Uganda: Polisi yafunze umuvugabutumwa ikekaho gutingana

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu w’iyobokamana mu gace ka Bushenyi muri Uganda ari muri babiri bafunzwe bakekwaho gukora ubucuruzi bw’abantu bahuje ibitsina bakabakoresha ubusambanyi.

Polisi yo mu karere ka Bushenyi yatangaje ko yafunze abantu babiri barimo n’uyu mwarimu, bakekwaho gucuruza umusore w’imyaka 20 y’amavuko, akanakorerwaho ubusambanyi bwo mu kibuno.

Ubuyobozi bwa polisi muri Bushenyi buvuga ko uyu wahoze akora imirimo y’iyobokamana akomoka mu gace ka Kigunda mu karere ka Mitoma, naho mugenzi we bafunganywe akaba akomoka mu gace ka Karubuga kari muri aka karere ka Bushenyi bafungiwemo.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko uyu wamenyekanye ko yakorewe ibya mfura mbi ari umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Derrick Atwijukire wo mu gace ka Kigunda kari mu cyaro cy’ahitwa Kanyabwanga mu karere ka Mitoma.

Umuvugizi wa Polisi muri Bushenyi, Marcial Tumusiime, avuga ko hari hashize iminsi uyu wahohotewe amenyanye n’abakekwa, kuko ngo umubano wabo watangiye ubwo bari mu kiriyo cy’urupfu rwa nyirakuru.

Tumusiime yagize ati: “Muri raporo dufite, biragaragara ko ku itariki 12 Gicurazi 2023, ubwo uwahohotewe yari mu kiriyo cy’urupfu rwa nyirakuru mu karere ka Mitoma, ari bwo uyu wahoze ari mwarimu w’iyobokamana yamwegereye mu buryo bwo kumwihanganisha, nk’umuntu wari inshuti ya hafi ya nyina witwa Juliet Kyarisimira.”

Tumusiime yongeyeho ati: “Bakomeje kugenda bamenyana kurushaho,kugeza ubwo uyu ukekwa yaje no kumenya ko Derrick (uwahohotewe) nta kazi afite kandi afite ubumenyi bwo gutwara imodoka no gukanika,maze amusezeranya kumushakira akazi.”

Uyu mupolisi avuga ko tariki 29 Gicurasi 2023 mu masaa tatu y’ijoro, ari bwo uyu mwarimu yaje gutwara Derrick kuri moto amujyanye aho agomba guhabwa akazi.

Ngo mwarimu yajyanye Derrick mu rugo rw’undi mufatanyacyaha mu karere ka Bushenyi. Aha ngo niho batangiye kumusambanya, agerageza kubarwanya ariko biba iby’ubusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *