RDF yashyikirije UPDF wa musirikare wayo yari yafatiye mu Rwanda (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cy’itariki ya 13 Kamena 2021, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyikirije icya Uganda (UPDF) umusirikare wacyo waherukaga gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda. Umuhango wo gushyikiriza Uganda uyu musirikare wayo wabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Cyanika, ho mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Ku gicamunsi cyo kuri iki […]
Kabila yunze mu rya Kagame, yishyura Tshisekedi ibyo aherutse kumukorera
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, yahamagaye kuri terefoni FĂ©lix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi amwifuriza isabukuru nziza, yunga mu rya Perezida Kagame wari wageneye ubutumwa nka buriya ‘inshuti n’imuvandimwe’ we Tshisekedi. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena ni bwo Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko. Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, […]
APR FC yanyagiye Police FC
APR FC yanyagiye Police FC ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa 13 Kamena 2021. Amakipe yombi yabanje kugorana mu gice cya mbere cy’umukino, asatirana ariko kirangira anganya ubusa ku busa (0-0). Mu gice cya kabiri, APR FC yayoboye umukino, Ombolenga Fitina afungura izamu ku munota […]
RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite mashinigani n’indebakure
Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi(RDF) bafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite ibikoresho birimo imbunda ya mashinigani iringaniye (Medium Machine Gun) n’indebakure (binocular). Iyi Minisiteri ivuga ko uyu musirikare, Pte Bakuru Muhuba yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa […]
Abahunze iruka rya Nyiragongo n’abava muri Uganda, bari mu bazamuye ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda_Minisitiri Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda bugaragara muri iyi minsi bwatewe n’abarimo Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ndetse n’Abanyarwanda bava muri Uganda. Dr Ngamije yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 13 Kamena 2021, cyibandaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe, birebana n’ingamba zo kwirinda […]
Rayon Sports yahagamwe na Marines FC mbere yo guhura na APR FC
Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka cyakomeje kuyoyoka, nyuma yo kunanirwa gutsinda Marines FC bakanganya igitego 1-1. Rayon Sports yari yasuye Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’amakipe umunani ahatanira igikombe cya shampiyona. Ni nyuma y’uko iyi kipe ku munsi wa gatatu yari […]
Tshisekedi yizeye ko umwaka uzarangira Afurika imaze gukingira Covid-19 kuri 60%
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, FĂ©lix Tshisekedi yatangaje ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Afurika imaze gukingira icyorezo cya Covid-19 ku kigero cya 60%. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yavuze ko igihugu cye n’umugabane wa Afurika biri […]
Ba banyeshuri bakoze ku mitima y’abarimo CP Kabera, bahawe ishimwe

Muri Gicurasi 2021 ubwo habaga irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare (Tour du Rwanda), ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’abana b’abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rulindo, bagaragagaye batarangariye abakinnyi b’uyu mukino babatambutseho. Iyi foto yafashwe n’umufotozi Plaisir Muzogeye tariki ya 4 Gicurasi 2021 ubwo abakinnyi bari bageze kuri Base hafi yo kuri Nyirangarama, berekeza i Gicumbi, […]
Prof. Shyaka wagizwe Ambasaderi, yiteguye guhamya ubudasa bw’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 12 Kamena 2021 yaraye ahaye Prof. Shyaka Anastase inshingano yo guhagararira igihugu muri Pologne. Nyuma yo kubona iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Prof. Shyaka yamushimiye byimazeyo, ati: “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo […]
Umushinwa wakubiswe n’Umunyafurika, yirukanwe mu kazi
Umushinwa uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’umusore wo muri Sierra Leone aherutse kwirukanwa mu kazi n’ikigo cya CRSG (China Railway Seventh Group), azira kugaragaza ikinyabupfura gike mu kazi. Inkuru y’uyu Mushinwa yamenyekanye inasakara mu ntangiro z’iki cyumweru. Amashusho amugaragara atonganya uyu musore wari ufite impapuro z’akazi mu ntoki, nyuma y’aho akubita za ntoki, impapuro zose […]
Nyamasheke: Imwe mu nyubako z’ibitaro bya Bushenge yafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu ma saa kenda n’igice z’urukerera zo kuri uyu wa 12 Kamena ni bwo mu bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke inyubako irimo imashini itwikirwamo imyanda yafashwe n’inkongi y’umuriro n’ubu ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko butazi neza icyaiteye, itwika bikomeye iyo mashini irakongoka,n’ibindi byumba byarimo imyanda yari itegereje gutwikwa birashya,ku […]
Mabayi: Imbonerakure n’abayobozi bakekwaho gukorana n’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda, bafashwe
Abashinzwe umutekano mu Burundi barashakisha abakorana n’abitwaje intwara bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamaze iminsi bavugwa mu ishyamba rya Kibira, ahaherera muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke. Mu bakekwa baherutse gufatwa harimo abayobozi babiri b’imidugudu wa Gafumbegeti na Rutorero, abasore batatu b’Imbonerakure n’abaturage 9 bo muri Zone ya Butahana, nk’uko urubuga SOS rwo mu Burundi rwabitangaje. […]
Ibihano biteganyirijwe uwagirira urugomo Perezida w’u Rwanda n’abandi bayobozi
Tariki ya 14 Ukuboza 2008 umunyamakuru w’umunya-Iraq witwa Muntadhar al-Zaidi yaciye igikuba ubwo yateraga inkweto George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu mujyi wa Baghdad. Al-Zaidi yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, ndetse bivugwa ko yahakomerekeye ubwo yajyanwaga gufungwa. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 3, rurakigabanya […]
Dore amazina y’utubyiniriro y’abaperezida bo muri Afurika amwe adakunze kuvugirwa mu ruhame
Perezida nk’umwe mu bategetsi bakuru b’igihugu, akurikiranirwa hafi n’abaturage baba ab’igihugu cye cyangwa abandi. Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n’izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw’utubyiniriro. Rimwe na rimwe utwo tuzina turasebeje, rubanda akenshi ntikunda kutuvuga mu ruhame, dore ko […]
Amafoto: Perezida Tshisekedi n’umufasha baraye i Goma

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru, kiri uyu wa 12 Kamena 2021 baraye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, aba bombi bagiye gusura abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki ya 22 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko […]