Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (KDF), yemeje ko Gen Charles Ogolla wari Umugaba Mukuru wazo yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuri uyu wa Kane. Perezida Ruto mu ijambo yagejeje ku baturage ba Kenya, yavuze ko impanuka ya kajugujugu ya KDF yahitanye Gen Ogolla yabereye mu gace ka […]
Indonesie: Abarenga ibihumbi 11 basabwe kwimuka vuba na bwangu kubera iruka ry’ikirunga
Abantu barenga 11,000 basabwe kwimuka bakava mu majyaruguru ya Indonesie, kubera iruka ry’ikirunga ryateza umutingito ushobora guhitana ubuzima bwabo. Abaturage baburiwe ko ibikoma byacyo bishobora kujya mu nyanja bikarangira binateje umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami ukaba wahitana ubuzima bwa benshi. Abantu barenga 800 bimuwe ku ikubitiro bava ahitwa i Ruang bajya ku kirwa cya […]
Cristiano Ronaldo yatsinze Juventus mu rukiko
Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yategetswe kwishyura Cristiano Ronaldo miliyoni 8.3 z’amapawundi nyuma yo gutsindwa urubanza yarezwemo n’uyu rutahizamu wahoze ayikinira. Muri Nzeri umwaka ushize, Ronaldo ukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite yareze Juventus kubera imishahara atishyuwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Uyu mukinnyi ukomoka muri Porutugali yifuzaga kwishyurwa miliyoni 17 z’amapawundi […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya arakekwa mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye benshi
Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Mwaura, yihanangirije Abanyakenya abasaba kudakwiza impuha ku mpanuka ya kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya (KDF) yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Mu magambo ye yagize ati: “Bakundwa bagenzi bacu b’Abanyakenya. Itumanaho ryemewe ryerekeye impanuka y’indege ya Gisirikare riratangwa vuba. Reka twirinde impuha zose muri iki gihe gikomeye.” Abantu batanu bemejwe […]
RDC yaguze CH-4 nshya zisimbura izivuganwe na M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwakira drones nshya z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4, nyuma y’uko muri eshatu yari yaraguze nta n’imwe ikiri mu kazi. Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo RDC yari yaguze izi drones mu Bushinwa, kugira ngo zifashe igisirikare cyayo guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bamaze imyaka hafi […]
Karongi: Abinangiye imitima ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside bagawe

Abinangiye imitima ku gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bagawe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi. Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabagaye kuri uyu wa 18 Mata 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside i Gatwaro, kuri Kiliziya ya Kibuye no mu nkengero zaho. Muri uyu muhango kandi hashyinguwe […]
Abasirikare ba Kenya bagabye igitero kuri Polisi bashaka kubohoza bagenzi babo
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2024, abasirikare b’ingabo za Kenya (KDF) bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Lodwar bashaka gutorokesha bagenzi babo bane batawe muri yombi bazira kwambura intwaro umupolisi kuri bariyeri iri hafi y’ishuri rikuru rya kaminuza ya Turkana. Inkuru itangira mu rukerera rwo ku wa Gatatu […]
RIB yatangiye iperereza kuri Mugabo ushinjwa uburiganya bwa miliyoni 100 Frw

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru y’uburiganya bw’uwitwa Mugabo Gad watekeye umitwe abaturage bagiye batandukanye abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore. Uwiyise Anonymous Member ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ifoto maze ayiherekesha amagambo agira ati: “Muraho, uyu musore ni umutubuzi wiyita ko acururiza imodoka i Kigali mu Rwanda. Afite ikigo cyitwa Gad Motors […]
DRC: Uwahoze ari minisitiri wungirije wa Hydrocarbures yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira ubwicanyi
Moussa Mondo wahoze ari Minisitiri wungirije wa Hydrocarbures, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gukubita no gukomeretsa umugore we byaje no kumuviramo urupfu. Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa / Gombe, rwatangaje imyanzuro yarwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, ko uyu mugabo akatirwa gufungwa imyaka 20, ategekwa no gutanga ihazabu ingana na miliyoni y’Amafaranga […]
Yatawe muri yombi nyuma yo kuzana muri banki umuntu wapfuye ngo amuheshe inguzanyo
Ejo hashize kuwa Gatatu , polisi yo muri Bresil yavuze ko yataye muri yombi umugore wazanye muri Banki umusaza w’imyaka 68 mu kagare k’abamugaye yapfuye kugirango amusinyire inguzanyo yari yasabye. Uyu mugore witwa Erika Vieira Nunes, yazanye umurambo ku kagare muri banki iherereye mu nkengero z’umujyi wa Rio maze ashaka kujijisha abakozi ba banki kugirango […]
Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje uburyo umuntu ashobora kwireba kuri lisiti y’itora hakoreshejwe telephone. Ubu buryo bushobora no gufasha umuntu kuba yakwiyimura bigendeye ku hantu yari yarahisemo kuzatorera ariko akaba ashaka guhindura ku mpamvu zitandukanye. Itangazo NEC yashyize ahagaragara ku itariki ya 16 Mata 2024, rigira riti ‘‘By’umwihariko abantu bimutse aho batoreraga barasabwa kwihutira kwiyandikisha […]
Burkina Faso yahambirije abadipolomate 3 b’Abafaransa
Abadipolomate batatu b’Abafaransa basabwe kuva muri Burkina Faso, kubera ibikorwa byo gushaka guhungabanya ubutegetsi nk’uko bigaragara mu nyandiko yo ku wa Kabiri yandikiwe Ambasade y’u Bufaransa. Umubano hagati ya Paris na Ouagadougou wifashe nabi cyane kuva Captain Ibrahim Traoré yagera ku butegetsi muri coup d’Etat yo muri Nzeri 2022. Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina […]
Bonfils Caleb yatandukanye na Al Ahli Benghazi adakinnye umukino n’umwe

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wanyuze muri Rayon Sports akahandika amateka, yatandukanye na Al Ahli Benghazi adakinnye umukino n’umwe wemewe n’ishyirahamwe rya ruhago iryo ari ryo ryose. Mu mwaka ushize nibwo Caleb yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe amafaranga arenga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Burundi. Nyuma y’uko uyu Rutahizamu amaze gusinyira iyo kipe […]
Ubukungu bw’u Burusiya buzazamuka kurusha ibindi bihugu bikize – IMF
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kirateganya ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Burusiya buziyongera vuba kurusha ubukungu bwose bw’ibihugu byateye imbere ku Isi, harimo na Amerika. Ku wa Kabiri, BBC yatangaje ko IMF iteganya ko u Burusiya buziyongera ku gipimo cya 3,2%, hejuru cyane ugereranyije n’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage. IMF yavuze ko ibyoherezwa mu […]
Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yavuze ku bari abakozi bayo bishwe muri Jenoside
Abari abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, barashimira intambwe yatewe n’iyi ambasade mu kwibuka no guha icyubahiro abayikoreraga bishwe muri Jenosie yakorewe Abatutsi. Basabye iyi ambasade kwita ku mibereho yabo mu miryango ifite ababo bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Antoine Anfré, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, avuga ko […]
Gushaka imibereho birashora bamwe mu Barundi mu bucakara_OLCT
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka (ONLCT) “umuvandimwe wawe ari he”? kirahamagarira guverinoma y’Uburundi kugirana ibiganiro bya diplomasi na guverinoma y’Afurika y’Epfo kugira ngo uburenganzira, ubuzima n’umutekano by’abaturage b’Abarundi baba muri Africa y’Epfo barindirwe umutekano nyuma yulo bigaragaye ko bibasirwa n’ubwicanyi. . Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri, tariki ya 16 Mata […]
Ububirigi bugiye kwinjira mu kibazo cy’umutekano mucye urangwa muri DR.Congo
Ambasaderi w’Ububiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Roxane de Bilderling, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwinjira mu bibazo by’umutekano mucye ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo. Yabitangaje kuwa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’ubuyobozi bw’umujyi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.Yavuze ko bitewe n’intambara ikomeje kuyogoza iki gihugu, Ububiligi nk’igihugu gikunda amahoro kigiye kwinjira ubwacyo […]
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigeye gushyirwa ku rundi rwego
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, kimwe mu bitaro binini byo mu Rwanda bigiye kwagurwa by’igihe kirekire kizagera mu 2050, cyane cyane mu gushimangira ibikorwa remezo n’ubushobozi byabyo ku bijyanye n’ubushobozi bw’ibitanda bizava ku 167 bikagera kuri 600, ndetse no kuzana ubuvuzi bushya bwo kubaga n’ubuvuzi bwihariye. Mu bintu by’ingenzi bigize umushinga harimo kwagura ishami rya oncology […]
LIVE #ISANZURE_18_04_2024 : M23 MURI BUNAGANA: UKO UBUZIMA BUMEZE ||BWIFASHE BITE HIRYA NO HINO
MARCHAL AZANYE IBINDI BIZENGURUTSA RAMAPHOSA M23 vs FARDC NINDE UBYEMERA ISRAEL IBESHYA IBYO MU 1977
#ISANZURE_17_04: RAMAPHOSA AKAMYE IKIMASA KWA MUSEVENI🔥TUJYE MU CYUMBA BYABEREYEMO🚀RUJUGIRO YAPFUYE
M23 IRARWANA N’IKORANABUHANGA RIFATA BOMBE🚀GOMA-MONUSCO IRI GUTOZA FARDC GUHUNGA🥷ðŸ¿FDLR400 ZINJIYE
FIFA na CAF bagiye kwigisha abasifuzi bo mu Rwanda gukoresha VAR
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bagiye guha abasifuzi bo mu Rwanda amahugurwa yo gukoresha VAR (Video Assistant Referee, VAR). Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, abasifuzi bo mu Rwanda baratangira amahugurwa y’iminsi ibiri, aho ari bwibande […]
Tanzania: IGP Namuhoranye yitabiriye isozwa ry’imyitozo y’abapolisi bo mu muryango wa EAPCCO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO). Ni imyitozo izwi ku izina rya FTX (Field Training Exercise) bari bamazemo iminsi ine, ibera ku ishuri […]
Afurika y’Epfo: Inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Cape Winelands
Abashinzwe kuzimya umuriro mu karere ka Cape Winelands mu gihugu cya Afurika y’Epfo barimo guhangana n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka kloof du toit. Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Cape Winelands , Jo-Anne Otto yabitangarije 24news, umuriro watangiye ufata amacumbi (du kloof lodge) aherereye muri ako gace,ukomeza kugenda utwika mu bitare werekeza ku muyoboro wa huguenot. Gusa […]
Tariki 18 Mata 1994: Umusirikare wa nyuma w’Umubiligi yavuye mu Rwanda, abahungiye kuri Stade amahoro bahura n’akaga
Ku itariki nk’iyi ya 18 Mata, mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, Ingabo za leta zarashe ibisasu ku mpunzi z’Abatutsi 5000 zari zahungiye kuri Stade Amahoro, ndetse abagera ku 2800 baricwa muri Kibungo, ndetse ni nabwo umusirikare wa nyuma w’u Bubiligi yahagurutse i Kigali asubiye iwabo. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye […]
Mali: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barasaba ko hatangazwa italiki y’amatora
Muri Mali, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta barasaba ko hashyirwaho italiki y’amatora kandi agakorwa vuba bishoboka. Ubundi amatora yari ateganijwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Nyamara ariko mu kwezi kwa cyenda kwa 2023, umuvugizi w’ingabo ziri kubutegetsi colonel Abdoulaye Maà¯ga yavuze ko ayo matora azigizwa inyuma kubera ibibazo bya tekiniki […]
U Burundi buri gutakaza abakinnyi ubutitsa

Nyuma y’uko buhanwe na FIBA, u Burundi bukomeje gutakaza abakinnyi n’abatoza mu mukino wa Basketball bari kujya gukorera mu bihugu bigiye bitandukanye. Hafi amezi 9 nta rushanwa rya Basketball ritegurwa mu Burundi, bamwe mu bakinyi n’abatoza bari ibihangange muri Dynamo BBC na Urunani BBC bakomeje kuyasiga ubutitsa. Aba bakinnyi n’abatoza bakomeje kuva mu Burundi aha […]
Ukraine yateguje intambara ya Gatatu y’isi mu gihe yaba itsinzwe n’Uburusiya
Minisitiri w’intebe wa Ukraine Denys Shmyhal, yateguje intambara ya gatatu y’isi yose mu gihe Uburusiya bwaba buyitsinze. Uyu Minisitiri yabwiye BBC ko hazabaho Intambara ya gatatu y’isi yose mu gihe Ukraine yaba itabonye inkunga yemerewe na Amerika izayifasha kurandurana n’imizi Uburusiya. Yavuze ko yasabye Kongere y’Amerika kwemeza umushinga w’imfashanyo yayemereye, kuko hashize iminsi yarayibemereye ariko […]
TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ igiye guhanwa
TP Mazembe y’i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhanwa nyuma yo kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa ‘Africa Football League’ riherutse gutangizwa. Mu mpera za 2023 nibwo CAF yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Africa Football League ryegukanwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo itsinze Wydad Casablanca yo muri Morocco. […]
Musanze: Ubutabera bwahisemo uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cya Nyirakabera ‘wanyazwe’ n’abahungu be
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa Kabiri tariki ya 16 Mata rwafashe umwanzuro wo gukemura ikibazo cya Nyirakabera Elizabeth n’abahungu be, habanje kubungira aho ikibazo cyabereye byananirana hagakurikizwa icyo amategeko ateganya. Ni urubanza rwagejejwe imbere y’ubutabera, nyuma y’uko abahungu b’uyu mukecuru w’imyaka 89 ari bo Rukundo Celestin na Ngirabatware Olivier bihereranye imitungo yamuramiraga akaba amaze […]
Amarangamutima ya P. Kagame nyuma y’uko Arsenal isezerewe na Bayern Munich
Perezida Paul Kagame yatangaje ko Arsenal ikiri ikipe imuba ku mutima, n’ubwo yaraye isezerewe na Bayern Munich mu mikino ya UEFA Champions league. Aya makipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya Champions league wabereye ku kibuga cya Stade ya Allianz Arena. Ni […]
Nigeria: Akurikiranyweho icyaha cyo kunaga hejuru amafaranga mu birori
Umugabo uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umucuruzi uzwi witwa Pascal Okechukwu, ukomoka muri Nijeriya yakurikiranyweho icyahaha cyo gukoresha nabi inoti za Banki y’igihugu mu birori yari yitabiriye. Ku wa gatatu ubwo yagezwaga mu bushinjacyaha, uyu mugabo yahakanye ibyaha bitatu yashinjwaga, birimo ko yasuzuguye bimwe mu birango by’igihugu. Komisiyo ishinzwe ibyaha birebana n’i by’ubukungu n’imari […]