Ku wa Gatanu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafatiye ibihano amakipe ya Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC, kubera gukina imikino ya gicuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe.
FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko gukina imikino ya gicuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro hamwe n’Amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.
Ni muri urwo rwego Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020 yize ku kibazo cy’amakipe akina imikino ya gicuti nta burenganzira yasabye cyangwa ngo abuhabwe, yemeza ko ayo makipe agomba gucibwa ihazabu (amende) ringana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500 000Frw) ku mukino nk’uko biteganywa n’ingingo ya munani (8) y’umugereka wa kabiri w’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.
APR FC yakinnye imikino ya gicuti n’amakipe arimo AS Kigali, Rutsiro FC, Rwamagana City, Sunrise na Rutsiro, gusa imwe muri yo yayikinnye nta burenganzira ibifitiye.
Rayon Sports yo yakinnye n’Ikipe ya Alpha yo mu kiciro cya kabiri.
FERWAFA yahanishije APR FC kwishyura miliyoni 1,5 Frw mu gihe Rayon Sports yaciwe ibihumbi 500 Frw by’umukino umwe yakinnye.
Amakipe yose yaciwe amande yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.
Amakipe arashishikarizwa gukomeza gukurikiza amabwiriza n’inama bijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.


