Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ibihano bishya ku bayobozi bakuru b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), mu ntambwe nshya yo gukomeza igitutu Amerika imaze igihe ishyira kuri uru rukiko.
Rubio yatangaje ko Amerika yafatiye ibihano Tomoko Akane, Perezida wa ICC ukomoka mu Buyapani, ndetse na Abdoulaye Seye, umushinjacyaha mukuru muri uru rukiko ukomoka muri Senegal.
Amerika ivuga ko abo bayobozi bagize uruhare mu bikorwa bya ICC byo gukurikirana abayobozi b’ibihugu bitaremerera uru rukiko kugira ububasha bwo kuburanisha abaturage cyangwa abayobozi babyo.
Rubio yavuze ko ICC ari urukiko mpuzamahanga rufite ibibazo bikomeye, arushinja kuba rwaragize politiki mu bikorwa byarwo ndetse no kurengera ubusugire bw’ibihugu.
Yagize ati Amerika “ntizihanganira” icyo yise ibikorwa bya ICC byo kwivanga mu bubasha bw’ibihugu.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko ruhagaze ku ruhande rw’abakozi barwo, rukanenga ibihano bya Amerika.
ICC yavuze ko ingamba nk’izi zishobora “guca intege amahame y’ubutegetsi bushingiye ku mategeko” no kubangamira imikorere y’urukiko.
Ibihano bishya bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gahunda yo kurwanya ICC.
Kuva Trump yongera gutangira kuyobora Amerika, ubutegetsi bwe bumaze gufatira ibihano nibura abayobozi 11 ba ICC, barimo abacamanza icyenda ndetse n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko.
Ibihano bya Amerika birimo guhagarika cyangwa gufatira imitungo y’abahanwe, kubabuza kujya muri Amerika ndetse no kubuza ibigo by’Abanyamerika kubaha serivisi zimwe na zimwe.
Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho n’imirimo y’abafatiwe ibihano, kuko amabanki afitanye isano na Amerika cyangwa akoresha amadolari y’Abanyamerika ashobora gusabwa kubahiriza ibyo bihano.
Amerika imaze igihe itavuga rumwe na ICC, cyane cyane ku birebana n’iperereza uru rukiko rwakoze ku bikorwa by’abakozi ba Amerika muri Afghanistan.
Ikindi kibazo gikomeye ni impapuro zo guta muri yombi uru rukiko rwatanze ku bayobozi bakuru ba Israel, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, bashinjwa ibyaha by’intambara byakorewe muri Gaza.
Netanyahu ahakana ibyo aregwa, ndetse akavuga ko ICC ibogama.
Mu kwezi gushize, Rubio yasabye ibihugu 125 bigize ICC kuva muri uru rukiko, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Amerika yo kurusenya buhoro buhoro.
Rubio yavuze ko Amerika ishaka gusenya ICC “itafari ku rindi”, ndetse ko Washington izareba ibihugu bizitabira uwo mushinga n’ibizawanga.
ICC yashinzwe mu mwaka wa 2002, ifite inshingano zo gukurikirana ibyaha bikomeye birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, mu bihugu bigize urukiko cyangwa mu manza zagejejweho n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Trump yo guca intege ICC.
Human Rights Watch, Open Society Institute, American Friends Service Committee na Center for Constitutional Rights biri mu miryango yareze ubutegetsi bwa Trump mu rukiko rwo muri New York.
Iyo miryango ivuga ko ibihano byashyizweho bituma bidashobora gukorana na ICC mu bikorwa bigamije gukurikirana ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Muri Kamena, abacamanza batatu ba ICC na bo bareze ubutegetsi bwa Trump mu rukiko i New York, bavuga ko ibihano byafatiwe bitemewe n’amategeko kandi bigamije kubashyiraho igitutu no kubahatira guhindura imikorere yabo.
Ku ruhande rwa White House, umukozi wayo yavuze ko Trump yari afite ububasha bwemewe n’amategeko bwo gushyiraho ibyo bihano.


