Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania wahuje Simba Sports Club na Yanga Africans kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1.
Yanga Africans y’umutoza Kaze Cedric yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar es Salaam.
Ni umukino Simba yakinnye ibura abarimo Meddie Kagere, na Gerson Fraga; mu gihe mukeba wayo we yaburaga Haruna Niyonzima wamaze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’igihugu Amavubi.
Yanga Africans yatangiye umukino iri hejuru cyane, gusa ba myugariro ba Simba bakagerageza guhagarika umurego wayo ahanini bifashishije amakosa.
Amakosa Simba yakomeje gukora kuva umukino urangiye, yaje kuyikoraho ku munota wa 28 w’umukino, ubwo Umukongomani Tuisila Kisinda yasigaga myugariro Joash Onyango, bikarangira uyu munya-Kenya amugushije mu rubuga rw’amahina.
Umusifuzi yahise atanga Penaliti, yinjizwa neza ku munota wa 31 n’Umunya-Ghana, Michael Sarpong.
Iki gitego cya Sarpong ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko, n’ubwo Simba yari yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ikishyure ahanini binyuze ku basore nka Shomar Kapombe, Luis Miquissone na Kapiteni John Bocco.
Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck yahise akora impinduka, avana mu kibuga Lally Bwaliya yinjiza Hassan Dilunga wahise avugurura hagati mu kibuga.
Kera kabaye ku munota wa 84 ni bwo Simba SC yishyuye igitego yari yatsinzwe, ibifashijwemo na Joash Onyango wakosoye ikosa rikomeye yari yakoze mu gice cya mbere cy’umukino.
Kunganya kw’aya makipe kwatumye akomeza gukurikirana ku rutonde rwa shampiyona (Yanga ku mwanya wa kabiri na Simba ku wa Gatatu), gusa byorohereza akazi Azam Ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 25.


