Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje uburyo umuntu ashobora kwireba kuri lisiti y’itora hakoreshejwe telephone. Ubu buryo bushobora no gufasha umuntu kuba yakwiyimura bigendeye ku hantu yari yarahisemo kuzatorera ariko akaba ashaka guhindura ku mpamvu zitandukanye.

Itangazo NEC yashyize ahagaragara ku itariki ya 16 Mata 2024, rigira riti ‘‘By’umwihariko abantu bimutse aho batoreraga barasabwa kwihutira kwiyandikisha aho ilisiti ikosorerwa kugira ngo babashe kwimurwa aho bifuza kuzatorera cyangwa bakiyimura bakoresheje telefone.’’

Ku bantu bafite telefone ngendanwa, bakanda *169# ubundi bagakurikiza amabwiriza, aho bareba aho bazatorera, bityo bakaba bashobora no guhitamo kwiyimura.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko byakozwe hagamijwe kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Abanyeshuri biga bacumbitse mu bigo bafite imyaka yo gutora bazaba bari mu mashuri mu gihe cy’itora bo baziyandikisha kuri lisiti y’umudugudu ikigo cy’ishuri giherereyemo ari naho bazatorera muri Nyakanga 2024.

Kuri ubu NEC irimo kuvugurura lisiti y’itora, aho Abanyarwanda bose bagejeje imyaka yo gutora (ni ukuvuga abavutse mbere ya 2006) bahamagariwe kureba ko bari kuri lisiti y’itora cyangwa aho banditse ko bazatorera ariho koko bazatorera.

Soma Izindi Nkuru

11 Responses

  1. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Twagirango mudufashe kuri iyo gahunda yo kwireba kuri liste y’itora kwireba birakunda ariko kwiyimura ntaho bigaragara Ku buryo umuntu yabihitamo byo byarananiye

    1. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
      Kwireba kuri lisite y’itora

      1. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
        Kwireba Ku iliste y’itora

  2. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    MWIRIWE NEZA!
    UBU BURYO BWA TELEPHONE BWO KWIYANDIKISHA KO BUTARI GUKUNDA! *169# BURI GUPHA CYANE
    MWARI MUKWIYE KUNDUSHIRIRAHO NOKUYANDIKISHA ONLINE KU IREMBO!

  3. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Rwose ububuryo ntago bukunda ahubwo bishobotse mwazadushyira kumugereka

  4. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Kwireba kuri lisite y’itora

  5. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Byaranze pe. muzashyireho uburyo bwa online bwo kwiyimura gutega ugiye gutora ntibikwiye

  6. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Muraho neza, kwiyimura ko ntaho biri, ukanze *169# yes??

  7. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Muraho neza, kwiyimura ko ntaho biri, ukanze *169# yes??

  8. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    *169# ububuryo ntabwo bukunda
    Kandi nkatwe turi Uganda tuzatora Ute
    Kwiyimura byanze?

  9. Uko wakwireba kuri lisiti y’itora ukoresheje telephone cyangwa ukiyimura
    Uri muri Uganda azatora Ute
    Kwiyimura byanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *