Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga, ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho ryigaruriye agace kazwi nka nko kwa Mulima muri Teritwari ya Fizi, rikomeza kwagura ibice rigenzura nyuma y’ifatwa rya Point-ZĂ©ro ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru aturuka mu bice by’imirwano avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho binjiye kwa Mulima nyuma y’imirwano yabahuje n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanya, mbere yo guhunga zerekeza i Baraka.
Ifatwa rya kwa Mulima rije rikurikira iry’utundi duce tw’ingenzi turimo Point-ZĂ©ro, agace gafatwa nk’inkingi ya mwamba y’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo kubera akamaro gafite mu migambi ya gisirikare.
Point-ZĂ©ro iherereye ku butumburuke bwa metero zirenga 2,200 hejuru y’inyanja, ikaba ihuza inzira esheshatu z’ingenzi zigana mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo.
Kuba Twirwaneho na M23 bayigenzura bibaha ubushobozi bwo kugenzura imisozi n’ibibaya bikikije ako gace, gukurikirana ibikorwa by’umwanzi hakiri kare no koroshya itumanaho n’itangwa ry’ibikoresho bya gisirikare.
Point-Zéro ihuza inzira zijya i Minembwe (hafi ya km 35), Mikenke (km 25), Fizi (km 45), Baraka (km 50), Mwenga (km 60) na Itombwe (km 40).
Ni yo mpamvu ifatwa ryayo rifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora guhindura ishusho y’imirwano muri aka karere.
Abasesenguzi bavuga ko nyuma yo gufata Point-Zéro, kwigarurira kwa Mulima biha AFC/M23 na Twirwaneho amahirwe yo gukomeza gusatira Baraka no gukaza igitutu ku ngabo za FARDC ziri muri Teritwari ya Fizi.
Baraka ni umujyi ufite akamaro kanini kubera ko uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, ndetse ni ihuriro ry’inzira zihuza Fizi n’ibindi bice byo mu majyepfo ya Kivu y’Epfo.
Kuri ubu amakuru avuga ko ingabo za M23 na Twirwaneho zamaze kugera mu bilometero 30 uwuvuyemo. Iyi mitwe yombi irimo kugerageza gukumira ibitero by’ingabo z’u Burundi ku birindiro byayo by’ingenzi, cyane cyane ibituruka ku kiyaga cya Tanganyika.
Amakuru kandi avuga ko iyi mitwe iteganya kwigarurira imijyi ya Kalemie na Kisangani, nyuma akazaba ari bwo yongera kwisuganya no gushyira ku murongo ingabo zayo.
Muri icyo gihe, ngo hazatangazwa ihuriro rishya, ndetse umuntu ukomeye wabaye mu rwego rwa politiki ya vuba muri RDC azahabwa umwanya ukomeye muri iyo miterere mishya y’uwo mutwe.


