U Buyapani bwaciye agahigo ko kugira abantu hafi 100,000 bafite imyaka 100

Umubare w’abantu mu Buyapani bafite imyaka 100 cyangwa irenga wazamutse ugera ku rwego rwo hejuru hafi 100.000, nk’uko guverinoma yabitangaje. Minisiteri y’ubuzima yatangaje ku wa Gatanu ko yakoze amateka mashya mu mwaka wa 55 wikurikiranya, aho umubare w’abafite imyaka ijana mu Buyapani wari ugeze ku 99.763 muri uku kwezi kwa Nzeri. Muri abo bose, abagore […]
Uburanga n’ikimero by’umwuzukuru wa Museveni bikomeje kuvugisha benshi – Amafoto

Uburanga bw’umwuzukuru wa Perezida Museveni, Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto y’imyiteguro y’ubukwe bwe akomeje gucicikana hirya no hino. Umuryango wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe. Tasha […]
Trump yasabye NATO kureka peteroli y’u Burusiya niba ishaka ko abufatira ibihano bikaze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikaze, ariko mu gihe ibihugu bya NATO byakuzuza bimwe mu byo abisaba birimo guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya. Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yavuze ko “yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikomeye” mu gihe ibihugu bya […]
Iturika rihambaye mu kabari k’i Madrid ryahitanye umuntu abandi barakomereka

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, iturika rihambaye mu kabari ko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, ryahitanye umuntu umwe rikomeretsa byibuze 25. Abakozi bashinzwe ubutabazi babonye umurambo w’umugabo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo bashakishaga bari kumwe n’abashinzwe kuzimya umuriro n’abapolisi baho, nkuko byatangajwe na serivisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa i […]
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baritegura koherezwa muri Mozambique mu gihe ibyihebe byongeye kukameza

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, Maj Gen V. Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, ari kumwe na CP Vincent B. Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, baganirije abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Ingabo na Polisi) biteguye koherezwa mu Ntara ya […]
Uganda: Maj. Gen. Sabiiti hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma y’impanuka ikomeye

Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imishinga, ishami ry’imari ry’Igisirikare cya Uganda (UPDF), kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri, yajyanywe mu ndege i Kampala nyuma yo kugira impanuka ikomeye yo mu muhanda mu Karere ka Lwengo ku muhanda wa Mbarara – Kampala. Iyi mpanuka ngo yabaye mu gihe uwahoze ari […]
Walikale: Habaye imirwano ikaze mu gitero cya wazalendo ku birindiro bya M23

Umunsi wo kuwa Gatandatu, itariki ya 13 Nzeri, waranzwe n’imirwano ikaze muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nyuma y’imirwano yabereye i Kasopo, hafi ya Kashebere, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo mu gitondo, wazalendo yagabye igitero gishya ku birindiro by’inyeshyamba ku musozi wa Bueni, ku mupaka uhuza gurupoma […]
Abapolisi barenga 1200 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu byo gucunga umutekano

Abapolisi 1,238 basoje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri, amahugurwa y’ibanze yihariye ahabwa abapolisi (Basic Police Special Forces Course), mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Ni amahugurwa y’icyiciro cya 3, yari amaze amezi atatu (3), aho abayitabiriye barimo ab’igitsinagore 220, […]