U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti. Ni icyemezo cyafashwe kuwa 15 Nyakanga 2022, n’akanama k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Lusaka muri Zambia. AMA ni ikigo cyihariye cya AU kigamije kunoza amabwiriza agenga iby’imiti. Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta. Minisitiri Biruta kuri Twitter yavuze ko ” Ashimira ibihugu byashyigikiye u Rwanda muri ayo matora.”


