RDC: Abaturage ba Mwenga bavuga ko batemererwa kwinjira ku butaka bw'u Rwanda
Abaturuka ku bataka bwa Mwenga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bavuga ko ubu batemererwa kwambuka imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Mwenga ni yo iherutse gutangazwamo abarwayi babiri ba Ebola muri Bukavu ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ijwi rya Gislain Watongoka, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo ya Ngoma ya Kivu (RTNK) mu nkuru […]
Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umukecuru n’umuhungu we abandi 16 barakomereka
Imodoka taxi-minibus yari ifite plaque RAB 936 L, yari iturutse mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yerekeza i Kamembe karere ka Rusizi aho abayirimo hafi ya bose bari abo mu muryango umwe abandi ari inshuti zabo za hafi bagiye gusura no guhemba umukobwa wabo uhashatse, igeze mu mudugudu wa Munimba, akagari ka Rugali […]
Icyo bamwe mu Banyakigali biteze ku buyobozi bushya
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bifuza ko ubuyobozi bushya bwatorewe kuyobora uyu mujyi,bwashyira imbaraga mu kunoza imiturire ikibangamiye bamwe kandi hakongerwa n’ibikorwaremezo. Hirya no hino mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hazamurwa inzu z’amagorofa ndetse hakubakwa imihanda ya kaburimbo. Ibi bituma uyu mujyi uza mu mijyi ifite isuku kandi yihuta mu […]
Rusizi: Abavuka mu murenge wa Nkanka baba ahandi bashyizeho ihuriro
Abavuka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baba ahandi mu gihugu mu mirimo itandukanye basengera mu ma paruwasi ya Nkanka na Muramba muri ADEPR , bavuga ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakareba akamaro ababyeyi babo babagiriye babafasha kwiga bakaba bashaje mu gihe aba bo bafite icyo bakora kibinjiriza amafaranga bashyizeho ihuriro bise […]
Paris: Umuseriveri yatindanye umugati bimuviramo kwicwa arashwe
‘Umuseriveri’ (serveur) w’i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa yarashwe n’umukiliya, amakuru akaba avuga ko yari arakaye kubera ko ‘commande’ igizwe n’umugati wa sandwich yari yatumije itarimo gutunganywa byihuse. Polisi ivuga ko iperereza kuri ubwo bwicanyi ryatangiye nyuma y’ibyo byabereye ahitwa Noisy-le-Grand mu burasirazuba bwa Paris ku wa gatanu nimugoroba. Ucyekwaho gukora ibyo yahise ahunga kandi […]
Ari wowe nuwo mwaguranye ninde wahenze undi ?
2 Abakorinto 5:28 Iyo wemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wawe uhita nawe uhinduka umwana w’Imana .Bishaka kuvuga ko uhita uhinduka ishami rya OFFICE ye, uhita wemerwa nayo. Ukongera ugahinduka umuntu uri mu bushake bwe, igikoresho cye. Bibiliya ivuga ko Yesu ariha impongano y’ibyaha byawe, gusa ahubwo inavuga ko ibyaha byawe nabyo abyishyiraho bishaka kuvuga ko […]
Polisi y’u Rwanda yatanze inzu 30 ku baturage batishoboye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose. Hakaba harubatswe inzu 30 mu gihugu hose, aho inzu z’ubabatswe zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’amatera, intebe, utubati, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi. […]
Kabul: Abantu 63 bahitanywe n'igisasu cyaturikiye mu bukwe
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani gihitana abantu 63 naho abarenga 180 barakomereka. Ababibonye babwiye BBC ko umwiyahuzi yaturikije ibintu biturika ubwo ubukwe bwari buri kuba. Ibyo byabaye ejo ku wa gatandatu nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi […]
Hari n'abanyifurije gupfa kubera ko ntaririmbye ibishingiye ku iyobokamana-Mani Martin
Maniraruta Martin azwi nka Mani Martin mu muziki, haba mu Rwanda no hanze. Yatangiriye uyu mwuga ku ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, nyuma ahitamo kujya avangamo n’umuziki usanzwe (secular music) ahanini ushingiye ku rukundo, amahoro, umuco w’u Rwanda n’Afurika. Avuga ko abantu cyane cyane bo mu idini yabagamo batamwifurije ineza ubwo yahinduraga umujyo. Bamugiriye urwango rukabije, […]
Ese umutwe wa 'Sena' uvuyeho twahomba iki?-Ibitekerezo
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, ku mutwe waryo wa 7 uvuga ku nzego z’ubutegetsi, kuva ku ngingo ya 80 kugeza ku ya 87 zivuga ku nteko ishinga amategeko, umutwe wa sena. Izi ngingo zose zivuga ku ku mubare w’abagize sena (26), manda y’abagize sena (imyaka 5 yongerwaho manda […]
Pudence watorewe kuyobora Kigali si umunyabyaha-Busingye Johnson asubiza Dr. Kayumba
Byakuruye impaka hagati ya Dr. Kayumba Christopher wigisha muri kaminuza y’u Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson hejuru y’inkuru yavuze ku mateka ya Pudence Rubingisa watorewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali arimo n’ayo gufungwa. Tariki ya 10 Kanama, Ikinyamakuru Dr. Kayumba Christopher yashinze akaba anakibereye umuyobozi cyanditse inkuru ivuga ko Pudence Rubingisa ari mu bahatanira […]