Simba SC yanyomoje ko yahaye akazi Vice chairman wa APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba SC yanyomoje amakuru avuga ko François Régis Uwayezu wari Perezida wungirije wa APR FC yagizwe umuyobozi mukuru wayo.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Uwayezu François Régis yagizwe umuyobozi mukuru wa Simba SC.

Amakuru yemezaga ko Simba SC yamuzanye kugira ngo ayifashe kongera kwisubiza igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania idaherutse.

Byatangajwe ko Mo Dewji usanzwe ariwe nyiri iyi kipe yahamagaye François Régis amusaba ko yajya kumuyoborera ikipe.

Nyuma y’ayo makuru, umunyamakuru Clarise Uwimana yabajije muri Simba SC niba ayo makuru yaba ari ukuri gusa bamubwiye ko ari ibinyoma.

Simba SC yamubwiye ko umuyobozi mukuru wayo akiri umutanzaniya Mr Imani Kajula.

Nubwo bimeze gutyo amakuru ava mu bantu bari hafi ya Uwayezu François Régis bemeza ko byamaze kurangira ko azajya kuyobora muri Simba SC.

Batangaza ko nta gihindutse uyu muyobozi wari wungirije muri APR FC azatangira akazi ke mu ntangiriro za Kanama 2024.

Uwayezu François Régis yabaye Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mbere y’uko ajya kuba umuyobozi wungirije muri APR FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *