Icyo bamwe mu baturage bavuga ku bipimo fatizo by'ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo

Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo. Gusa, ibi bipimo byerekana ko umuntu wifuza kubaka inyubako ifite agaciro kari hejuru ya miliyari 1 na miliyari 1,5 we yemerewe kubaka ku kibanza kifite ubuso bungana na hegitari imwe n’igice mu cyaro ndetse no mujyi. Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri […]

Harmonize ft Magufuli: Harmonize yasubiyemo 'Kwangwaru', avuga ibigwi Magufuli-amashusho

Rajab Abdul Kahali, umuhanzi wo muri Tanzania uzwi nka Harmonize yasubiyemo indirimbo ye ya Kwangwaru, avuga ibigwi bya Magufuli. Iyi ndirimbo ivuga uburyo Perezida Magufuli yubatse ibikorwa remezo bitandukanye muri Tanzania. Agira ati: ” Nifuza kubona Magufuli, mfukame, mushimire mu ruhame…yatuvanye mu bibazo, ngewe nawe reba uburyo yubatse igihugu.” Amushimira kompanyi y’indege ya Air Tanzania, […]

Kenya: Abapasiteri batumiye 'Yesu' batawe muri yombi

Abapasiteri bo muri Kenya baherutse gutumira Michael Job, usa n’uwakinnye filimi ya Yesu, babeshya ko ari Yesu nyakuri. Ubu inzego z’umutekano zamaze kubata muri yombi. Michael Job yasabye abakirisitu gutura amafaranga kugira ngo azayifashishe abategurira aho bazaba (mu ijuru) mu buzima bw’iteka. Aya mafaranga ngo yashakaga kuzayaguramo amatafari, amabati n’ibindi bikoresho bikenerwa mu bwubatsi. Abapasiteri […]

Nick Minaj yahinduye izina

Umuhanzikazi Nick Minaj yahinduye izina rye agira irindi yongeraho. Kuri ubu Nick Minaj  ubusanzwe witwa Onika Tanya Maraj ku mazina ye hiyongereyeho irindi ari ryo “ Petty” Bivuze ko azitwa Onika Tanya Maraj- Petty nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza. Iri zina ubusanzwe ni iry’umugabo bakundana witwa Kenneth Petty bateganya no gukorana ubukwe. Abantu ba […]

Nyamasheke/ Ruharambuga: Igitaramo cy'umuganura cyabaye n'umwanya wo kugaragaza ibyo bigejejeho

Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ibyo  bigejejeho ubwabo ntawe bategeye amaboko byerekana ko iyo imbaraga zishyizwe hamwe byose bishoboka. Ni bimwe mu byagaragarijwe abaturage b’uyu murenge ubwo bizihizaga igitaramo cy’umuganura ku mugoroba w’uyu wa 1 Kanama 2019, cyanabaye icyo kwesa imihigo no guhiga indi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,  Dukuzumuremyi Ann […]

Umwana w'imyaka 7 bamusanzemo amenyo 526-amafoto

Umwana w’imyaka 7 y’amavuko mu Buhinde, yamaze igihe kinini aribwa mu kanwa ndetse bimuviramo no kubyimba amatama. Yajyanwe kwa muganga, baramupima, basaga afite amenyo 526, afite uburebure hagati ya milimetero 0.1 na 15 nk’uko Dr. Prathiba Ramani uhagarariye ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’amenyo mu bitaro bya Saveetha. Abaganga bavuye uyu mwana mu mpera […]

Amerika yikuye ku mugaragaro mu masezerano ku icurwa ry’intwaro kirimbuzi yari ifitanye n’u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Kanama, zasohotse ku mugaragaro mu masezerano ku ngufu za  kirimbuzi zagiranye n’u Burusiya  mu 1987, bikaba bifunguye inzira ku isiganwa rishya mu kwigwizaho intwaro za kirimbuzi. Umuyobozi mushya wa Pentagone, Mark Esper yagize ati: “ Amasezerano ya INF yadufashaga, ariko ntiyakora impande zombie zitayubashye […]

Umuntu wa Kane yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma

Umuntu wa kane bamusuzumye basanga afite virus ya Ebola mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 1800 kuva cyakwaduka mu kwezi kwa munani umwaka ushize mu burasirazuba bwa Kongo mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Uyu muntu wa kane, ni umugore w’umugabo wishwe n’iyi […]

Ibi byo ni ibiki byateye? Abagabo 3 bamaze kunsaba ifoto yanjye nambaye ubusa ngo bampe kashi

Nitwa Diane, mu rugo ni i Gatsibo ariko nkorera muri uyu mujyi wa Kigali, mfite imyaka 25, nkaba mfite n’ibiro 64. Maze guhura n’ibigeragezo kenshi biganisha ku busambanyi, none nimungire inama. Abasore bifuza ko turyamana ni benshi hamwe n’abagabo, mwese murabizi ibigeragezo igitsinagore duhura nacyo. Mu bihe bitandukanye abagabo bagiye bansaba ifoto yanjye nambaye ubusa. […]

Abarimu bafite umushahara mucye ariko hari  gahunda yo kubongerera- Min. Uzziel Ndagijimana 

Leta y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongerera ubushobozi mwarimu uri mu burezi bw’ibanze mu buryo butandukanye nyuma yo guhabwa inguzanyo y’asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi. Banki y’Isi yahaye leta y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu gihe cy’imyaka 38, itandatu […]

Ambasaderi wa Zimbabwe muri Tanzania yashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano rwa Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize Ambasaderi wa Zimbabwe muri Tanzania, akaba yarahoze ari general mu gisirikare, ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kubera kwica abasivili batandatu mu myigaragambyo yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka ushize. Uyu wahoze ari akuriye umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Anselm Sanyatwe, niwe wari uyoboye ingabo zarashe ku baturage bigaragambyaga […]

Burundi: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri akaba n’uwa CNDD-FDD arashinjwa gusambanya abana

Abarimu batatu bo mu kigo cy’amashuri (lycĂ©e communal Murungurira) bandikiye umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komini Ntega, Intara ya Kirundo, mu Majyaruguru y’u Burundi bamumenyesha ko gufata abana ku ngufu bikabije kandi ko umuyobozi w’ikigo abiri inyuma. Aba barimu bamwandikiye bamusaba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu busambanyi bukabije bukoreshwa abana ndetse n’ibindi bikorwa bihakorerwa by’ubusambanyi. Umuyobozi […]

Uwigeze kuba umuyobozi muri FDLR yafatiwe muri Uganda ararekurwa

Uwigeze kuba Umuvugizi w’Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR), Anastase Munyandekwe yarafashwe nyuma aza kurekurwa ubwo yari muri Uganda. Munyandekwe yabaye umuvugizi wa Ignace Murwanashyaka uherutse kugwa mu Budage aho yari afungiwe. Uyu mugabo nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza, akunze kuza muri Uganda cyane. Ubwo yafatwaga na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu minsi mike […]

Ibibazo,ibitekerezo n'ibyifuzo nyuma y'aho indirimbo 'Rwagitima' igiriye hanze-amashusho

Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane abafana ba Nsengiyumva Franà§ois (Igisupusupu) bari bategereje indirimbo yise ‘Rwagitima’. Inkuru ibyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni iyo kujya hanze kw’iyi ndirimbo, mu majwi no mu mashusho. Mu gihe gito cyane igeze ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abantu hafi 7000, ibtekerezo, ibyifuzo n’ibibazo byayiherekeje na byo biba uruhuri. Intego abakunzi ba […]

Minisiteri y’ubuzima yahakanye ifungwa ry’umupaka uhuza Goma na Gisenyi yongera kugira inama Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ufunze nk’uko byakomeje guhwihwiswa kuri uyu wa Kane, ivuga ko urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi rukomeje nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hagaragaye kutihuta ku mirongo bitewe no gukaza ingamba zo kwigisha, gupima abantu […]

Uganda: Dr Stella Nyanzi yavuze n'akarimurori amaze guhamwa n'icyaha cyo gutuka Museveni

Umwarimu wa kaminuza Dr Stella Nyanzi yahamwe n’icyaha cyo gutuka akoresheje murandasi Perezida Yoweri Museveni, urukiko ntabwo rwahise rutangaza ibihano. Madamu Nyanzi aregwa ibyaha bibiri; gutukanira kuri murandasi no kwibasira umuntu mu itumanaho, iki cya nyuma ntabwo kimuhama. Umunyamakuru wa BBC i Kampala avuga ko nyuma yo gusoma uyu mwanzuro, Stella Nyanzi wari kumwe n’abantu […]

WIBUKE KO ”KUBAHA” BITANGIRA UKI “BYUKA”- Rev. Nibintije

Zaburi 5:3 “ Mana, mu gitondo uzumve ijwi ryanjye. Mu gitondo nzajya ngusenga hanyuma ntegereze.” Tangiza umunsi isengesho. Ejo hashize hari nko mu imva(tomb)naho ejo nabwo ni nko mu nda (womb). Umunsi ufite akamaro mu ubuzima bwawe ni uyu munsi. Bityo rero ni ngombwa ko wumva icyo Imana ikubwira buri munsi. Imana ikwishimire uyu munsi!!!! […]