5AL-5meGiQ_visit_rwanda_2

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ na Atlético Madrid

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ni amasezerano ubuyobozi bw’iriya kipe bwasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB), akaba azageza muri Kamena 2028.

Muri aya masezerano u Rwanda na Atlético Madrid byemeranyije ko ijambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku myambaro iriya kipe ikorana imyitozo, ndetse no ku yo abakinnyi bambara bishyushya mbere y’umukino.

Ni amasezerano agomba gutangira gukurikizwa mu mikino itanu ya shampiyona ya Espagne Atlético Madrid isigaje gukina muri uyu mwaka w’imikino, akazakomereza mu Gikombe cy’Isi cy’ama-Clubs kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

ILZ8lynmo visit rwanda 4

Atlético Madrid yatangaje kandi ko mu mwaka utaha w’imikino ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara ku myambaro ikipe y’abagore n’iy’abagabo zayo zikorana imyitozo n’iyo zishyushyanya, ndetse n’inyuma mu mugongo ku myambaro zizajya zikinana imikino.

Iri jambo kandi rizajya rigaragara mu byerekezo bitandukanye bya Stade ya Riyadh Air Metropolitano iriya kipe y’ikigugu isanzwe ikiniraho; ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo. Rizajya kandi rigaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga bikorwa n’abafana.

Visit Rwanda izajya inamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni na yo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.

RDB ivuga ko aya masezerano ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, rumenyekane nk’ahantu hari ikawa imaze kwamamaza ku Isi hose.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa no gushakira inyungu Atlético Madrid, Óscar Mayo, yatangaje ko Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza mu kwaguka kw’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi ku rwego mpuzamahanga, bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru kandi Visit Rwanda ni urugero rw’ibyo. U Rwanda ni igihugu gihora gitera imbere kandi nizeye ko impande zombi zizabyungukiramo.”

Z5HwAJ9yea visit rwanda 3

Amasezerano y’impande zombi kandi azatuma Atlético iha u Rwanda ubujyanama mu by’umupira w’amaguru binyuze mu guha imyitozo abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko Atlético de Madrid ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.

Ati: “Binyuze muri iyi mikoranire, twiyemeje kugaragaza u Rwanda nk’ahantu habereye ba mukerarugendo, ahantu hihariye ku bantu mpuzamahanga bakora ubukerarugendo ndetse n’ahantu hatanga urubuga rwo gukuza impamvu, hanagura amahirwe ku banyafurika bakiri bato binyuze muri siporo.”

Atlético de Madrid yinjiye mu mikoranire na Visit Rwanda ikurikira andi makipe akomeye i Burayi nka Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Münich yo mu Budage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *