RDC: FARDC iravuga ko yigaruriye uduce icumi igahitana inyeshyamba 24 izindi zigafatwa
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Kane, itariki 01 Kanama, cyatangaje ko kigaruriye uduce tugera mu 10 twari mu maboko y’imitwe yitwaje ibirwanisho mu mirenge ya Walendu Pitsi na Tatsi, muri Teritwari ya Djugu. Ngo ni mu bikorwa bya gisirikare biheruka byiswe ‘Zaruba ya Ituri’ (Igihuhusi muri Ituri ) muri […]
Nyamasheke: Ubuyobozi bwemeza ko hari abafatanyabikorwa b'Akarere bakora nka banyamwigendaho
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba kano karere kagaragaramo abafatanyabikorwa benshi nyamara kakarenga kakaba ari ko gakennye cyane mu gihugu,hakaba n’imihigo imwe idindira, biterwa no kuba hari ugutatanya imbaraga kwabo, ugasanga ibikorwa byabo bisa n’ibyirunda ahantu hamwe ahandi ntabyo, cyangwa hari abakora bimwe batanaziranye buri wese akora byiza ariko bidakwira hose kubera kubura uguhuza […]
Umuhungu wa Osama Bin Laden yishwe na Amerika
Abakozi b’ubutasi bwa Amerika bavuga ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bin Laden washinze umutwe wa al-Qaeda atakiriho. Amakuru arambuye ku rupfu n’igihe yapfiriye ntabwo byatangajwe kugeza ubu. Ibitanyamakuru NBC, CNN na New York Times byo muri Amerika bivuga ko hari abayobozi babyemereye ko ‘Hamza yiciwe mu gitero cy’indege’. Mu kwezi kwa kabiri, ubutegetsi […]
Muhanga: Abantu 4 bashinjwaga kwica umuntu bari biriwe basangira bakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane, barimo umugore bari bakurikiranweho kwica umuntu bari biriwe basangira byagera ninjoro bakamwivugana. Ku wa 26 Nyakanga 2019, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye dosiye Ubushinjacyaha bwarezemo Dusabe Marcel, Hategekimana Zacharie, Muhire Evase na Mukakizima Elina, icyaha cy’ubwicanyi bakoreye  Eliab Ndayisaba bamuteye icyuma mu ijosi . Urukiko […]
RCA yasohoye abanyamakuru mu nama n’abayijemo basohoka urusorongo
Ibibazo bimaze imyaka irenga itanu muri cooperative Caplaki ikorera mu Rugunga, byatumye hatumizwa inteko rusange yagombaga kuba tariki 30 Nyakanga 2019, ariko iza guhagarikwa na RCA habura iminsi ine ngo ibe. RCA yahise itumiza indi iba kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019, ku biro byayo, iyoborwa n’umuyobozi mukuru wungirije, Mugwaneza Pacifique. Nyuma yo […]
Kanyombya ukina filimi ntazi amazina ya Minisitiri w'Umuco na Siporo
Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya n’ubwo azwi cyane mu ruhando rwa Cinema Nyarwanda, rugengwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo, avuga ko Minisitiri uyiyobora atamuzi. Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Net Video, Kanyombwa benshi bazi nk’umunyarwenya yavuze ko icyo yibuka ari uko uwari Minisitiri w’umuco na Siporo ari umugore, agakeka ko n’ubu yaba ari we. Umunyamakuru […]
RDC: Umuntu wa gatatu yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma
Nyuma y’umuntu wa kabiri wavugwaga ko yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko kuri uyu wa Gatatu, hari undi murwayi wa gatatu basanze yaranduye Ebola bituma abaturage barushaho gutahwa n’ubwoba kubera iyi ndwara imaze umwaka ihitana abantu muri iki gihugu. ” Uyu murwayi […]
Ibintu 10 bizakwereka inkumi idashobora kugumirwa uko byagenda kose
Abantu benshi bakunze kwibeshya ku bwiza, ku miryango bavukamo cyangwa se konti bujuje muri za banki cyangwa se akazi keza, ariko kugira ngo umukobwa abone umugabo, ahanini biterwa n’uburyo yigaragaza mu bandi, umutima mwiza abandi bamubonaho n’iyindi mico myiza ituma yibonwamo. Dore ibintu 10 waheraho uvuga ko uyu mukobwa atagumirwa: 1.Kwigaragaza uko ari Kuvuga kwigaragaza […]
Ronald Reagan wayoboye Amerika yigeze kwita inkende abahagarariye Afurika muri Loni
Amajwi yafashwe kera yatangajwe ubu, yumvikanisha Ronald Reagan wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yita ‘inkende’ abari bahagarariye Afurika mu muryango w’abibumbye (UN). Yavuze ibi mu 1971 mu kiganiro kuri telephone na Perezida Richard Nixon wari ku butegetsi. Bwana Reagan, icyo gihe wari Guverineri w’Intara ya California, yari arakajwe n’uko abahagarariye Afurika muri UN […]
U Rwanda rwarenze ku mabwiriza ya Afurika Yunze Ubumwe na OMS rufunga imipaka iruhuza na Congo
Imipaka ibiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uciye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu mujyi wa Goma. Iyi ni ingingo ihabanye n’amabwiriza ya OMS na Afurika Yunze Ubumwe yo kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo […]
Dukwiye kwishakamo igisubizo cyihuse kugira ngo turandure Virusi itera Hepatite C- Mme. Jeannette Kagame
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019, ubwo Madamu Jeannette Kagame yifatanyaga na Minisiteri y’ubuzima, Urugaga rw’abikorera n’izindi nzego muri gahunda y’igihugu yo kurandura indwara y’umwijima (Hepatite C), yavuze ko hakwiye kwishakamo ibisubizo ikarandurwa burundu. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, Madamu Jeannette Kagame akaba yashimiye abateguye iki  gikorwa, ko […]
Amerika yafatiye ibihano minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran ariko abica amazi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Jayad, nawe ahita avuga ko ibyo ntacyo bizamuhungabanyaho na gato. Minisitiri Mohammad Jayad Zarif ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu bikorwa imigambi mibisha y’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukungu, Steven Mnuchin […]
Omar al-Bashir wahoze ayobora Sudani azaburanishwa bwa mbere muri uku kwezi
Urubanza rwa Omar al-Bashir wahoze ari perezida wa Sudani ku byaha bya ruswa ruzatangira ku itariki 17 kanama nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko nyuma y’aho umukiriya we ananiriwe kugera mu rukiko kuri uyu wa Gatatu aho icyiciro cya mbere cy’urubanza cyagombaga gutangira. “Uyu munsi wari icyiciro cya mbere cy’urubanza rwe, ariko abayobozi ntibabashije kumuzana […]
Uganda: Umudepite avuga ko ashobora kwicwa na Gen. Tumwine wigeze kumutunga imbunda
Umudepite w’Akarere ka Dokolo, Cecilia Ogwal atangaza ko aramutse apfuye bitunguranye nta wundi waba umwishe atari Minisitiri w’Umutekano, Gen. Elly Tumwine. Depite  Cecilia Barbara Atim ogwal yabwiye Komisiyo Ishinzwe Amategeko n’Imyitwarire mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Gen. Tumwine yamusagariye n’umujinya mwinshi, hafi kumukuramo ijisho. Ogwal yababwiye abadepite ko Gen Tumwine yigeze kumutunga imbunda […]
Amafoto: IGP Munyuza yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Umuyobobizi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Yabasuye aho bakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu […]
AHUPA yorohereje abifuza gukurikira amasomo yo gukora ibiganiro kuri televiziyo
Ikigo AHUPA Digital Services Ltd cyatangije ku ncuro ya kane amasomo y’igihe gito ku bifuza gukora kuri televiziyo Iki gikorwa AHUPA yagitangije bwa mbere mu 2014, aho bigishije abantu batandukanye ibijyanye no gutegura no gutangaza ibiganiro, video editing, photography na graphic design. Kugeza ubu iki kigo kikaba kimaze kugeza ku isoko ry’umurimo benshi bakorera televiziyo […]
USA : Itangazo rivuye muri Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
Bavandimwe, Kubera imirimo yitangizwa ry’ Ishuri rya Bibliya (Bible College) na Ministere yacu, iyo gahunda ikaba Izatangira ku itariki ya 06/08/2019 Turamenyesha abantu batari group ya Ministere yacu yitwa “Prayer & Counseling Center “ ko bitaza tworohera kubageza ibyigisho nkuko byari bisanzwe. Tukaba dusaba abashaka ko bashyirwa muri iyo group, ko hari ibisabwa kugira ngo […]