RDC: Abapolisi barashe kuri Minisitiri Gisaro n’abo bari kumwe

Abapolisi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafi bafite intwaro zihagije barashe kuri Minisitiri w’ibikorwaremezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro Muvunyi n’itsinda ry’abo bari kumwe. Aya makuru amaze gutangarizwa kuri Twitter na Minisiteri Gisaro ayoboye. Igize iti: “Ubwo yageraga hasi, abapolisi bari bafite intwaro zihagije barashe kuri Minisitiri ushinzwe ITP, Alexis Gisaro n’itsinda rye. Minisitiri […]

Police FC yakoze mu nkovu Etincelles FC

Police FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, i Kigali kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021. Ni umukino warangiye amakipe yombi ubona ko yakaniranye yose ashaka ibitego aho iminota 40 ya mbere yarangiye ari ubusa […]

Kabale: Baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda

Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Kabale muri Uganda baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda witwa Ndagijimana (Pte) ubwo yari amaze kwinjira mu gihugu cyabo. Daily Monitor yatangaje ko uyu musirikare asanzwe akorera mu birindiro bya Alpha Taskforce bibarizwa muri Batayo ya 17, Batayo ya 501 biri mu gace ka Nyamicucu, i Butaro mu Karere […]

Joseph Kabila yarokotse impanuka ikomeye

Senateri Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugeza mu ntangiriro y’2019, yakoze impanuka ikomeye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, Imana ikinga akaboko. Amakuru aturuka muri RDC avuga ko imodoka (Jeep) ya Kabila wari ugeze ku irembo ry’urugo rwe mu gace ka Kingakati mu murwa mukuru, Kinshasa, yacitse feri, ikomereza […]

USA: Hari abemeza ko hashobora kuba coup d’etat cyangwa intambara y’abenegihugu

210108-washington-capitol-riot-clash-ac-546p.jpg

Ku wa Gatanu, abajenerali batatu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batanze umuburo ko hashobora kuzaba ikindi kigeragezo cyo guhirika ubutegetsi muri Amerika mu 2024 gishobora gucamo ibice igisirikare kandi kigashora igihugu mu ntambara y’abenegihugu itariteguwe. Uwahoze ari Jenerali Majoro, Paul Eaton, uwahoze ari Burigadiye Jenerali, Steven Anderson, n’uwahoze ari Jenerali Majoro, Antonio Taguba, baranditse bati: “Nk’igihugu […]

U Buhinde: Umugabo yakubiswe kugeza apfuye ashinjwa gukora sakirilego ku rusengero

5a1beb10398dd.jpg

Polisi yo mu Mujyi wa Amritsar wo mu Buhinde ivuga ko umugabo ukekwaho gushaka gukora igikorwa cya Sakirilego ku rusengero rwera rw’Aba-Sikh yakubiswe kugeza apfuye. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ibi byabaye mu masengesho yaberaga mu rusengero rwa Golden Temple kuri uyu wa Gatandatu. Uyu mugabo ngo yinjiye mu cyumba cyera, ahabikwa igitabo cyera cya […]

Radiyo na televiziyo zirimo kudukama, gucuranga indirimbo zacu si impuhwe_Umuhanzi Kivumbi

Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo n’imivugo, Kivumbi King (Umwami Kivumbi) avuga ko radiyo na televiziyo byo mu Rwanda bibakama, zigacuranga indirimbo zabo zitabishyuye. Ni mu gihe bizwi ko muri iki gihugu, ibinyamakuru bicuranga igihangano cy’umuhanzi mu buryo bwakwitwa kumufasha kukimenyekanisha, ariko we akavuga ko burya zitaba ari impuhwe. Kivumbi yatanze ubu butumwa asubiza ubwa mugenzi we Alyn […]

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba 162 zirimo 77 za CNRD zarambitse intwaro

Abarwanyi 162 b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya Kalehe y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo barimo aba CNRD Nyatura iyobowe n’uwitwa Machano baherutse kurambika intwaro. Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 33, Lt. Col. Jean-Louis Tshimwang yatangarije ActualitĂ© dukesha iyi nkuru ko aba barwanyi bishyikirije ingabo za RDC n’iziri mu butumwa […]

Abanyura muri Nyungwe bavugwaho gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima

Abakoresha umuhanda Nyamagabe-Rusizi unyura muri iyi pariki,kwitwararika ku isuku n’umutekano kuko kutabyubahiriza bikomeje gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima birimo. Abari muri iyi modoka barerekeza i Kigali bavuye i Rusizi bavuga ko bazi uko bagomba kwitwararika mu rugendo rwabo mu gihe banyura muri Nyungwe. Ariko, Koperative Nyungwe Cultural Village, isanzwe ifasha ba mukerarugendo mu bukerarugendo bushingiye […]

Covid-19 izakomeza kuzunguza Isi kugeza muri za 2024 – Pfizer

Ku wa Gatanu, Pfizer Inc yahanuye ko icyorezo cya COVID-19 kizakomeza kuzunguza abatuye Isi kugeza mu 2024 ivuga ko doze nto y’urukingo rw’abana bafite hagati y’imyaka ibiri n’ine rwatanze ubudahangarwa bw’umubiri kuruta uko byari byitezwe. Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi muri Pfizer, Mikael Dolsten, mu kiganiro yagejeje ku bashoramari yavuze ko iyi sosiyete iteganya ko uturere […]

Gen. Kayihura yasabye akazi k’ubwavoka

Gen. Kale Kayihura, umusirikare wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda yasabye akanama k’igihugu gashinzwe abanyamategeko kumugira uwunganira abaregwa mu nkiko w’umwuga uzwi nk’Umwavoka. Nk’uko Nile Post yabitangaje, Gen. Kayihura ari ku rutonde rw’abanyamategeko 20 baherutse gusaba aka kanama gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe gukora aka kazi mu buryo bw’umwuga. Iki kinyamakuru kandi kivuga ko aka […]

UPDF na FARDC bafashe mpiri abandi barwanyi 35 ba ADF

Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zafatiye mpiri abandi barwanyi 35 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu bitero bitatu ziherutse kugaba. Itangazo ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 ryashyizweho imikono n’abavugizi b’ingabo z’ibihugu byombi, Brig. Gen. Flavia Byekwaso na Maj. Gen. Kasonga Cibangu LĂ©on-Richard rivuga ko zagabye ibi bitero […]

Nyarugenge: Abagore 4 basinze bateje impagarara, abaturage barahurura

Mu Mudugudu w’Akabugenewe, Akagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, abagore bane barimo batatu bavuga ko bakomoka muri Uganda bose bigaragara ko bari basinze bateje impagarara, abaturage barahurura. Byatangiye abantu bahurura babwirwa ko aba bagore babyaranye n’umugabo utuye muri uyu Mudugudu, bityo rero izi mvururu zatewe n’uko bahahuriye, ariko batohoje neza basanga atari […]

Vatikani: Karidinali Peter Turkson wafatwaga nk’Umunyafurika wa mbere uzaba Papa yeguye

Kuri uyu wa Gatandatu, Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga nk’umukandida wari kuzaba Papa wa mbere w’Umunyafurika mu myaka igera ku 1.500 ishize, mu buryo butunguranye yeguye ku mwanya yari arimo mu ishami ry’ingenzi rya Vatikani. Turkson, ufite imyaka 73, ukomoka muri Ghana, yabaye umujyanama w’ibanze wa Papa Fransisko ku bibazo nk’imihindagurikire y’ikirere n’ubutabera, kandi ni […]

Tchad igiye kohereza muri Mali izindi ngabo mu gihe u Bufaransa burimo gukurayo akarenge

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali yavuze ko Tchad iteganya kohereza abandi basirikare 1.000 muri Mali kugira ngo bongere ingufu ingabo zayo zirwanya intagondwa, nyuma y’aho u Bufaransa bukomeje gukura ingabo zabwo mu karere ka Sahel. Abasirikare ba Tchad bagize hafi 1400 mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zigamije kubungabunga amahoro zigera ku 13.000 mu majyaruguru no hagati […]