Umugabo wo mu gace ka Patana mu gihugu cy’u Buhinde, yajyanye amagufa y’umurambo wa mushiki we muri banki nyuma yo kujya kubikuza amafaranga ye agasabwa kujyana nyiri konti.
Uyu mugabo w’imyaka 50 bivugwa ko yazanye ayo magufa mu rwego rwo kugerageza kubikuza amafaranga yari abitse kuri konti ya mushiki we muri banki.
Ibi byabereye ku ishami rya Banki ya Odisha Grameen riherereye mu gace ka Patana, mu karere ka Keonjhar mu Buhinde, nk’uko ikinyamakuru cy’amakuru PTI cyabitangaje.
Uyu mugabo witwa Jeetu Munda yabwiye abapolisi ko yahisemo gukora ibi nyuma y’uko abakozi ba banki bamwirukankanye kenshi bamusaba kuzana nyir’iyo konti.
Uyu mugabo wo mu bwoko bw’aba-tribal yashakaga kubikuza amafaranga angana na ₹20,000 (asaga amafaranga y’u Rwanda 31,060) kuri konti ya mushiki we mukuru witwa Kalra, wapfuye ku itariki ya 26 Mutarama.
Yagize ati: “Nagiye muri banki inshuro nyinshi, ariko abakozi baho bambwiraga kuzana nyir’iyo konti kugira ngo mbashe kubikuza amafaranga. Nubwo nababwiye ko yapfuye, ntibanyumvaga kandi bakomeje kunsaba kumuzana muri banki. Ni yo mpamvu, kubera kurambirwa, nacukuye imva ye nkuramo amagufa kugira ngo mbe mfite gihamya mbereka y’uko yapfuye.”
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Patna (IIC), Kiran Prasad Sahu, yavuze ko banki itabashije gusobanurira uyu muturage uburyo bukwiye bwo kubikuza ayo mafaranga.
Yagize ati: “Jeetu ni umugabo wo mu bwoko bw’aba-tribal utazi gusoma no kwandika. Ntabwo azi icyo umuzungura wemewe n’amategeko (legal heir) cyangwa uwashyizweho nk’umuzungura (nominee) ari cyo. Abakozi ba banki bananiwe kumusobanurira neza uburyo bwo kubikuza amafaranga ari kuri konti y’umuntu wapfuye.”
Umuyobozi w’iyo banki, Manas Dandpat, yavuze ko ari ubwa mbere yumvise ikibazo nk’iki cy’uyu muturage.
Yagize ati: “Uyu munsi ni bwo mbimenye. Tuzareba icyo twakora kugira ngo iki kibazo gikemuke.”
Nyuma y’iki gikorwa gitangaje, abapolisi bahise batabara maze basezeranya uwo mugabo ko bazamufasha kubikuza amafaranga kuri konti ya mushiki we wapfuye.


