Abana 162 bari hagati y’imyaka 3 na 16 bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko nyuma yo kubishishikarizwa n’ababyeyi babo bakabyumva,batangiye kugana umurenge SACCO wabo batangira kwizigamira ayo bajyaga bapfusha ubusa mbere mu buryo bunyuranye, ubu bakaba bamaze kuzigama arenga muliyoni 17.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo abayobozi b’uyu murenge n’aba Karambi Vision SACCO bakanguriraga abana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye awurimo ndetse n’ababyeyi basanzwe ari abanyamuryango b’iki kigo cy’imari umuco wo gutangira gufasha abana kwizigama no kubazigamira hakiri kare ngo bazakure bagira icyo basanga bizigamiye cyazabateza imbere mu bihe biri imbere, bamwe mu bana bamaze kwizigamira bavuze ko bishimira ko amafaranga bapfushaga ubusa mbere bayagura amandazi n’ibisheke ubu bayabika akunguka,bakazatangira kuyakoresha barangije kwiga,akabagirira akamaro.

Bashimira ababyeyi babo bumvise iyi gahunda kare bakababera abishingizi bakanabafasha mu dukorwa duto tw’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa utundi bashoboye bakuraho aya mafaranga make make bizigamira, ibi ngo bigashimisha n’ababyeyi babo cyane ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’iki kigo cy’imari kihakorera, kuko ngo igihe umuco nk’uyu wakomeza byazahindura byinshi mu mitekerereze y’abana,aho kumva ko amandazi,imigati,ibisheke,imyambaro n’inkweto bihenze ari byo byiza kuri bo,ahubwo ko kugurirwa ibiciriritse andi agafungurirwa konti akayazigamirwa ari byo bimufitiye akamaro k’ubu n’ejo hazaza.
Mugisha Samuel w’imyaka 16 wiga mu wa 3 w’ayisumbuye, avuga ko amaze kuzigama 13.000 agenda azigama igiceri cy’amafaranga 100 n’arengaho uko ayabonye, nyamara mbere ngo yayabonaga ayangiza.
Ati’’ twabikanguriwe turi ku ishuri ndagenda mbwira iwacu bampa udukawa ndatugurisha mfunguza konti, ubu iyo ngurishije urukwavu mu zo norora cyangwa nabonye utundi dufaranga ntujyanayo. Ibyo kwasamira amandazi cyangwa andi maraha narabiretse, ndateganya ko nindangiza ayisumbuye, ayo nzaba ngejejemo nzakuraho ayo njyana kwiga mbone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nzabe nshobora kwihangira imirimo igihe nzaba nshakisha uburyo bwo kwiga kaminuza ndategereje twose ku babyeyi kuko nzaba narizigamiye kare.’’
Mugenzi we bigana Vumiliya Anitha na we yagize ati’’ nafungurijwe konti n’ababyeyi mu ntangiriro z’uyu mwaka,ubu ngize amafaranga 8000 kandi byamfunguye mu mutwe kuko inkoko 2 noroye amagi ziteye ndayagurisha amafaranga avuyemo nkayazigama nyamara iyo batabidushishikariza simba naranazoroye. Azangirira akamaro ndangije kwiga ntiriwe ngira icyo nsabiriza iwacu nkabona n’abandi bana bafite ababyeyi batarabyumva bakwiye kubibumvisha, kuko uzaba yariteganirije niturangiza amashuri ntazaba ameze kimwe n’uzaba atangirira kuri 0.’’
Umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO Bumbali Machiavel, avuga ko kwizigamira kw’abana ari byiza cyane kandi bishobora gutangira umwana akivuka kugeza agize imyaka 16 aho kuri iki kigero aba umunyamuryango wa SACCO bitagombereye umwishingizi nko ku bana bato,akavuga ko nubwo bitangiye kwitabirwa ariko bariya bana bakiri bake cyane ugereranije n’abari mu murenge bose,bivuze ko hari amafaranga agipfa ubusa yazigamwa nab o akabyazwa umusaruro ufatika.
Ati’’ gutoza abana uyu muco bakiri bato ni byiza cyane, twabitangiriye mu mashuri,gusa ukurikije abana bari muri uyu murenge bariya ni bake cyane kuko batageze no kuri 5% by’abawurimo bose, kandi tubigisha neza ko azigamirwa atari aturutse mu ngeso mbi,ahubwo ko ari amwe bapfushaga ubusa cyangwa basagura bazigama, turakomeza kubigisha kandi bo n’ababyeyi baragenda bumwa akamaro kabyo nubwo bikiri bishya kuri bo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwizeyimana Emmanuel ashimangira ko iyi gahunda ari nziza cyane ku bana,ababyeyi n’igihugu muri rusange ari yo mpamvu bayikangurira bose,kuko igihe izaba yumviswe neza mu baturage izahindura byinshi mu mibereho y’aba bana ,bo baturage b’ejo hazaza n’amafaranga menshi yapfaga ubusa akabyazwa umusaruro.




2 Responses
Nyamasheke: Karambi: Abana 162 bishyize hamwe
Uyu muco wo kwizigamira ni mwiza cyane iyo uhereye ku bana kuko bakura badasesagura,n’abandi babigireho.
Nyamasheke: Karambi: Abana 162 bishyize hamwe
Uyu muco wo kwizigamira ni mwiza cyane iyo uhereye ku bana kuko bakura badasesagura,n’abandi babigireho.