CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE KU MUPAKA WA GISENYI LA CORNISHE

itangazo_removed-1.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 30 Kanama 2023, saa yine za mu gitondo hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu nkuko bigaragara ku mugereka. Cyamunara izabera ku mupaka wa Gisenyi La Cornishe saa yine (10h00 Am ). Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu bubiko bw’Umupaka wa Gisenyi La […]

Kabaka Mutebi II arasaba guhabwa ububasha bwose nk’ubw’Umwami

Umwami wa Buganda, Kabaka Muwenda Mutebi II, arasaba Leta ya Uganda kumwemerera kugira ububasha nk’ubw’umwami kuko ngo ariho ku izina gusa. Kabaka yasobanuye ko Leta ya Uganda, nyuma yo gusubizaho ubu bwami, yari yarabwemereye ko izabuha ububasha bwari busanganwe mbere y’umwaka w’1966, aho umwami yari yemerewe gutegeka aka gace nk’igihugu cyigenga. Uyu mwami yagize ati: […]

Niger: Ba Minisitiri n’abayobozi 180 batawe muri yombi

Agatsiko ka gisirikare gaheruka guhirika ubutegetsi muri Niger, kataye muri yombi abahoze ari abayobozi muri iki gihugu 180 barimo na ba Minisitiri. Amakuru avuga ko hari abayobozi bafunzwe yemejwe n’ishyaka NPDS rya Perezida Mohamed Bazoum uheruka guhirikwa ku butegetsi. Abatawe muri yombi barimo Mahamane Sani Mahamadou wari Minisitiri w’Ingufu, Minisitiri w’ubucukuzi, Ousseini Hadizatou ndetse na […]

Mu bakinnyi bamaze kwerekeza muri Soudi Arabia hiyongereyeho na Fabinho

Umukinnyi wo hagati ukomoka muri Berezile Fabinho yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite nyuma yo kuva muri Liverpool kuri uyu wa mbere.Uyu musore w’imyaka 29 yasigaye mu makipe yabanjirije shampiyona ya Liverpool mu rugendo mu Budage na Singapore nyuma yuko Al-Ittihad imusabye miliyoni 40 zama pound ($ 51m). Azafatanya […]

Musanze: Arashinja abaturanyi gukorera umugabo we ivanguramoko

Umugore witwa Ayinkamiye Ruth utuye mu mudugudu wa Murambi watujwemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze arashinja abaturage be gukorera umugabo we ivanguramoko, bagerageza kumwirukana. Ayinkamiye, nk’uko yumvikana mu nkuru ya Flash TV, yasobanuye ko yubakiwe inzu nk’uwarokotse jenoside, hanyuma azanamo uyu mugabo, abaturanyi be batabyishimiye ngo […]

M23 yemeye ko amashuri yo mu duce igenzura yongera gufungura imiryango

Umutwe wa M23 wemeye ko amashuri yo mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura yongera gufungura imiryango, nyuma y’imyaka hafi ibiri yarafunze. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kabiri, wasabye ababyeyi bo muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo kwihutira “kwandikisha abana babo mu mashuri atandukanye” aziherereyemo. Mu busanzwe abifite bo mu […]

Umugore wa Ali Kiba yitendetse kuri Diamond Platnumz

Amina Khalef, wahoze ari umugore w’icyamamare muri Tanzaniya Alikiba,ariko bakaba bataratandukana byemewe n’amategeko yamaganye Diamond Platnumz kubera amagambo ye y’inyandagazi. Platnumz yari yavuze ko yarushije Alikiba mu bice byose bya muzika, n’ubwo yamusanze mu ruhando rwa muziki ariko ko nta hantu na hamwe bahuriye.Yashimangiye ko Khalef yari asanzwe aziko arenze umugabo we na mbere yo […]

Hari ahateganyijwe umuyaga mwinshi n’imvura isanzwe: METEO

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bwo mu kirere, METEO Rwanda, cyateguje ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangwa n’umuyaga mwinshi mu bice bimwe na bimwe ndetse n’imvura isanzwe. Cyasobanuye ko mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Rusizi ndetse n’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kirehe hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya […]

1500 affaires réglées par négociation de plaidoyer en 8 mois

Les chiffres du système judiciaire montrent une augmentation du nombre de personnes souhaitant régler leurs affaires à  l’amiable. Selon les chiffres, 1 500 affaires ont été réglées par des négociations de plaidoyer au cours des huit derniers mois. En droit, la négociation de plaidoyer est la pratique consistant à  négocier un accord entre l’accusation et […]

Imitwe ya Special Forces 15 ya mbere iteye ubwoba ku Isi mu 2023

special_naval_warfare_force.jpg

Twese twubaha cyane abagabo n’abagore baba bariyemeje kwitangira ibihugu byabo mu kubirinda abanzi bo hanze ndetse n’imbere, ariko hariho irindi tsinda rihora ryitabazwa mu bihe bibi cyangwa aho rukomeye. Aba bakura akaga mu nzira kandi binjira ahantu hakomeye ab’umutima ukomeye gusa batinyuka kwegera. Aba ni bo usanga mu mitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces). Dore Special […]

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yagiye kuganira na Afurika y’Epfo kuri Kayishema Fulgence

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Brammertz, ubu ari muri Afurika y'Epfo

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT), Serge Brammertz, yagiye muri Afurika y’Epfo kuganira n’abayobozi baho kuri Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Brammertz yageze muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, akaba ateganya kuhaba kugeza ku wa 4 Kanama 2023 nk’uko IRMCT yabitangaje ku rubuga rwayo. Uru […]

Umuntu utabasha kurya inyama akibanda kuri soya burya ntacyo aba ahombye

Soya ni ikinyamisogwe cyiza cyane kuko gifatwa nk’imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama,usibye nibyo soya ikungahaye ku mavitamine atandukanye. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu […]

Umunyarwandakazi yagizwe Visi Perezida w’ikigega gikomeye ku Isi

Umunyarwandakazi Dr Mukeshimana Gérardine wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Visi Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kizwi nka IFAD. Inkuru yo guhabwa uyu mwanya kwa Mukeshimana yatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023. Agnes Kalibata uyobora umuryango AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ni umwe mu ba mbere bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, bamwifuriza kuzahirwa, […]

Uganda:Umucamanza yiyambitse nk’abagore akorera umukunzi we ikizamini

Urukiko muri Uganda bwakuyeho ishyirwaho ry’Umugenzacyaha nyuma yuko bivugwa ko yihinduye nk’umugore kugira ngo akorere ikizamini umukunzi we. Uyu mugabo Ammaari Musa Semwogerere, ngo yatawe muri yombi ku wa gatatu, tariki ya 26 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatwa yicaye mu kizamini cy’amategeko ariko abikora mu izina ry’umukunzi usanzwe ari umunyeshuri witwa Irene Mutonyi. Amakuru atangazwa […]

USA: Mushiki wa Biden abona Meghan Markle nk’umugore yashyigikira ashatse kuba perezida

Mushiki wa Perezida Joe Biden witwa Valerie Biden Owens, akaba ari umuhanga mu bya politiki, yatangaje ko abona Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry, nk’umugore yashyigikira ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo nta matora n’amwe yigeze yiyamamazamo, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filimi ari ku isonga mu matora mu bademokarate babajijwe […]

Apôtre Gitwaza aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi

Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira. Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni. […]

RDC: Umunyapolitiki Delly Sesanga aravuga ko yasimbutse urupfu

Kuri iki Cyumweru gishize, umunyapolitiki Delly Sesanga aganira n’abanyamakuru i Kananga, yababajwe n’ibikorwa yita iby’ubunyamaswa byamukorewe hamwe n’abari kumwe nawe ku wa Gatandatu ageze mu murwa mukuru wa Kasai Central . Ati: “Natewe ikintu, binkomereye kumenya uburemere bwacyo. Narakomerekejwe, mva amaraso. Narokotse gushaka kunyica …” Nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga, yakomeje avuga ko […]

Rubavu: Ushinjwa kwica umugore we yaburanishijwe mu ruhame

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, mu cyumweru gishize rwaburanishije mu ruhame urubanza rw’umugabo wishe umugore we amuteye icyuma mu mutima nyuma y’uko umugore we yari yaramuhunze asubira iwabo . Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakozwe ku itariki ya 11 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Gaseke , Akagali ka Rutagara , Umurenge wa […]

Staromaiorske: Ingabo za Ukraine zahuye n’urugamba rukomeye zitari ziteze inyinshi zirahagwa

“Binjiye mu gace k’urupfu. Igihe nticyari gikwiye. Abagabo benshi bapfuye. Amaherezo, bigaruriye umudugudu wangiritse wa Staromaiorske”, ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu basirikare ba Ukraine nyuma y’imirwano ikomeye cyane bahanganyemo n’ingabo z’u Burusiya nyuma yo kugwa mu gico cyabo . Ingabo ziri ku isonga ry’ibitero bya Ukraine byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zivuga ko […]

Ibihugu 3 bya Afurika byiyemeje gutabara Niger mu gihe Ingabo za CEDEAO zaba ziyiteye

Ibihugu bituranye na Niger byiyemeje kuyitabara, mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) waba ugabye ibitero iki gihugu bigamijeho gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’agatsiko kagizwe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda. Aka gatsiko kayobowe na Général Abdourahamane Tchiani kahiritse Bazoum ku […]

Gasabo: Bane bafunzwe bazira ‘gukinisha abana filime z’urukosanoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane rufungiye kuri Sitasiyo zarwo zitandukanye zo mu karere ka Gasabo, aho bakurikiranweho “gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.” Abatawe muri yombi barimo uwitwa Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi […]