Tanzania: Inkambi ya Nyarugusu y’Impunzi z’Abarundi yafatiwemo intwaro zitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania hafatiwe intwaro nyinshi mu isoko riherereye imbere mu nkambi, aho ngo zafatanwe Abanyatanzaniya bavuga Ikirundi.

Igipolisi gishinzwe umutekano w’inkambi ngo cyariwe urwara n’impunzi zivuga ko zabonye imbunda mu mifuka y’imiceri y’abacuruzi b’Abanyatanzaniya mu isoko riri mu nkabi.

Amakuru ya mbere akaba avuga ko igipolisi cyahise kisuganya kikagota isoko ryose, imbunda na grenades bikaba byarafashwe bisanzwe mu mifuka y’imiceri, iy’ibishyimbo ndetse no mu bietebo batwaramo imboga byari bihishemo.

Nyuma y’amasaha macye nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMedias ikomeza ivuga, abandi bana b’Abanyatanzaniya baje gutabwa muri yombi bafite ibitebo bibiri birimo grenade hafi y’ububiko bwa HCR.

“Komiseri Mukuru w’impunzi yari arimo kuduha amasabune, isume n’ibindi ubwo igipolisi cyahagarikaga aba bana bakiri bato bafite ibintu batwaramo pomme. Babajijwe, bavuze ko batazi ibyo bari bafite kandi boherejwe n’ababyeyi babo kujyana ibi bitebo mu nkambi”, uyu ni umwe mu mpunzi z’Abarundi avugana n’itangazamakuru mu ijro ryo kuwa Gatanu.

Izindi mpunzi ziravuga ko ari ubundi buryo bwo kujugunya intwaro mu nkambi mu gice cy’Abarundi ngo babeshyere impunzi ko ari abanyabyaha babangamiye umutekano w’igihugu kugirango Tanzania ifate icyemezo cyo kuzirukana.

Izi mpunzi zikaba zivuga ko zihangayitse nta muntu wo kwizera zigifite, zikavuga ko intego y’abatu bajya kujugunya intwaro mu nkambi nayo ibahangayikishije.

Nyuma yo gufata izo ntwaro, Igipolisi cya Tanzania cyahise gitegeka gufunga iryo soko ndetse gitegeka Abanyatanzaniya bose baricururizamo gusohoka mu nkambi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *