Gereza ya Muhanga yabonetsemo abandi bagororwa 30 banduye COVID-19

img_20201114_222114.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko mu gihugu hose habonetse abarwayi bashya 32 banduye COVID-19, barimo 30 babonetse muri gereza ya Muhanga. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu iyi gereza yari yabonetsemo abagororwa 36 banduye icyorezo cya Coronavirus. Undi umwe mu babonetse uyu munsi yabonetse mu mujyi wa Kigali, mu gihe […]

Perezida Ndayishimiye yahaye amafaranga abakinnyi b’Intamba mu Rugamba abasaba gutsinda Mauritania (Amafoto)

img_20201114_184045.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, mu rwego rwo kubatera imbaraga mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bazahuriramo na Mauritania. Ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo ikipe y’igihugu y’u Burundi izakira iya Mauritania, mu […]

Menya ibihugu 10 bya mbere ku Isi bituwe n’Abayisilamu benshi

Igihugu cya Indonesia giherereye ku mugabane wa Aziya, ni cyo kiza ku isonga mu bihugu bifite abayoboke b’idini ya Islam benshi kurusha ibindi ku Isi. Imbuga nka Wikipedia, supportmuslimpro.com n’izindi zitandukanye, zivuga ko 87% by’abaturage ba Indonesia ari Abayisilamu, zikavuga ko kiriya gihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 222. 2. Pakistan Igihugu cya Pakistan na cyo […]

Diamond Platnunz na Zari baba bongeye gusubirana?

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza n’uwari umugore we, Zarina Hassan, ku buryo abenshi bakomeje gutekereza ko aba bombi bashobora kuba barongeye gusubirana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Zari yasesekaye i Dar es Salaam ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond (Tiffah na Nillan), bakirwa na nyir’ubwite Diamond. Zari na Diamond bari […]

Musanze: Ba gitifu b’imirenge bakwiriye kujyanwa i Nkumba

cyuve_musanze_amajyaruguru.jpg

Hamaze iminsi humvikana imigirire idahwitse ku banyamabanga nshingwabikorwa batandukanye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Kuri bamwe, byasaga nk’ibigoye kwiyumvisha uko gitifu akora ibintu runaka hagendewe ku kigero cy’imiyoborere myiza u Rwanda rufite, uko demukarasi yakabaye yumvikana mu mitwe ya rubanda, amahame y’uburenganzira bwa muntu, ibikubiye mu mategeko n’ibindi. Bamwe muri ba […]

Uganda: Umusirikare ufite abana 18 yakatiwe gufungwa imyaka 90

Urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwakatiye Private Lutokei Paul gufungwa imyaka 90 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi. Uwkatiwe iki gifungo afite abagore bane n’abana 18. Uru rukiko rwa diviziyo irwanira mu misozi ruri i Muhoti mu Mujyi wa Fort Portal rwakatiye Lutokei iki gifungo kuko yahamwe no kuba yarishe arashe umugore witwa Nayebale Pamela n’umwana […]

Ibikorwa by’agaciro karenze za miliyari 100 Rwf byaradindiye

Raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yagejejwe ku nteko ishinga amategeko igaragaza ko hari ibikorwa 55 bifite agaciro ka miriyari zirenga 100 byadindiye kubera imikorere itanoze y’inzego yitandukanye. Aho Inteko ishinga amategeko yemeje ubusabe bwa PAC bwo gusaba Minisitiri w’intebe gutanga raporo ku nteko ishinga amategeko mu gihe kutarenze amezi 8 hagaragazwa […]

Ubwisanzure na Demokarasi bifite aho bigarukira_Perezida Magufuli

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yavuze ko ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga, mu gihe hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gushaka kubica. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko Magufuli yaraye avugiye ariya magambo mu muhango wo kurahiza abagize inteko ishingamategeko bashya. Perezida Magufuli yavuze ko “Intego y’ubwisanzure na demokarasi ni ukuzana […]

RIB irashakisha babiri bakekwaho kwica umuntu bagacika

capture-31.png

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel w’imyaka 28 na Ndayisaba Charles w’imyaka 43 barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface w’imyaka 28 bagahita bacika. Aba bombi nk’uko RIB ibivuga, bakekwaho gukora iki cyaha mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kiyabo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kuwa 10 […]

FERWAFA yahaye ibihano amakipe arimo Rayon Sports na APR FC

Ku wa Gatanu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafatiye ibihano amakipe ya Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC, kubera gukina imikino ya gicuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko gukina imikino ya gicuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro […]

Kamonyi: Abayobozi batatu batawe muri yombi

capture-30.png

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020 rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve Force (Inkeragutabara). Aba bayobozi batawe muri yombi kuko bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa nk’uko […]

Mu mafoto, ihere ijisho Obama kera ataraba Perezida wa Amerika

20201111125113_1827770910_3879700735021389839_600_366_85_webp.jpg

Perezida Barack Obama wigeze kuba Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse ku wa 01 Kanama mu 1961, amara ubwana bwe mu gace ka Honolulu aho nyina umubyara yari atuye akaniga. Mu myaka yakurikiyeho nyina yaje gushaka undi mugabo, biba ngombwa ko Obama asanga se wabo muri Indonesia. Obama amaze gukura ni bwo […]

BNR: Ubukungu bw’u Rwanda bwarahungabanye mu gihembwe cya kabiri 2020

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, ukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2020 BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na […]

Joe Biden yakoze amateka ku bademukarate muri Leta ya Georgia

Amateka agaragaza ko Perezida watowe w’Amerika Joe Biden yatsinze muri leta ya Georgia, aba umukandida wa mbere w’umudemokarate utsinze muri iyi leta guhera mu mwaka wa 1992. Uko gutsinda muri Georgia gushimangiye intsinzi ya Bwana Biden, ubu ugize amajwi 306 y’intumwa zitora – uburyo Amerika ikoresha mu gutora perezida. Bigaragara ko Perezida Donald Trump atsinda […]

Nyanza: Umukobwa yanyoye umuti wica udukoko two mu murima

Mu Mudugudu wa Bukinankwavu mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Umugore witwa Judith yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko. Yavuze ko yari agiye kwiyambura ubuzima kuko umugabo wamuteye inda ari kubihakana. Mu ijoro ryo ku wa 12 ugushyingo 2020 ahagana saa tanu z’ijoro, Mukansanga w’imyaka 18 y’amavuko ngo yagerageje kwiyahura […]

Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana

bavuga_ko_batangira_guca_iryera_abayobozi_b_akarere_iyo_umuceri_weze_baje_gufatanya_n_inganda_kubunamaho.jpg

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi baravuga ko bafite uruhuri rw’ibibazo baterwa na zimwe mu nganda z’umuceri zihakorera na bamwe mu bayobozi b’Akarere ku nyungu zabo bwite, ko byose umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem abizi kandi afite ubushobozi bwo kubikemura ariko nta na rimwe baramubona muri iki kibaya abegera ngo baganire, […]