Hon. Sebaba arasaba kuyobora umutwe w'ingabo zidasanzwe ( Special forces )

Mumaze igihe mwarambuze bamwe muri mwe urukumbuzi rwari rwose. Nta kindi cyabinteye si ubunebwe cyangwa ubuswa, ahubwo ni uko nari mpugijwe no gutekereza uko nakwisabira kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo mpangane n’inyeshyamba zibangamira abaturage zibabuza amahwemo n’amahoro. Murumva ko ntari norohewe ariyo mpamvu byansabye gutuliya ngapanga mbere yo gushyira mu bikorwa. Ubu abatitizi batangiye […]

Igiterane va muri karande cyitezweho umusaruro

Ku inshuro ya Gatandatu igiterane va muri karande mbi gitegurwa n’umuhanzi Ev. Nzigiyimana Fidèle kizaririmbamo abahanzi benshi gitegerejwemo umusaruro mu kuzana abantu ku Mana. Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Fidele NZIGIYIMANA umuyobozi mukuru wa turwanye karande mbi (va muri Karande mbi uharanire ibyiza witeza imbere) yatangarije bwiza.com, ko yongeye gutegurana morale igitaramo ngaruka mwaka kiremereye kizaba kirimo […]

Ibyaha bitanu bihangayikishije sosiyete nyarwanda- SP. Sano

Ubwo habaga umuganda usoza ukwezi , Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Nyarugenge, SP Sano Nkeramugaba yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kigali gukumira no kwirinda ibyaha bitanu bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi. Sano yashimangiye ko ibyo byaha bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage muri Nyarugenge ndetse no mu gihugu ari ubujura, gukubita no gukomeretsa, […]

Nta gihangange imbere y’Imana, nawe yakumenera ibanga

2 korinto 2: 9-10 “Ariko nkuko byanditswe ngo ibyo ijisho ritigeze kubona n’ ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’ umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda.” Mu mwaka 1997, byabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano banjyana kuri Police Station kuko hari ibyo nagombaga gusobanura. Nkigerayo ntabwo nabashize kubonana nukuriye aho kuko yahamagawe kujya mu […]

Tanzania: Inkambi ya Nyarugusu y’Impunzi z’Abarundi yafatiwemo intwaro zitandukanye

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania hafatiwe intwaro nyinshi mu isoko riherereye imbere mu nkambi, aho ngo zafatanwe Abanyatanzaniya bavuga Ikirundi. Igipolisi gishinzwe umutekano w’inkambi ngo cyariwe urwara n’impunzi zivuga ko zabonye imbunda mu mifuka y’imiceri y’abacuruzi b’Abanyatanzaniya mu isoko riri mu nkabi. Amakuru ya mbere akaba avuga ko igipolisi cyahise […]

Kigali: Hotel Mariot yaguriye abatishoboye 500 mituweli

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019,mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza y’ abaturage, Ubuyobozi bwa Holel Mariot Kigali bwashyikirije abaturage bo Murenge wa Kigali amafaranya miliyoni n’ igice y’ amanyarwanda (1.500.000 Fr ). Nyuma yo gufatanya umuganda n’ abaturage bo mu Murenge wa Kigali, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Mariot, Nicole Ingabire yahise […]

Huye: Afite ubwoba ko inzu abamo izamugwaho agasaba leta kumufasha

Umukecuru w’imyaka 74 wo mu karere ka Huye, atuye mu nzu abona ko izamugwaho, agasaba inzego za leta ko zamwubakira ariko zitamukuye mu isambu ye kuko ariho ahinga akabona ikimutunga. Mu mudugudu wa Gacyera Mu kagari ka Rango A mu murenge wa Mukura muri aka karere ka Huye, niho Matilida Mukandamage, umukecuru w’imyaka 74 atuye. […]

East Africa's Got Talent mu dushya turimo Golizo n'utegeka amazi kugenda

Abanyarwanda bafite inyota yo kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent rizabera muri Kenya. Ni irushanwa rihuza abafite impano zitandukanye baturuka muri aka gace ka Afurika y’i Burasirazuba. Ejo hashize, ku wa gatandatu tariki ya  25 Gicurasi, hano mu Rwanda habaye amajonjora y’abazahagararira u Rwanda 30 muri iri rushanwa. Agashya ka mbere kagaragaye ni aka […]

Igisirikare cy’u Bufaransa gikomeje gutyaza icya Uganda mu bijyanye no kurwanira mu misozi

Igisirikare cya Uganda kibifashijwemo n’abarimu b’Abafaransa cyongereye imyitozo yo kurwanira mu misozi, aho kuri ubu imyitozo iri gukorerwa mu Karere ka Ntoroko kegereye umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imyitozo irimo gukorwa mu gihe mu karere ikibazo cy’umutekano gikomeje kwiyongera nk’aho mu minsi ishize umutwe wa ADF wifatanyije n’umutwe w’iterabwoba utinyitse kurusha iyindi […]

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni babonaniye muri Afurika y’Epfo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, abayobozi bombi ibihugu byabo bitarebana neza muri iki gihe, kuri uyu wa Gatandatu bahuriye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho bari bitabiriye irahira rya mugenzi wabo, Cyril Ramaphosa wongeye gutsindira manda yo kuyobora iki gihugu. Abayobozi bombi bicaye begeranye muri uyu muhango wabereye […]

Rwamagana: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro zisaga 6500 z’inzoga zitemewe

Kuri uyu wa 23 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro yafatiye mu rugo rwa Musigwa James w’imyaka 40 inzoga z’inkorano zitemewe zitwa “Umuvinyu “ litiro 6510. Polisi y’u Rwanda ihora iburira abaturage kwirinda izi nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi. Chief Inspector of Police […]

Minisitiri Ngirente arahamagarira urubyiruko ruba mu mahanga gukoresha amahirwe bahawe na leta bakabyaza ikigega BDF umusaruro

  Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushyigikira urubyiruko binyuze mu kigega BDF ,kandi iyi gahunda ntireba urubyiruko rutuye mu Rwanda gusa. Kuva muri 2011 kugeza 2019 iki kigega BDF kimaze gufasha ishoramari ry’urubyiruko ringana na miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Minisitiri Ngirente akaba yasabye urubyiruko rutuye mu mahanga […]