Perezida Ruto yategetse ko buri mukozi akatwa 3% by’umushahara

Perezida wa Kenya, William Ruto yemeje ko buri mukozi wese wa Leta agomba gukatwa 3% by’umushahara we mu rwego rwo gufasha abafite ubushobozi buke kubona amacumbi. Ibi Perezida Ruto yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru uzwi nka Madaraka Day uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka. Muri ibyi birori byabereye ahitwa Gatuzi Embu, Perezida […]

WhatsApp yaciwe amande

Urukiko rwo mu Burusiya kuri uyu wa 1 Kamena 2023 rwaciye urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp amande angana na miliyoni 3 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu. Ni ukuvuga amadolari ya Amerika 37,080 kubera ko rutajya ruhanagura amakuru n’ibiganiro binyuzwa kuri uru rubuga bitemewe. Ikigo cy’itumanaho cya Meta ari nacyo WhatsApp ikomokaho ni cyo cyamamaye cyane mu […]

Bigeze aho abashoferi bitambika ‘ambulances’: Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragaza abatwara imodoka bitambika imodoka zihariye zitwara abarwayi, zizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Ambulance’. CP Kabera mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu cyarebanaga n’umutekano wo mu muhanda, yagaragaje ko iyi myitwarire y’abashoferi iteye impungenge, cyane ko ishyira ubuzima […]

Perezida Kagame mu bukwe bw’igikomangoma cya Jordanie

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Amman mu murwa mukuru wa Jordanie, aho bitabiriye ubukwe bw’igikomangoma Al Hussein bin Abdullah II wa kiriya gihugu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena ni bwo igikomangoma Abdullah II yarongoye Rajwa Al-Saif. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi. Amashusho […]

Burera: Bishora mu biyobyabwenge kubera ubushomeri

Bamwe mu bakiri urubyiruko bo mu karere ka Burera bvuga ko impamvu bishora mu biyobyabwenge ari uko nta kandi kazi baba bafite, bagasaba ko Leta yabafasha kubona igishoro mu buryo bworoshye, bagakora bakiteza imbere. Uru rubyiruko ruvuga ko ikibazo cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kigaragara muri aka karere, ahanini ngo giterwa no kuba benshi muri […]

Uganda: Polisi yafunze umuvugabutumwa ikekaho gutingana

Umwarimu w’iyobokamana mu gace ka Bushenyi muri Uganda ari muri babiri bafunzwe bakekwaho gukora ubucuruzi bw’abantu bahuje ibitsina bakabakoresha ubusambanyi. Polisi yo mu karere ka Bushenyi yatangaje ko yafunze abantu babiri barimo n’uyu mwarimu, bakekwaho gucuruza umusore w’imyaka 20 y’amavuko, akanakorerwaho ubusambanyi bwo mu kibuno. Ubuyobozi bwa polisi muri Bushenyi buvuga ko uyu wahoze akora […]

Rubavu: Amayobera ku mibiri 12 yasanzwe muri ‘stock’ y’umurenge wa Kanzenze

Imibiri 12 hataramenyekana inkomoko yayo, yasanzwe mu bubiko bw’ahahoze hakorera ibiro by’umurenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu. Ku wa 19 Gicurasi ni bwo iyi mibiri yasanzwe mu yahoze ari stock ibikwamo ibikoresho byashaje y’uriya murenge kuri ubu hasigaye hakorera ibiro by’akagari ka Nyamikongi. Yabonwe n’umukozi ushinzwe amasuku wari ugiye muri iriya stock, mbere y’uko atanga […]

Icyo Leta ivuga ku gukumira abanyamakuru kuri site z’abibasiwe n’ibiza

Guverinoma y’u Rwanda yijeje abanyamakuru imikoranire myiza nyuma y’aho bivuzwe ko hari abahejwe mu masite abibasiwe n’ibiza mu ntangiriro za Gicurasi 2023 bacumbikiwemo. Mu minsi ishize, hakwirakwiye amakuru y’uko hari abanyamakuru bagiye gusura site muri Rubavu kugira ngo bamenye imibereho y’abahacumbitse, barakumirwa kuko ngo ntabwo bari basabye uburenganzira bwo kuhagera. Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain […]

Umwanzuro wafatiwe i Bujumbura uhabanye n’uwo RDC yamaze gufata

Abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bafashe icyemezo cyo kongerera ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo igihe zizamarayo ho amezi atandatu. Bivuze ko hashingiwe kuri uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, ingabo za EAC ziri muri RDC kuva mu mpera z’umwaka ushize zizagumeyo kugeza tariki ya 8 Nzeri. Ni […]

Leta yatangaje za miliyari ikeneye yo gusana ibyangijwe n’ibiza

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikeneye abarirwa muri Frw miliyari 296 yo gusana ibyangijwe n’ibiza byibasiye igihugu mu kwezi gushize. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, mu kiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abarimo Yvan Butera usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, cyo kimwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude. […]

Ariel Wayz yanze gusangirwa n’abasore babiri ahitamo kutongera gukundana

juno3-4080a.jpg

Umuhanzikazi Ariel Wayz, wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Juno Kizigenza, avuga ko yasanze kutongera gukundana ariyo nzira nziza y’amahoro kuruta uko yari gusangirwa n’abasore babiri bari inshuti. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga, n’igitangazamakuru kimwe ko yigeze gukundana n’umusore, hanyuma indi nshuti y’uwo mukunzi we ikajya ica inyuma ikamutereta abona ntabwo yabivamo ahitamo kubivamo. Yabikomojeho nk’inkuru […]

Abakinnyi 10 ba Rayon Sports bemeye kujya gukina na APR FC

Amakuru aturuka mu kipe ya Rayon Sports aravuga ko kugeza kuri uyu wa Kane abakinnyi bayo bari bataremera kujya i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2023. Rayon Sports yagombaga kujya i Huye ku wa Kabiri w’iki […]

Akugara kaba ku gitsina cy’umukobwa w’isugi gahurirahe no kuva amaraso mu gihe cy’imibonano ?

Ntabwo kuva amaraso bisobanura ko umukobwa yari isugi. Umukobwa cyangwa umugore ashobora gukora imibonano akava amaraso biturutse ku mpamvu zitandukanye. Uko ni na ko umukobwa w’isugi na we iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere byanze bikunze atava amaraso. Icya mbere gituma hatabaho kuva amaraso ni uko umukobwa aba yakoze imibonano abishaka kuko yateguwe neza. Ikindi […]

Abaturage barataka kubera idindira ry’umuhanda wa Nyanza-Bugesera-Ngoma

Abaturage baturiye umuhanda uhuza uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma, barasaba ko imirimo yo gukora kuwukora yakwihutishwa, kubera ko ngo gutinda kwawo bidindiza iterambere ryabo. Aba baturage bavuga ko kuba imirimo yo gukora uyu muhanda yaragiye ihagarara bya hato na hato, byabateje igihombo kubera bimwe mu bikorwa byabo biherereye hafi y’uyu muhanda byarahagaze, ibindi bigenda […]

Fortunat Biselele yaba azira gucudika n’abayobozi b’u Rwanda

Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahishuwe ko mu byo yaba afungiwe harimo kugirana umubano n’abayobozi b’u Rwanda. Biselele uzwi cyane nka ‘Bifort’, afungiye muri gereza ya Makala y’i Kinshasa kuva ku wa 20 Mutarama uyu mwaka. Jeune Afrique yatangaje ko mu byo uyu […]

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ntiyemera icyemezo cya EAC giheza M23

Iki cyumba ni cyo cyabereyemo izi mpaka

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ntiyemeye icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) avuga ko giheza umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi iri mu mpande kireba. Dr Ngirente yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yaganiriwemo by’umwihariko uko umutekano wo mu […]

Mourinho yatangaje ahazaza he nyuma yo gutsindwa na Fc Seville

Jose Mourinho usanzwe amenyerewe mu gutsinda imikino yanyuma y’ibikombe, mu ijoro ryacyeye amahirwe ntiyamusekeye, nyuma y’uko atsinzwe n’ikipe ya Seville ku mukino wa nyuma wa Europa League. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2022/2023 wabereye kuri Puskas Arena yo muri Hungary, wasize abanya-Espagne bamwenyura. Sevilla yatsinze […]

Museveni yatangaje ko yiteguye intambara

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko yiteguye guhangana n’ingaruka zizakurikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina aherutse gushyiraho umukono. Museveni yasinye kuri iri tegeko tariki ya 29 Gicurasi 2023, ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika bitangira kumushyiraho igitutu, bimuteguza gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Uganda. Na mbere y’uko arisinya, ubwo abagize inteko […]

Kwamagana u Rwanda byateje impaka hagati ya Muyaya na Katumbi

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, ntiyemera ko umunyapolitiki Moà¯se Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yaramaganye icyo bita ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’. Muyaya ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Marc Perlman wa France 24 kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yavuze ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Katumbi bari guteza akaduruvayo mu […]