Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda bugaragara muri iyi minsi bwatewe n’abarimo Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ndetse n’Abanyarwanda bava muri Uganda.
Dr Ngamije yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 13 Kamena 2021, cyibandaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe, birebana n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati: “Hari uruhurirane rw’ibintu nka bitatu byagaragaye mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu n’uku kwa Gatandatu. Hari kiriya kirunga cyo hakurya hariya cyarutse, habaye urujya n’uruza rw’abantu benshi, n’ubwo hari abo twasuzumye ariko ntabwo twasuzumye buri wese.”
Ku kibazo cy’ubwandu bwaturutse muri Uganda, Minisitiri Ngamije yagize ati: “Icya kabiri, hari ibiri kubera mu gihugu cy’abaturanyi, muri Uganda. Byaratangajwe ku mugaragaro ko hari ubwiyongere bukabije bwa kiriya cyorezo ku buryo bagiye muri Guma mu rugo.”
Mu gusobanura uko ubwandu bwo muri Uganda bwageze mu Rwanda, yagize ati: “Hari Abanyarwanda bakoreragayo imirimo itandukanye, bagiye gushakayo amahahiro. Bari gutaha, bamwe bagaca inzira zisanzwe ariko iyo usuzumye muri Burera, ugasuzuma Musanze, ugasuzuma Gicumbi, ugasuzuma Kagitumba, urabona abantu bafite ubwandu.”
No mu bava Uganda bazira mu ndege hagaragara abanduye iki cyorezo. Minisitiri Ngamije yagize ati: “Indege yacu iva Uganda mu gihe iza ino aha, twagiye tubona akenshi hazamo babiri, batatu muri kiriya cyumweru gishize, ari nacyo gituma hafashwe icyemezo cyo guhagarika RwandAir kujya Uganda.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko hari ubwandu bwageze mu mashuri, abanyeshuri bakanduzanya mu buryo bworoshye bitewe n’uko biba bigoye ko bose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, mu gihe bageze mu miryango iwabo bakakiyikwirakwizamo.
Ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 bwagaragaye mu Rwanda guhera mu ntangiriro za Kamena 2021. Guhera tariki ya 8 ni bwo hatangiye kuboneka abanduye barenze 100.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Akarere ka Rubavu kakiriye abahunze iruka rya Nyiragongo ari ko kabonetsemo abanduye benshi (75) kuri uyu wa 12 Kamena, hagakurikiraho umujyi wa Kigali. Uturere nka Musanze, Gicumbi na Burera twegereye Uganda tuza ku myanya ikurikiyeho mu kugira ubwandu bwinshi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


