Kariakoo Derby: Rwabuze gica hagati ya Yanga Africans na Simba SC
Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania wahuje Simba Sports Club na Yanga Africans kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1. Yanga Africans y’umutoza Kaze Cedric yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar es Salaam. […]
Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump bari bahanganye
Umudemokarate Joe Biden atorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Perezida ucyuye igihe, Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu. Biden wabaye Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cya Barack Obama, yegukanye insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yo kugeza […]
Nta byinshi byatangajwe ku butumwa Tshisekedi yoherereje Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ubutumwa buvuye kwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tsilombo Antoine kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020. Ubutumwa buri kuri Twitter ya perezidansi y’ u Rwanda (Village Urugwiro) buvuga gusa ko Kagame yakiriye intumwa za Tshisekedi bakaganira ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi […]
Abanyeshuri b’Abarundi basaga 100 batakaje buruse zo kwiga mu Rwanda
Abanyeshuri basaga 100 b’Abarundi bigaga muri Kaminuza zo mu Rwanda batakaje buruse bishyurizwaga n’umugiraneza, Marguerite Barankitse binyuze mu kigo cye cyitwa Maison Shalom ku mpamvu zitaramenyekana. Aba banyeshuri nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza, bakiriye ubutumwa bwa imeli (e-mail) bubabwira ko ubufasha mu byo kwiga bahabwaga na Maison Shalom, bwahagaritswe. Gusa muri ubwo butumwa nta mpamvu […]
Gahunda y’ingendo ku batahiwe gutangira amasomo yahindutse
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri. Biteganyijwe ko abari batahiwe gutangira amasomo ari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga […]
Burundi: Umugore uzageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa
Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi yategetse ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbili z’ijoro bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko. Iki cyemezo nk’uko UBM News ibitangaza, cyafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo. Ni ikibazo uyu muyobozi atagaragaza […]
Guinée: Ndayishimiye yasuye Kiliziya nini kurusha izindi, aca bugufi yihana ibyaha (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi mu ruzinduko muri GuinĂ©e Équatoriale, yasuye ibikorwa binyuranye birimo na Kiliziya nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati kurusha izindi yagezemo agaca bugufi ahimbaza Imana. Perezida Ndayishimiye wagiye muri GuinĂ©e Équatoriale ku wa Mbere w’Iki cyumweru, yari amaze iminsi itanu muri kiriya gihugu aho yanabonanye n’umukuru na Perezida […]
Joe Biden yongeye kuvuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida wa Amerika
Joe Biden yongeye kuvuga ko yizeye intsinzi mu gihe bigaragara ko ari kwegereza gutsinda Donald Trump mu matora ya perezida w’Amerika yabaye ku wa kabiri. Uyu mukandida w’abademokarate amaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) 253 mu gihe haba hacyenewe 270 ngo umukandida atsindire kuba perezida. Bwana Trump afite amajwi nkayo 214 kugeza ubu. Bwana […]
Imbuga nkoranyambaga: Biravugwa ko FDLR ishobora kugubwa gitumo mu nama igiye guteranira ahitwa Kazaroho
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko ahitwa Kazaroho muri Makomalehe, Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru hashobora guteranira inama y’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020. Iyi nama ikaba ije gukemura amakimbirane amaze iminsi arangwa muri uyu mutwe aho bamwe bashinjanya kugambanirana,abandi bagashinjanya gukorana n’uRwanda n’ingabo za Congo. […]
Rusizi: Abize imyuga barasaba ubufasha ngo bihangire umurimo
Abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ubufasha bwiganjemo ubw’ibikoresho kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bize. Ubufasha basaba burimo ubw’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo bize ngo babashe kubibyaza umusaruro, kubona aho bakorera heza babasha kubona ababagana uko babyifuza no kubumbirwa hamwe ngo […]
Rwamagana/ Fumbwe: Umugizi wa nabi yagize intere umugore wari uvuye guhaha
Mu ijoro ryo ku italiki 04 Ugushyingo rishyira taliki 05 Ukwakira 2020, nibwo hamenyakanye amakuru avuga ko umugore witwa Yandereye Clementine w’imyaka 26 aho yakomerekejwe bikomeye na Bukibaruta Samuel ufite imyaka 31 y’amavuko wo mu Mudugudu w’Ingara, mu kagali ka Nyarubuye, mu Murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana. Mwene wabo na Yandereye, Sibomana Innocent, […]
Gushyiraho Komini nshya ya Minembwe: Igisubizo cyangwa kujijisha Abanyamulenge?
Mu gihe gishize, hashyizweho Komini nshya ya Minembwe. Iyi komini iza yiyongera ku zindi zigize Kivu y’Amajyepfo. Minembwe ni agace kakunze kurangwa n’ubushyamirane hagati y’amoko atuye muri ako gace harimo: Abanyamulenge, Abafulero, Ababembe n’Abanyindu. Aya makimbirane yateje ubuhunzi ku batari bake, imitungo irangirika, ibikorwa by’amajyambere birahadindirira gusa ikibazo gikomeye ni ubuzima bw’abaturage ba buri bwoko […]
Umukinnyi uhesha Yanga insinzi imbere ya Simba SC aregukana imodoka

Abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong, bashobora kwegukana imodoka cyo kimwe n’abandi bafana ba Yanga Africans, mu gihe hagira uyifasha kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sports Club. Saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Yanga Africans iza kuba yakira Simba Sports Club, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Tanzania ubera kuri Stade yitiriwe […]
Muhanga: Abantu barimo uruhinja bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020 ikaba yabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Imirambo y’abapfuye […]
Safi Madiba yanduye Covid-19, agenera ubutumwa abakunzi be
Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Safi Madiba, yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, aboneraho guha ubutumwa abakunzi be n’abandi muri rusange bwo gukaza ingamba zo kwirinda. Safi usigaye aba muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yanduye Covid-19, avuga ko iki cyorezo kiriho asaba n’abantu kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. […]
Kariakoo Derby: Simba SC yaburiye Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Young Africans (Yanga SC) irakira mukeba wayo Simba SC, mu mukino wa Derby ya Kaiakoo utegerejwe n’imbaga y’Abanya Tanzania ndetse n’abakunzi ba ruhago mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umukino ikipe ya Simba SC yakaniye cyane, iburira Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza nk’uko byagenze mu […]