Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Bénin, Patrice Talon, yatorewe kuba Perezida wa Sena kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Kanama 2026.
Azayobora uru rwego rwa kabiri rw’inteko ishinga amategeko mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Patrice Talon yatangiye inshingano zo kuyobora Sena nyuma y’amezi abiri avuye ku buyobozi.
Yabaye Perezida wa 8 wa Bénin kuva muri Mata 2016 kugeza muri Gicurasi 2026, aho yavuye ku butegetsi amaze kurangiza manda ze ebyiri ziteganywa n’itegeko nshinga.


