d73da5c0-8fcb-11f0-a984-69b738896393.jpg

U Buyapani bwaciye agahigo ko kugira abantu hafi 100,000 bafite imyaka 100

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’abantu mu Buyapani bafite imyaka 100 cyangwa irenga wazamutse ugera ku rwego rwo hejuru hafi 100.000, nk’uko guverinoma yabitangaje.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ku wa Gatanu ko yakoze amateka mashya mu mwaka wa 55 wikurikiranya, aho umubare w’abafite imyaka ijana mu Buyapani wari ugeze ku 99.763 muri uku kwezi kwa Nzeri.

Muri abo bose, abagore bagize 88% nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Mu Buyapani bafite ikizere cyo kubaho kirekire kurusha ahandi ku Isi, kandi buzwiho kuba ariho umuntu urambye kurusha abandi aba ari ho aba ku Isi, nubwo ubushakashatsi bumwe butemera uwo mubare w’abantu bafite imyaka ijana.

U Buyapani kandi ni kimwe mu bihugu bifite abantu bakuze cyane benshi ku Isi, ahanini bikaba byaratewe n’indyo bafata, ariko bukagira n’ikibazo cyo kugira umubare muto w’abana bavuka bagomba gusimbura abakuze.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *