Pudence watorewe kuyobora Kigali si umunyabyaha-Busingye Johnson asubiza Dr. Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Byakuruye impaka hagati ya Dr. Kayumba Christopher wigisha muri kaminuza y’u Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson hejuru y’inkuru yavuze ku mateka ya Pudence Rubingisa watorewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali arimo n’ayo gufungwa.

Tariki ya 10 Kanama, Ikinyamakuru Dr. Kayumba Christopher yashinze akaba anakibereye umuyobozi cyanditse inkuru ivuga ko Pudence Rubingisa ari mu bahatanira kuba Meya wa Kigali, kivugamo n’amateka yamuranze, harimo kuyobora rimwe mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda n’uburyo yigeze gufungwa.

Kuri uyu wa 17, iki kinyamakuru na none cyanditse inkuru kuri uyu Meya mushya wanatowe kuri iyi tariki, cyongeramo n’amateka ye n’ubutabera.

Ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnson yanditse asubiza Dr. Kayumba anenga iyi nkuru yafashe nko kwibasira uyu muyobozi, amwibutsa ko Pudence Rubingisa yashinjwe icyaha ariko urukiko rukimuhanaguraho. Yabimwibukije ariko ikinyamakuru cye cyarabyanditse.

Dr. Kayumba yamusubije ko ikinyamakuru cye cyanditse amateka (background info) ya Rubingisa nk’uko cyandika ay’undi mundi muyobozi wese watorewe umwanya runaka.

” Ese ikinyamakuru cyacu cyavuze ko Rubingisa asshinjwa icyaha Nyakubahwa Minisitiri? Icyo twakoze ni ukuvuga amateka ya Meya mushya wa Kigali nk’uko tubikora ku bandi bayobozi batowe. Twizera ko abasomyi baba bakeneye kubimenya.” Dr. Kayumba.

Byatumye abantu batandukanye bohereza ubutumwa ku buryo bumva iyi nkuru. Bamwe bavuga ko aya makuru bitari ngombwa kuyongeraho.

” Icyo twashakaga kumenya ni uko ari Meya. Ibindi mwongeyemo ntabwo ari ngombwa.” Kalimba Blaise.

Hari urundi ruhande rw’abashyigikiye imyubakire y’iyi nkuru nka Etienne Gatanazi wagize ati: ” Bisa n’aho abantu batumvishe cyangwa ngo basome iyi nkuru. Umwanditse avuga ku mateka. Abanyamakuru bandika ko Museveni yigeze kuba umuyobozi w’intagondwa (rebel leader), n’ubu biracyavugwa kandi amaze imyaka 33 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ese Abagande babigizemo ikibazo?”

Dr. Kayumba yavuze ko we na kaminuza y’u Rwanda yigishirizamo bizera ihame ry’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kandi atumva abantu bafite ibitekerezo by’icengezamatwara.

Mu 2013, Pudence Rubingisa yabaye umuyobozi ushinzwe ishami ry’imari n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda. Ku wa 25 Kanama2017, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamutaye muri yombi rumushinja kwishyurira rwiyemezamirimo Felicien Munyaneza kubaka laboratwari mu ishami rya Nyagatare ariko ntibikorwe. Rwavugaga ko yamwishuye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yaho, urukiko rwamuhanaguyeho iki cyaha nyuma yo gutsinda urubanza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *