Nyamasheke: Karambi: Abana 162 bishyize hamwe

Abana bumva ubuhamya bwa bagenzi babo batangiye kwizigamira

Abana 162 bari hagati y’imyaka 3 na 16 bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko nyuma yo kubishishikarizwa n’ababyeyi babo bakabyumva,batangiye kugana umurenge SACCO wabo batangira kwizigamira ayo bajyaga bapfusha ubusa mbere mu buryo bunyuranye, ubu bakaba bamaze kuzigama arenga muliyoni 17. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo abayobozi b’uyu murenge n’aba […]

Amaze imyaka 17 asaba umugabo we ko bajya mu kwezi kwa buki

Kyeswa na Nassejje mu 2002

Pasiteri Godfrey Kyeswa na Peace Nassejje bashyingiranwe tariki ya 16 Werurwe 2002 mu rusengero rwa pantekote rwa Lugazi muri Uganda ariko ngo uyu mugore aracyasaba umugabe we ko bajya mu kwezi kwa buki. Bombi batangiye gukundana mu 1998, ubwo Godfrey Kyeswa wakoraga kuri uru rusengero yagejeje igitekerezo kuri pasiteri Tom Wanyama cy’uko yakunze Nassejje maze […]

Umupolisi aravugwaho gukora mu mufuka afande we mu itabwa muri yombi rya guverineri wa Nairobi

Tariki ya 6 Ukuboza 2019, ubwo Guverineri w’intara ya Nairobi muri Kenya, Mike Sonko yatabwaga muri yombi, umupolisi w’umwofisiye muto yashinjwe gukora mu mufuka (kwiba) afande we mukuru. Hari mu mbaga y’abantu benshi barebaga uko itabwa muri yombi rya Guverineri Sonko ryagendaga, bamwe bafotora, abandi bafata amashusho gusa ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ‘video’ igaragaza uyu […]

Runda: Bahangayikishijwe n’imbwa zibabuza gusohoka nyuma ya saa kumi n’ebyiri

Abaturage bo mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza mu mudugudu wa Rubona mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe n’imbwa z’ibihomora zibatangira kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba bigatuma nta muturage usohoka iyo izi saha zigeze. Aba baturage bagaragaza ko nta wasiga n’itungo hanze ku manywa kuko izo mbwa ziza zikonona mu ngo zabo, […]

Umusore yampemukiye ndi mu mahanga, njyeze mu Rwanda undi andya asaga miliyoni eshatu- Nkore iki?

Mbifurije imigisha ituruka kuri nyagasani kandi nkaba mbasaba n’inama zubaka atari zazindi zo kunsenya kurusha uko nari meze. Mu by’ukuri navukiye mu Rwanda ariko maze kurangiza amashuri abanza njya kuba mu gihugu cy’amahanga ariko k’igituranyi n’u Rwanda, nagezeyo nenda kurangiza segonderi nkundana n’umusore, ndamwizera cyane ariko arampemukira. Nageze mu Rwanda mbona akazi keza, ndakora ndiyubaka […]

Yesu akiza agira ngo yerekane icyamuzanye – Rev. Nibintije

ni-25.png

Abantu baracyakeneye ikimenyetso. Hari abataremera ko Yesu ari umwana w’Imana wavutse ku isugi. Akora imirimo ya Data ntimukamunyere. Ariko ninyikora, ntimwizere njye, mwizere imirimo kugira ngo mwizere ko Data ari muri njye kandi nanjye nkamubamo (Yoahana 10:37,38) Mwizere Yesu Kristo ku bw’imirimo; Ni bibi kubona imirimo y’Imana ntimuyizere. Yesu arabwira abashidikanya ko badakwiye kumwizera ari […]

Ubwinshi bw’ababoneka ahanugwanugwa akazi, ikimenyetso cy’ubushomeri mu Rwanda

Abasaga 2000 biganjemo urubyiruko mu minsi ishije bahururiye igikorwa cy’Umujyi wa Kigali gihuza abashaka akazi n’abagatanga, ikintu gikomeje kugaragaza uko ikibazo cy’ubushomeri gikomeje gufata intera cyane cyane mu rubyiruko mu Rwanda Abenshi mu bitabiriye iki gikorwa nk’uko bisanzwe ni urubyiruko, nyamara nubwo ari benshi ibigo byitezweho gutanga akazi byari bike muri iki gikorwa. FlashFm ivuga […]

Dr Habumugisha yasohotse igihugu anyuze mu nzira zitemewe – Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yatangaje ko Dr. Francis Habumugisha ushakishwa n’ubutabera, yasohotse mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu. Dr Habumugisha aherutse kwigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga ari i Paris mu Bufaransa. Uyu mushoramari akaba na nyiri Goodrich TV Dr Francis Habumugisha, ashakishwa […]