Rurageretse hagati ya Perezida Ramaphosa n’abamurwanya bamuhaye amasaha 48 yo kuba yeguye

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko adashobora ‘guterwa ubwoba cyangwa ngo ashyirweho igitutu’ n’umuntu uwo ariwe wese, nyuma y’uko rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe rimuhaye amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura. Perezida Ramaphosa w’imyaka 69 y’amavuko arashinjwa ibyaha bya ruswa, gusa anamaze igihe ari ku gitutu gikomeye kubera ibibazo bitandukanye byugarije […]

Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yagize Dr Didas Kayihura Muganga Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda. Iyi Kaminuza nta muyobozi mukuru yari ifite kuva muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’iyegura rya Prof. Alexandre Lyambabaje wari umaze amezi 14 ayibereye umuyobozi. Prof. Lyambabaje yeguye mu rwego rwo kugira ngo atangire ikiruhuko […]

MĂ©diation du Royaume du Maroc pour l’ouverture, sans interruption, du poste frontière d ’Allenby, qui sĂ©pare la Jordanie et la Cisjordanie

Grâce Ă  la mĂ©diation du Royaume du Maroc, l’important poste frontière d’Allenby, reliant la Cisjordanie Ă  la Jordanie sera ouvert, en permanence, par IsraĂ«l. Cet important point de passage a pu ĂŞtre ouvert grâce au gĂ©nie diplomatique marocain, sous la conduite Ă©clairĂ© de SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI, et montre l’efficacitĂ© de la mĂ©diation […]

Umugabo w’i Kayonza arakekwaho gusambanya umuhungu w’imyaka 13

Mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu bari bajyanye kuvoma ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba amukubita umutego wa rugondihene agwa hasi ubundi akamwishimishaho. Uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022. Amakuru atangwa n’ubuyobozi […]

Perezida wa Sena ya RDC yasabye MONUSCO guhambira ikava mu gihugu cye

Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yasabye MONUSCO guhambira ikava ku butaka bw’igihugu cye ngo kuko mu myaka 22 ihamaze ntacyo yigeze ihamara. Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abatuye i Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Modeste Bahati yavuze ko MONUSCO igomba guhambira ikava […]

Abasirikare bakuru muri RDF barimo Gen Safari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakoze ku nshuro ya 10 umuhango wo gusezerera abasirikare bakuru bacyo bagejeje ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo gusoza amasezerano y’akazi. Umuhango wo gusezerera aba basirikare wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj. […]

Ibya Robert Lewandowski muri FC Barcelona byarangiye

Ikipe ya Bayern MĂĽnich yamaze kumvikana na FC Barcelona ko igomba kuyigurisha umunya-Pologne Robert Lewandowski. Fabrizio Romano yemeje ko amakipe yombi yageze ku bwumvikane ku munsi w’ejo. Bayern Munich yemeye kurekura Lewandowski nyuma yo guhabwa na Barça miliyoni 50 z’ama-Euro. Iyi kipe yo mu Budage yari yabanje kwanga ubusabe butandukanye bwa Barça, burimo ubwa miliyoni […]

U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti

U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti. Ni icyemezo cyafashwe kuwa 15 Nyakanga 2022, n’akanama k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Lusaka muri Zambia. AMA ni ikigo cyihariye cya AU kigamije kunoza amabwiriza agenga iby’imiti. Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta. Minisitiri Biruta kuri Twitter […]

Joe Biden avuga yongeye kubwira igikomangoma Mohammed bin Salman ko yishe Khashoggi

Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko yagarutse ku iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi, mu nama yagiranye n’igikomangoma cya Saudi Arabia (Arabie Saoudite) Mohammed bin Salman. Nyuma y’inama itavuzweho rumwe yabahuje bombi ku wa Gatanu, Biden yabwiye abanyamakuru ati “Ku bijyanye n’iyicwa rya Khashoggi, narikomojeho mbere na mbere mu nama, nsobanura neza icyo naritekerejeho icyo gihe n’icyo […]