M23 mu marembo ya Walikale

Umutwe wa M23 wamaze kugera mu marembo ya Centre ya Walikale, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Amakuru avuga ko kuri ubu ingabo za M23 zamaze kugera ahitwa Mubanda, mu bilometero bibarirwa muri 4 uvuye Walikale-Centre. Byari nyuma yo kwigarurira ibirindiro by’ingabo za Leta biri ahitwa Ngora, mu bilometero 12 uvuye […]
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 8,9% mu 2024 – NISR

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Werurwe 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ukagera kuri miliyari 18,785 Frw muri 2024 uvuye kuri miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023 . Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko Serivisi zatanze 48 ku ijana muri GDP, ubuhinzi bwatanze 25 ku […]
Rubavu and Rutsiro farmers experience increase of productivity of bio-fortified crops

Farmers living near Lake Kivu in Rubavu and Rutsiro districts, working with the Rwanda Rural Rehabilitation Initiative (RWARRI) in partnership with the European Union through the HINGA UKIRE project, are expressing their satisfaction with the increased productivity of bio-fortified crops after one year of implementation. The farmers urge local development officers to collaborate closely so […]
Mama Mukura arembeye mu bitaro bya CHUB

Mukanemeye Madeleine, uzwi nka Mama Mukura, umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports na Amavubi, arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Uyu mukecuru w’imyaka 103 wari usanzwe arwariye mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, yoherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo yitabweho n’abaganga nk’uko byatangajwe na Mukura VS binyuze ku mbuga nkoranyambaga. […]
Rwanda Vs RDC: Umuhuro utunguranye wa Kagame na Tshisekedi i Doha

Nyuma y’uko ibiganiro byari byitezwe guhuza Kinshasa na M23 i Luanda bihagaze, kuri uyu wa Kabiri ku wa Werurwe i Doha muri Qatar habereye urugendo rutunguranye rwahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bahujwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani. Qatar isanzwe ifitanye umubano mwiza […]
Sinshobora kurenza icupa rimwe – Pavelh Ndzila yigaramye ibyo kuba kazizi

Umuzamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, yatangaje ko amakuru amuvugwaho hanze y’ikibuga ari ibinyoma, ashimangira ko atazi aho ababitangaza babikura. Mu bihe bitandukanye, uyu muzamu ukomoka muri Congo yagiye avugwaho amakuru atari meza, aho bamwe bamushinja kwirarira mu tubyiniro two muri Kigali ari kumwe n’abakobwa b’uburanga banywa inzoga. Mu kiganiro yagiranye na BB Kigali FM, […]
U Burusiya na Ukraine byubuye imirwano nyuma yo kwanga gahunda y’agahenge ya Trump

U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero by’indege byangiza ibikorwaremezo kuri buri ruhande nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yanze icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano iminsi 30. Abayobozi ba Ukraine bavuga ko ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero by’indege zitagira abadereva ku bitaro bibiri byo mu majyaruguru y’Akarere ka Sumy. Ku wa Kabiri, Putin yari yemeye guhagarika […]
RCSP yanenze ibihano bikomeje gufatirwa u RwandaÂ

Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform: RCSP) ryanenze ibihano ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Rwanda, rigaragaza ko aho gukemura ikibazo bizacyongera. RCSP yatangaje ibi, nyuma y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku wa Mbere wafatiye abayobozi b’u Rwanda na M23, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni ibihano […]
Meagan Good yarushinze mu ibanga

Umukinnyi wa filime Jonathan Majors, w’imyaka 35 na Meagan Good,w’imyaka 43 barushinze mu muhango w’ibanga wabereye mu rugo rwabo muri Los Angeles nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Entertainment Tonight ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025. Amakuru aturuka ku muntu wa hafi n’uyu muryango avuga ko nyina wa Jonathan Majors, usanzwe ari umupasiteri ari we washyingiye aba […]
Timaya yakije umuriro kuri Leta ya Nigeria kubera inka

Umuhanzi w’umunya-Nijeriya Timaya yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwatsa umuriro kuri Leta ayisaba gufata ingamba ku kibazo cy’inka z’abungeri zona imirima mu gace ka Bayelsa. Ku wa 18 Werurwe 2025, Timaya yanyujije ubutumwa kuri X agaragaza agahinda ke kuri iki kibazo, agira ati: “Ndakomeza gusaba Leta kugira icyo ikora. Bari kwangiza imirima […]
The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo i Bruxelles

Umuhanzi The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Amakuru aturuka hafi y’umuryango wabo avuga ko Uwicyeza Pamella yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kujya kwa muganga kwipimisha. Akigera ku bitaro, abaganga basanze igihe cye cyo kubyara kigeze, […]
Muhanga: Umugabo w’imyaka 75 akurikiranweho gusambanya umwuzukuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye  umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko. Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga. Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana […]
Umuhuro w’ibanga wa Museveni na Kabila

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kugurira i Kampala uruzinduko rw’ibanga rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko yari yatumiwemo n’uriya Perezida wa Uganda, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 14 Werurwe ari bwo Kabila yavuye i Kampala, mbere yo kwerekeza […]
Somaliya: Perezida Hassan Mohamoud yarokotse igitero ku modoka ze

Igitero cya bombe cyibasiye imodoka za Perezida Hassan Sheikh Mohamud muri Somaliya kuri uyu Kabiri ushize, ariko perezida yahavuye nta nkomyi. Igitero cyabereye hafi y’isangano rya Ceel-Gaabta, ubwo perezida yari mu rugendo mu rwego rwo kuzenguruka igihugu cyose. Umujyanama mu by’umutekano mu gihugu, Xuseen Sheekh Cali yemeje ko perezida yari afite umutekano nyuma y’icyo gisasu […]
Umwicanyi Kazungu Denis agiye kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe

Umwicanyi ruharwa Kazungu Denis wahamwe n’icyaha yiteguye gusubira mu rukiko kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Werurwe 2024. Kazungu w’imyaka 36 yahamijwe icyaha cyo kwica byibuze abantu 13, abenshi muri bo bakaba ari abagore maze abashyingura mu rwobo yari yacukuye mu gikoni cyo hanze y’inzu yakodeshaga mu Busanza, mu Karere […]
Trump yashyize ahagaragara amadosiye ibihumbi ku iyicwa rya Perezida JF Kennedy

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trump bwasohoye inyandiko ibihumbi n’ibihumbi zari zaragizwe ibanga ku bijyanye n’iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy. Ibi byaje bikurikira itegeko nyobozi ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump nyuma gato y’uko atangira imirimo ye, ryo kurekura dosiye z’ibanga za […]
Icyo Kabila avuga ku byo kuba yaba akorana na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateye utwatsi ibirego bya Leta y’iki gihugu bimushinja kuba akorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuva mu mwaka ushize, Perezida Félix Antoine Tshisekedi na bamwe mu bantu ba hafi ye nka Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi cyo kimwe na Augustin Kabuya […]
FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’amajwi ya Miggy agerageza gutanga ruswa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamaze gushyikiriza Komisiyo Ngengamyitwarire ikibazo cy’amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telefone hagati y’umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste, n’umukinnyi wa Musanze FC, Bakaki Shafiq. Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yavuze ko iyi komisiyo ari yo izakurikirana iki […]