Rwamagana na Nyarugenge: Dr Frank Habineza yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza

Abaturage b’akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba n’aka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni bo bari batahiwe kumva imigabo n’imigambi y’umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), aho bose yabasezeranyije byinshi by’iterambere igihe bazaba bamutoye. Mu karere ka Rwamagana, Dr Habineza yababwiye ko nibamwicaza mu Rugwiro azabakemurira ibibazo byinshi byihariye bamugaragarije, birimo […]

Guverinoma ya RDC yeruye ishinja Uganda gufasha M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Uganda n’u Rwanda kwifashisha agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kongera ubufasha ku mutwe wa M23. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Guy Kabombo Mwadianvita, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’abaminisitiri ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga. Mu cyumweru gishize Leta […]

Kenya: Inzego z’umutekano zishe abarwanyi ba Al Shabaab zifata intwaro nyinshi

Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya, zavuze ko abasirikare b’iki gihugu bishe abarwanyi bane ba Al-Shabaab ndetse bafata n’intwaro nini zabo hafi y’umupaka wa Somaliya mu gikorwa gikomeye cyo kurwanya iterabwoba. Ni operasiyo yakorewe mu gace ka Banisa Sub-County, Mandera, yari iyobowe n’ubutasi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.Muri iki gikorwa hafashwe imbunda, zirimo grenade igendanwa na […]

Mu Rwanda twahisemo ko tuzaba uko dushaka kuba- Kagame

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Nyakanga 2024, umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 rushize na FPR iyoboye, ari ikigaragaza ko abanyarwanda babaye bamwe kandi ko ntawe uzabahitiramo kubagenera uko babaho. Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Karere ka Kicukiro kuri Site ya Gahanga aho yakiranwe urugwiro rudasanzwe ahari […]

Karongi: Umugore ntakiri uwo kubyara no kurera gusa, kuko yatinyuwe na Paul Kagame

img_9834.jpg

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Karongi bavuga ko batakiri abo kubyara no kurera gusa, ngo bahore bategeye amaboko abagabo babo, kuko Paul Kagame yabatinyuye bagasanga nabo bashoboye. Abaganiriye na BWIZA biganjemo abo mu murenge wa Rugabano, ubwo twabasangaga barimo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, […]

Simba SC yanyomoje ko yahaye akazi Vice chairman wa APR FC

Ikipe ya Simba SC yanyomoje amakuru avuga ko François Régis Uwayezu wari Perezida wungirije wa APR FC yagizwe umuyobozi mukuru wayo. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Uwayezu François Régis yagizwe umuyobozi mukuru wa Simba SC. Amakuru yemezaga ko Simba SC yamuzanye kugira ngo ayifashe kongera […]

Kapiteni wa APR FC yavuze ubuhanga yabonye muri Rutahizamu mushya Mamadou Sy

Kapiteni w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yavuze bumwe mu buhanga budasanzwe yabonye muri Rutahizamu mushya iyi kipe iherutse kugura waraye utsinze igitego. Mu ijoro ryakeye nibwo APR FC yatsindaga El Merreikh igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Rutahizamu Mamadou Sy mu mukino wa Kabiri wa Cecafa Kagame Cup. Ku mukino we wa mbere muri […]

Mbonyumutwa yitandukanyije na basaza be, yiyemeza gutora Kagame

Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa usanzwe ari umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda, yiyemeje kuzatora umukandida Paul Kagame mu matora ateganyijwe ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga. Maryse uri mu bashinze yruganda C&D Pink Mango rukora imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga ndetse akaba ari na we washinze inzu y’imideli yitwa ‘Asantii’ anabereye […]

Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe gasopo

Abanyamahanga babarizwa mu mujyi wa Khartoum no mu nkengero zayo bahawe gasopo ko bagomba kuvana akarenge bitarenze iminsi 15 mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo. Igipolisi cya Sudan cyasabye abo banyamahanga gukuramo akabo karenge nyuma y’inama yakozwe muri iki cyumweru , bitaba ibyo bakirengera ibizababaho kuko intambara ikomeje mu bice bitandukanye. Uyu muburo uje nyuma […]

Gahanga: Yaje kwamamaza Perezida Kagame yambaye ikanzu y’abageni – Amafoto

icyimpaye_2_.jpg

Ibikorwa byo kwamamaza biri kugana ku musozo yaba ku bari guhatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko ndetse n’abifuza kuyobora u Rwanda. Umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasoza kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kumwamamaza byabereye i Gahanga […]

Masisi: M23 ikomeje kwigarurira imidugudu mishya

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, zigaruriye umudugudu wa Bweru wo muri Groupement ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi. M23 yigaruriye aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta. Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ku wa Kane yari yashinje M23 kugaba […]

Mozambique: Abasirikare ba RDF bashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame bushima imyitwarire yabo

Perezida Kagame yashimiye Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique aho zagiye kurwanya ibyihebe. Perezida Kagame yazimenyesheje ko azishimira umuhate zikorana inshingano. Ibi bikagaragazwa n’ibyo izi ngabo zimaze kugeraho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado no kugaragaza ubudasa izi ngabo zifite. Izi ngabo zashyikirijwe ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu, ubwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda […]

Sadio Mane yishimanye n’umugore we w’imyaka 19 wasoje amashuri yisumbuye

Sadio Mane yafashije umugore we w’imyaka 19 kwishimira isozwa ry’amashuri yisumbuye yasoje muri uku kwezi. Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo Sadio Mane yatangarije abakunzi be ko umugore we Aisha Tamba w’imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane urubuga rwa Instagram, uyu mukinnyi yerekanye amashusho ari kumwe n’umugore […]

Israel vs Hamas: Mu cyumweru kimwe isibaniro y’intambara yahitanye abagera kuri 60

Nyuma y’uko hari hashize icyumweru hari isibaniro y’intambara mu bice bimwe bya Gaza, Israel yamaze kuhakura Ingabo zayo. Ni intambara yangije byinshi, nko gusenya amazu n,ibindi bikorwaremezo ariko igarukwaho cyane n’uko mu cyumweru kimwe itwaye ubuzima bw’abantu bagera kuri 60. Iyi ntambara ikomeje kuba, mu gihe ibihugu nka Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye ko intambara irangira […]

RIB yemeje itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holly Church

RIB yatangaje ko yataye muri yombi, Umushumba w’Itorero Bethesda Holly Church, Beshop Rugamba azira sheki itazigamiye. Dr. Thierry Murangira Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB yatangarije itangazamakuru ko aya makuru ari impamo. Nta makuru arambuye RIB yatangaje ku itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba haba aho afungiwe , igihe yafungiwe ndetse n’ingano y’amafaranga yari kuri cheque. […]