M23 yongeye gutanga impuruza ‘ku bwicanyi bwa FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi’

Umutwe wa M23 wongeye gutanga impuruza ku bwicanyi uvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera muri Masisi, unenga amahanga ku kuba akomeje kuruca akarumira. Ni mwitangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023. Umuvugizi w’Ishami ryawo rya Politiki, Lawrence Kanyuka muri iryo tangazo, […]

SADC:Namibia ifite ikibazo gituma itazohereza ingabo muri RDC

Mu gihe ingabo za SADC (SAMIDRC) zitegerejwe cyane mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo zunganire ingabo za Kongo mu guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n’amahanga, Namibiya, yatangaje ko itazohereza ingabo zayo muri iki gihugu. Perezida wa Namibiya, Hage Geingob, yashimangiye iki cyemezo avuga ko igihugu cye kidafite(Ubushobozi).Ibi yabitangaje ku wa mbere […]

Komanda w’ingabo za Uganda zirwanya ADF yinubiye imihanda yo muri RDC

Komanda w’ingabo za Uganda zirwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, Maj. Gen. Dick Olum, yatangaje ko imihanda banyuramo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibangamira ibikorwa byazo. Umunyamakuru wa The Daily Monitor yafashe amashusho y’uburyo ibinyabiziga bigorwa no kunyura mu mihanda yo mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’uko yuzuyemo icyondo. Aya mashusho agaragaramo abasirikare […]

U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde rwa FIFA

Igihugu cy’u Rwanda cyaje cyazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa nk’uko byagaragajwe bikubiye kuri Liste yasohotse kuri uyu wa kane ibigaragaza. U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko […]

Israel: Batatu bapfuye abandi barakomereka nyuma yo kurasirwa ahategerwa bus

Polisi ya Israel yavuze ko abantu batatu bishwe abandi benshi barakomereka nyuma y’uko abantu babiri bitwaje imbunda barasiye ahategerwa bus mu nkengero za Yeruzalemu. Abagabye igitero na bo bishwe. Polisi yavuze ko abantu 16 bakomerekeye mu iraswa ryo kuri uyu wa Kane. Serivisi zishinzwe ubutabazi muri Israel zavuze ko zihutanye abantu umunani bakomeretse bikabije mu […]

Ibi biribwa ukwiye kubyitaho niba urangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro

Nkuko bizwi abahanga mu mirire bagaragaza ko , buri gice cy’umubiri gikenera amafunguro kugirango kirusheho kumererwa neza.|Ni nayo mpamvu usanga abantu bagirwa inama gufata amafunguro runaka ngo bagire ubuzima bwiza. Uretse no kugira ubuzima buzira umuze, hari ibiribwa abagabo barangiza vuba bagirwa inama yo gufata kugirango barusheho kwitwara neza muri icyo gikorwa. Muri ibyo biribwa […]

Huye: Abunganira Munyenyezi bashinje ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano

Mu rubanza rwa Beatrice Munyenyezi rubera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro inyandikomvugo y’umwe mu bamushinja. Abunganira Beatrice Munyenyezi barega ubushinjacyaha icyaha cy’inyandiko mpimbano ni bo batangiye basobanura ibikubiye mu kirego cyabo. Umunyamategeko Bruce Bikotwa, umwe mu bunganira Munyenyezi yashingiye ku nyandiko mvugo yo kwirega, kwicuza , kwemera icyaha no gusaba […]

Umunyamakuru Nkundineza yasabiwe gushyirwa ‘mu nzu yabugenewe’

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungirwa ahantu habugenewe. Nkundineza yageze mu rukiko ahagarariwe n’umunyamategeko umwe muri babiri bamwunganira, Me Ibambe Jean Paul, yibutsa urukiko rwisumbuye umwanzuro w’urw’ibanze umufunga by’agateganyo, avuga ko atawemera, asobanura impamvu z’ubujurire bwe zirimo […]

Perezida wa Namibia yashimangiye ko nta ngabo azohereza muri RD Congo

Perezida Hage Geingob yongeye gushimangira icyemezo cya Guverinoma ya Namibia cyo kutazohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa SADC. Mu cyumweru gishize, SADC na Guverinoma ya Kinshasa bashyize umukono ku masezerano i Kinshasa yo kohereza ingabo zizafasha guhashya icyorezo cy’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’inyeshyamba za M23, […]

Urugendo rw’iminota 10 narugenze iminsi 6: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Munyemana

Urubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwakomeje kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya. Aba batangabuhamya bahurije ku kuba Dr Munyemana yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri segiteri Tumba ya Butare mu 1994, gusambanya ku gahato no kubohoza Abatutsikazi ndetse no gusahura ingo […]

Kayonga nommé ambassadeur du Rwanda en Turquie

Une rĂ©union du cabinet a nommĂ©, mercredi, le lieutenant gĂ©nĂ©ral (à  la retraite) Charles Kayonga au poste d’ambassadeur du Rwanda en Turquie, en remplacement de Fidelis Mironko qui occupe des fonctions similaires depuis 2020. Kayonga revient à  la diplomatie quatre ans après avoir servi pour la dernière fois comme ambassadeur du Rwanda en Chine. Ancien […]

Gaza: Agahenge hagati ya Hamas na Israel kongereweho amasaha

Kuri uyu wa Kane, Israel na Hamas byagiranye amasezerano y’umunota wa nyuma yo kongeraho umunsi umwe byibuze ku gahenge k’iminsi 6 byari byemeranyije kugira ngo abashyikirana bakomeze gukora ku masezerano yo kugurana imbohe yabereye i Gaza ku mfungwa z’Abanyapalestine. Aya masezerano yemereye abakora ubutabazi kwinjira muri Gaza nyuma y’uko igice kinini cy’ubu butaka bwegereye inyanja […]

Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo

Amahirwe ya Manchester United yo gukina â…› cya UEFA Champions league yongeye gusa n’ayoyoka burundu, nyuma yo kugwa miswi na Galatasaray ibitego 3-3. Iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag yari yasuye Galatasaray ku kibuga cya Stade ya Rams Park, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A. Ni ikibuga abafana ba Galatasaray basanzwe bagereranya […]

Kenya: Abatarishyura ubwishingizi bw’ubuzima barakumirwa kuri serivizi 11 z’ingenzi

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yashyizeho gahunda nshya y’ubwishingizi mu buzima izakumira abatarabwishyura kuri serivizi 11 z’ingenzi zirimo gusezeranywa imbere y’amategeko no guhabwa akazi muri Leta. Izindi serivisi bakumiriweho ni iyo: guhabwa inguzanyo ku banyeshuri, guhabwa akazi muri Leta, kwandikisha ikinyabiziga, guhabwa icyemezo cy’uko wishyuye imisoro, guhabwa pasiporo n’ibi byangombwa by’inzira, kwandikisha ubucuruzi ndetse […]

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika yapfiriye mu rugo iwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu gahinda ko kubura umwe mu nabaye inkingi za mwamba mu buyobozi bwayo witabye Imana ageze mu za bukuru. Uyu mukambwe w’imyaka 100 Henry Kissinger, yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ubwo yari mu rugo iwe muri leta ya Connecticut. Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri […]

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yahawe imirimo mishya

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya. Ni inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Lt Gen (Rtd) Kayonga yazisimbuyeho Fidelis Mironko wari Ambasaderi w’u Rwanda i Ankara kuva muri […]

Urukiko rwasanze umugore wa Twahirwa yararubeshye

Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwasanze umugore wa Twahirwa SĂ©raphin, Uwimana Primitiva, yararubeshye ko baheruka kuvugana mu myaka y’1990 ubwo bari mu buhungiro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Uwimana wari wagiye mu rubanza nk’umutangabuhamya ushinjura, yanze gutangira ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko kubera impamvu zirimo umutekano we, […]

U Bwongereza burateganya guha u Rwanda andi mafaranga muri gahunda y’abimukira

Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari w’2023/2024 izaha iy’u Rwanda andi mafaranga yo kurufasha mu ishyira mu bikorwa rya gahunda y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro by’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Sir Matthew Rycroft, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari imbere ya komisiyo […]

Libya: Abimukira 248 basubijwe iwabo nyuma yo gushaka gutorokera i Burayi

Ishami rishinzwe kugenzura abinjira mu gihugu mu buryo butemewe mu gihugu cya Libia ryasubije mu mahanga abimukira 248 batemewe bingiye muri iki gihugu bashaka uburyo berekeza ku mugabane w’i Burayi. Muri bo, 120 boherejwe muri Nijeriya, mu gihe 128 basigaye birukanwa ku butaka basubira muri Tchad. Badraddin Ben-Hamed, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kohereza abantu muri iryo […]

Uganda iravugwaho kunyuzwamo intwaro UAE yoherereza umutwe wa RSF muri Sudani

Umujenerali wo muri Sudani wo ku rwego rwo hejuru yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zoherereza ibikoresho umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ashinja UAE mu ruhame kugira uruhare mu ntambara igisirikare cya leta kirimo kurwanamo n’uyu mutwe. Abayobozi b’ingabo mbere bari baravuze gusa ko kwivanga kwa bimwe mu bihugu by’ibituranyi bitavuzwe amazina mu ntambara […]