



