5b330745-c7e0-455b-9417-16ac0196e11e

Timaya yakije umuriro kuri Leta ya Nigeria kubera inka

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’umunya-Nijeriya Timaya yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwatsa umuriro kuri Leta ayisaba gufata ingamba ku kibazo cy’inka z’abungeri zona imirima mu gace ka Bayelsa.

Ku wa 18 Werurwe 2025, Timaya yanyujije ubutumwa kuri X agaragaza agahinda ke kuri iki kibazo, agira ati: “Ndakomeza gusaba Leta kugira icyo ikora. Bari kwangiza imirima muri Bayelsa, Aboki jyana inka zawe imbere uzigaburire… Birababaje cyane.”

Iri jambo ryatumye abafana be bagira ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bashimiye ko yagaragaje iki kibazo, mu gihe abandi banenze uburyo yakoresheje ijambo “Aboki” [risobanura aborozi] aho barinenga nk’ijambo rikoreshwa mu buryo bubogamye.

Ababonye ibyo uyu muhanzi yatangaje, bagize icyo batangaza aho bagiye bagaragaza ko nabo babajwe n’izo nka zikomeje kubonera imyaka yabo.

Umwe ati: “Simbasha kumva ukuntu umuntu yazana inka ze ku butaka bwanjye zikarya imyaka yanjye? Ibi ni ubusazi?”

Undi ati: “Akarere ka Niger-Delta karababaye bihagije. Bamaze kutwambura byose.”

Undi ati: “Urakoze kuduhagararira no kuvuga kuri iki kibazo.”

Undi ati: “Leta ntacyo izakora. Birababaje cyane.”

Undi ati: “Ubugizi bwa nabi wahisemo kwirengagiza, ejo cyangwa ejobundi buzagera ku muryango wawe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *