Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, biyifasha kugera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa […]

Ndayishimiye aracyavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye gutangaza ko afite amakuru y’uko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera igihugu cye. Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yari yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara […]

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu. Igiteranyo cy’ibitego byombi ni 2-1. Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 25 cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yahawe na Ruboneka Bosco nyuma ya koruneri. […]

Ngaya amayeri abakobwa bakoresha bakura ibyinyo abasore n’abagabo muri 2025

Mu buzima bw’urukundo bwa buri munsi, hari abakobwa bamwe batagendera ku rukundo rw’ukuri, ahubwo bagacudika n’abagabo cyangwa abasore bashaka kubakuraho amafaranga cyangwa ibindi byangombwa. Ibi babigeraho bifashishije amayeri n’ibinyoma bitandukanye. Dore amwe mu mayeri akunze gukoreshwa: 1. Kubeshya ko batwite: Bamwe babwira abasore ko batwite kugira ngo babasabe amafaranga yo kwa muganga cyangwa yo gukuramo […]

Gicumbi FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Ikipe ya Gicumbi FC yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-0, bituma izamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu wari uwa gatanu mu mikino ya Playoffs y’amakipe ane ahatanira imyanya ibiri yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Gutsinda kw’iyi […]

U Rwanda na RDC mu biganiro i Doha

Intumwa z’ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biteganya gusinyana. Ni ibiganiro u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano […]

AFC / M23 izakomeza kurwana kugeza Tshisekedi agiye cyangwa yeguye – Nangaa

Mu kiganiro Corneille Nangaa yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, yatangaje ko ihuriro ayoboye rya AFC / M23 rizakomeza kurwana, nubwo hasinywe Itangazo ry’amahame hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, kugeza Perezida FĂ©lix Tshisekedi agiye cyangwa yeguye. Yagize ati: “Tugomba kuzirikana igitekerezo cy’Abanyekongo”. Ati: “Abanyekongo ntibashaka kumva ijambo ‘guhagarika intambara’ atari ukubera ko […]

Rutahizamu uhetse Rayon Sports yahembwe

Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abbedy yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe mu ikipe y’abagabo, mu gihe Mukeshimana DorothĂ©e yabaye umukinnyi w’ukwezi mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC. Ibi bihembo byatanzwe mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, byabereye ku cyicaro cy’iyi kipe aho byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Twagirayezu ThaddĂ©e (uyobora Association […]

Umutubuzi ruharwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 63

Urukiko Rukuru rwa Leta ya Oyo ruri i Ibadan muri Nigeria rwakatiye Olaniyan Gbenga Amos igifungo cy’imyaka 63 kubera ubutubuzi bukomeye mu ishoramari. Uyu mugabo yari afatanyije n’ikigo cye yashinze “Detorrid Heritage Investment Limited”  yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubutekamutwe yaregwaga aho byageraaga kuri 30. Urukiko rwasanze Amos n’isosiyete ye barakoze icyaha cyo kwambura abaturage […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro n’abajenerali ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize yahuye n’abajenerali bo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kugira ngo baganire ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC. Ibiganiro byibanze kuri Operation Shujaa, […]

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ na AtlĂ©tico Madrid

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikipe ya AtlĂ©tico de Madrid yo muri Espagne amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni amasezerano ubuyobozi bw’iriya kipe bwasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB), akaba azageza muri Kamena 2028. Muri aya masezerano u Rwanda na AtlĂ©tico Madrid byemeranyije ko ijambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku […]

Tariki 30 Mata 1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 30  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 30 Mata mu 1994.      1.    Abatutsi biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, […]

Abacuruzi bo muri Uganda baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu kugeza ibicuruzwa mu Rwanda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kabale (KMTA), Michael Byamungu Turyamureba Rwasabutare, yatangaje ko nubwo umupaka wa Katuna wongeye gufungura mu myaka itatu ishize, abacuruzi bo muri Uganda bagifite imbogamizi zikomeye zo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda kubera imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bya Uganda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Muri Gashyantare 2019, u Rwanda […]

Pakistan iravuga ko u Buhinde bwitegura kuyitera mu masaha atarenze 36

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Pakistan yavuze ko Islamabad ifite “amakuru yizewe” ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha 24-36 ari imbere. Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Kabiri bivugwa ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri […]

Kinshasa: Perezida wa Guinea-Conakry yasabye RDC n’u Rwanda guhitamo inzira y’amahoro

Mu ruzinduko rw’amasaha 48 i Kinshasa, Perezida wa Guinea-Bissau, Oumaro Sissoco, yashishikarije abakuru b’ibihugu bya DRC n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Mata, guhitamo inzira y’amahoro. Nyuma y’uruzinduko rwe i Kigali, Umuyobozi wa Bissau-Gineya yabwiye itangazamakuru ko DRC n’u Rwanda, nk’abaturanyi b’Abanyafurika, bitagomba kubaho mu mahano y’intambara, nk’uko bimeze ubu muri Kivu […]

Ngabitsinze wahoze ari minisitiri w’ubucuruzi yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mata, uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itsinda Nyafurika rishinzwe gusesengura ingaruka (ARC), ikigo cyihariye cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gifasha ibihugu kwitegura no guhangana n’ibiza. Olivier Kamana, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na […]

Abasirikare ba FARDC M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abapolisi b’iki gihugu babaga mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa i Kinshasa. Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo abo basirikare ndetse n’abapolisi bari bahungiye muri kiriya kigo, nyuma yo gutsindwa na M23 bari bahanganiye […]

Ba ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Misiri

Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Misiri. Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi […]

Miss Mutesi Jolly arifuza kubyara umwana w’umukobwa

Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo byimbitse n’amarangamutima yatewe no kureba BeyoncĂ© ari kumwe n’abakobwa be babiri, Blue Ivy na Rumi, ku rubyiniro bwa mbere, ibintu byamukoze ku mutima bigatuma yifuza umwana w’umukobwa. Ib byabaye mu gitaramo cyabaye ku wa Mbere, tariki 28 Mata 2025, cyatangije ku mugaragaro ibitaramo bya […]