Ab’i Bugesera na Kicukiro bagaragaje ko banyuzwe n’imvugo ya Dr Habineza
Akarere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba n’aka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ni two twari dutahiwe kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye. Abaturage b’utu turere twombi batangarije BWIZA ko banyuzwe n’imvugo ye, biteguye kumutora ku wa 15 Nyakanga nk’uko yabibasabye. Mu karere ka Bugesera, Habineza, […]
M23 iri muri Kivu y’Amajyepfo: MONUSCO
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), yatangaje ko hari uduce two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo umutwe wa M23 ugenzura. Madamu Bintou Keita yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Yavuze ko mu […]
Niger: Ingabo za Amerika zavuye mu birindiro by’ingenzi bizwi nka Air Base 101
Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Amerika cyavanye abakozi bacyo mu birindiro by’indege za gisirikare byo muri Niger bizwi nka Air Base 101 biri hafi y’ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Niamey, mbere yo gusohoka mu birindiro by’ingenzi bya drones biri hafi y’umujyi wa Agazed uherereye mu butayu mu byumweru biri imbere . Muri Mata, abategetsi ba […]
Ibitaravuzwe ku gitero cya FARDC na FDLR ku Rwanda M23 yaburijemo
Mbere gato y’uko u Rwanda rwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR bashatse gutera u Rwanda ngo badobye iyi nama gusa uwo mugambi uza gupfuba. Muri Kamena 2022 ni bwo u Rwanda rwakiriye iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo […]
Rubavu: Abahinzi barataka urugomo bakorerwa n’abashumba
Mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bakora umurimo w’ubuhinzi bavuga ko bakorerwa urugomo na bamwe mu borozi, aho babatemagurira insina bakazigaburira inka. Ni nyuma y’uko hari uwo batemeye urutoki rwa hegitari ebyiri, hanyuma insina bakazigaburira inka zabo. Ibi rero bikaba byarateye inzigo hagati y’abahinzi n’aborozi. Abahanzi bo mu Murenge wa Rubavu baganiriye n’itangazamakuru, […]
Rayon Sports yumvikanye na rutahizamu barangiwe na Luvumbu
Ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka bucece yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomoka muri Congo Brazzaville barangiwe na Luvumbu. Rutahizamu w’Umunya Congo-Brazzavile Prince Junior Elenga-Kanga w’imyaka 24 yumvikanye na Rayon Sports. Amakuru avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports byamaze gukorwa aho igisigaye ari ugutereka umukono ku masezerano. Uyu rutahizamu ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru aho […]
Hayiti: Umuyobozi w’agatsiko kitwaje intwaro arasaba ibiganiro
Nyuma yaho aba polisi ba Kenya bagereye mu gihugu cya Hayiti mu gufasha kurinda umutekano wahungabanyijwe n’udutsiko tw’abitwaje intwaro ,abo bapolisi bagaragaye ku wa gatanu, bakora irondo hanze y’inyubako y’ambasade y’Amerika mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince,abatutage begereye abo ba polisi bababaza ibibazo, umuturage yabajije umupolisi impamvu yabazanye muri Hayiti ,umupolisi wa Kenya amusubiza agira […]
France: Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe Attal
Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yeguye ku mirimo ye ariko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kuguma ku mirimo ye kugira ngo hizerwe “umutekano uhamye” nyuma y’amatora. Ku Cyumweru, Attal yavuze ko azegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe ubwo ihuriro Ensemble rya Macron ryazaga ku mwanya wa kabiri inyuma ya Nouveau Front populaire (NFP) mu matora […]
Capt Ibrahim Traoré yatsinze ibitego 2 mu mukino wo gufasha – Amafoto

Prezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré yakinnye umukino wo gufasha, aho yahuriye mu kibuga n’abakinira n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso. Ikipe ya Perezidansi ya Burkina Faso yatsinze abakinira n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso ibitego bitatu kuri bibiri. Uyu mukino waba tariki ya 29 Kamena 2024 gusa leta yifuje gutangaza ibyavuye mu mukino ku […]
Harimo gukorwa inyigo y’icyo aba Demokarate bahomba cyangwa bakunguka mu gihe Biden yaba ahagaritswe
Abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , batangiye kwiga ku nyungu cyangwa igihombo bazagira mu gihe baba baramutse bahombye Joe Biden. Ni inyigo barimo gukora mu gihe nyamara uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 81 akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Amerika kuri manda ye ya kabiri. Ukwitwara nabi mu kiganiro […]
Impuguke za Loni zagaragaje impamvu zemeza ko Uganda ifasha M23
Nk’uko bisanzwe buri mezi atandatu, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera Akanama gashinzwe Umutekano zatanze raporo yazo ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)no ku ihuriro ry’ urwego rw’urugomo rwugarije igihugu cyane cyane intara z’iburasirazuba. Kimwe mu byagaragaye muri iyi raporo ni uruhare rw’abaturanyi b’Abagande mu ntambara hagati y’ingabo za DRC n’umutwe witwaje intwaro wa […]
Ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi byateje impagarara muri Uvira
Ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi cyatumye ibiciro bya Lisansi mu Ntara ya Uvira gitumbagira bityo abahutuye bakaba bakomeje kwinuba. Kuva ku ya 5 Nyakanga, igiciro cya litiro ya lisansi cyazamutse muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa DRC. aho yavuye ku mafaranga 3000 y’Abanyekongo igera ku 8000. Abashoferi b’Abarundi bari […]
Kamera zigenzura ibinyabiziga zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% mbere yo guhana
Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza. Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda mu minsi […]
Boeing igiye kwemera amakosa yateje indege za 737 MAX impanuka zahitanye imbaga
Igihangange mu gukora indege cyo muri Amerika, Boeing, cyemeye kwemera icyaha ku cyaha cy’ubugambanyi bw’ubugizi bwa nabi kugira ngo gikemure iperereza rifitanye isano n’impanuka ebyiri zikemangwa zakozwe n’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 MAX. Ishami rishinzwe ubutabera muri Amerika ryatangaje kuri iki Cyumweru gishize ku mugoroba ko Boeing yiteguye kwemera icyaha ikurikiranyweho cyo gucura […]
Dore ibyamamare nyarwanda bigiye gutora bwa mbere
Ku wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bazaba babukereye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’aya Badepite. Imyiteguro yayo igeze kure kuko ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no kuba umudepite birarimbanyije. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyamamare 10 byo mu Rwanda bizaba bigiye gutora bwa Mbere. 1. KAMIKAZI Dorcas […]
Imiryango itegamiye kuri Leta yahize gucyemura burundu ikibazo cy’intambara muri Sudan
Imiryango ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta ya Sudani yateraniye ku wa gatandatu mu Misiri kugira ngo baganire ku buryo bwo guhagarika intambara yibasiye Sudani. Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023, ihangayikishije abanye Sudan aho abantu benshi bakomeje kwicwa abandi bagahunga. Umuryango w’abibumbye uvuga ko amakimbirane akomeye yahitanye abantu barenga 14.000 abandi 33,000 barakomereka. Ni […]
Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zihagira indiri yazo

Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere ka Mubende muri Uganda none zigakoresha uko zishatse. Umwe mu bayobozi muri aka Karere witwa Samuel Mayanja avuga ko inkende zihora mu biro zitera abakozi ubwoba, bityo bigatuma batanga serivisi mbi. Mayanja yagize ati: “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi […]
Amajyepfo: Nyaruguru na Nyamagabe bijeje Dr Frank Habineza kuzamuhundagazaho amajwi

Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo ni two twari dutahiwe kuri uyu munsi wa 14 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kwa Dr Frank Habineza n’abakandida b’ishyaka rye biyamamarizaga umwanya w’ubudepite, abaturage bakaba bamwijeje kuzamuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga,2024. Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza n’umufasha we,babanje kujya kwiyambaza Imana, mu kiliziya, […]
Hari impungenge ko umuryango wa ECOWAS umaze imyaka 50 ushobora gusenyuka
Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wavuze, kuri iki Cyumweru, ko akarere gashobora gusenyuka ndetse n’umutekano muke ukarushaho kwiyongera nyuma y’uko Burkina Faso, Mali na Niger, biyobowe n’abahiritse ubutegetsi bagaragaje neza umugambi wabo wo kuva muri uyu muryango basinyana amasezerano yo kwishyira hamwe. Amasezerano y’ubumwe bw’ibihugu bya Sahel yashyizweho umukono ku wa Gatandatu, yashimangiye […]
Ibihumbi by’abanyeshuri biteguye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024
Kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 hateganyijwe gukorwa ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo biteguye gukora ibi bizamini ku ma site arenga 1000. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku munsi w’ejo hashize ibinyujije mu kigo gishinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizamini bya leta, ndetse n’amashuri […]
France: Abahezanguni batsimbaraye ku bya kera bizeye intsinzi kuri Macron
Abafaransa barimo gutora muri amwe mu matora akomeye cyane abayeho mu myaka ishize, aho uruhande rw’abahezanguni bakomeye ku bya kera rwizeye kubona intsinzi yandika amateka, ariko igishoboka cyane ni uko nta ruhande rugira ubwiganze. Ubu ni bwo bwa mbere ishyaka rya Rassemblement National (RN) rya Marine Le Pen na Jordan Bardella ribonye amahirwe nyayo yo […]
Rayon Sports yazindutse yakira Umunyamahanga mushya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yakiriye Myugariro ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Omar Gningue. Uyu myugariro wakiniraga ikipe ya AS Pikine y’iwabo yageze i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024. Omar Gningue aje gutangira imyitozo muri Rayon Sports kuko yamaze gusinyira […]
Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo kwibohora

Muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda babayo mu mpera z’icyumweru dusoje, bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Ni umuhango wizihijwe n’inzego za leta ya Nigeria n’abahagarariye ibihugu byabo, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda. Bazivamo Christophe, Ambasaderi w’U Rwanda muri Nigeria, yibukije ko itariki ya Kane, Nyakanga ari […]
Goma: Amabandi 200 yatawe muri yombi ariko ibyaha bikomeza kwiyongera
Kuva gahunda yiswe sukura umujyi’ Safisha Muji ‘ yatangizwa muri Mata mu mujyi wa Goma, amabandi asanga 200 amaze gutabwa muri yombi. Aya mabandi yagiye atabwa muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma y’uko amwe yagiye afatwa yitwaje intwaro yibisha mu baturage. Ni mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, abandi batanu bavugwa […]