Rurageretse hagati ya Aliah Cool n’umunyamakuru wa Isibo FM

Nyuma y’uko umunyamideli Aliah Cool yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Barbus, ibintu byahise bifata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga ubwo umunyamakuru wa Isibo FM, DC ClĂ©ment, yandikaga amagambo yakoze ku marangamutima ya Aliah Cool. DC ClĂ©ment yanditse kuri Instagram ati: “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’i Gitwe naguma kuri […]

Abarimo Kabila bashinze umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinze umutwe wa Politiki ugamije kumurwanya bise ‘Mouvement Sauvons la RĂ©publique DĂ©mocratique du Congo’. Uyu mutwe washingiwe i Nairobi muri Kenya, aho aba banyapolitiki barangajwe imbere na Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 bari bamaze iminsi […]

Israel iravuga ko Hamas yabahaye umurambo w’umuntu utari mu bo yashimuse

Israel iravuga ko umwe mu mibiri ine yatanzwe na Hamas mu ijoro ryakeye “udahuye n’umwe mu bari barafashwe bugwate.” Hamas yasabwaga gusubiza abantu yafashe bugwate 48 bose yari isigaranye ( barimo abakiri bazima n’abapfuye) mu rwego rwa mbere rwa gahunda y’amahoro ya Gaza. Kugeza ubu, abantu 20 bazima bari bafashwe bugwate n’imirambo irindwi basubijwe Israel […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo Bukurikiranye umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya mbere ya 01/06/2025 mu mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo. Uregwa yemeye icyaha asobanura ko yamenyanye n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwa Facebook, nyuma akamusaba […]

U Rwanda rwatesheje agaciro ibinyoma byibasiye Minisitiri Nduhungirehe

Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo ry’irihimbano ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaba ari gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’imyitwarire mibi. Iryo tangazo rihimbano ryari ryitiriwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryavugaga ko Minisitiri Nduhungirehe yahamagajwe n’inzego z’ubutabera kandi yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye nyuma yo kurangwaho imyitwarire […]

U Rwanda rwashyize ku rutonde rw’ibihano Abanyarwanda 25 bashinjwa iterabwoba

Ku wa Kabiri, itariki ya 14 Ukwakira 2025, abantu 25 bafatiwe ibihano na Guverinoma y’u Rwanda kubera iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba ku rutonde rushya rw’ibihano rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC). Kuri urwo rutonde harimo abagize umutwe wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ufitanye isano […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC yibasiye ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu

Ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, byibasiwe n’ibisasu bya drone mu ijoro ryo ku itariki ya 14 no mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025. Biravugwa ko igitero cyibasiye kontineri za Aggrecko itanga amashanyarazi iki kigo gikoresha nk’uko amakuru agera kuri Tazama RDC avuga. Nk’uko iki […]

Uwabaye Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Perezida Salva Kiir

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo, Nhial Deng Nhial yatangaje ko asezeye mu ishyaka riri ku butegetsi, SPLM, ashinja ubuyobozi bwa Perezida Salva Kiir Mayardit kuba bwarataye icyerekezo cy’igihugu. Mu itangazo ry’impapuro 18 yashyikirije Radio Tamazuj, Nhial yashinje ubutegetsi ruswa, umutekano muke, n’ukudindiza amatora yari ategerejwe kuva mu myaka myinshi ishize. Uyu munyapolitiki w’inararibonye, […]

Raila Odinga yapfuye

Umunyapolitiki w’inararibonye wo muri Kenya, Raila Amolo Odinga, wari uzwi cyane mu mateka ya politiki y’igihugu no mu rugamba rwo guharanira demokarasi, yapfuye afite imyaka 80. Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhindi aravuga ko yapfuye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari i Koothattukulam, mu karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, aho […]

Bangladesh: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora imyenda yahitanye byibuze 16

Nibura abantu 16 bapfuye nyuma y’umuriro mwinshi wibasiye uruganda rw’imyenda muri Bangladesh, abayobozi bakaba batangaza ko umubare ushobora kuzamuka. Serivisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yatangaje ko imirambo 16 yakuwe aho ariko abantu bahiye ku buryo utabamenya. Ku wa Kabiri, abavandimwe bahangayitse bari bateraniye hanze y’uruganda rw’amagorofa ane mu gace ka Mirpur i Dhaka, mu murwa […]

RDC yarashe bikomeye M23 nyuma y’amasaha make bumvikanye agahenge

Umutwe wa AFC/M23 washinje Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurasa mu buryo bukomeye ibirindiro byawo, nyuma y’amasaha make impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego rwo kugenzura agahenge muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibi bitero biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ihuriro […]

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kurokoka imijugujugu ruterwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko rwaciye mu mwijima ariko bitazarubuza guharanira kurabagirana nubwo ruhora ruhanganye n’imijugujugu ruterwa n’ibihangange. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 mu nama yagiranye n’Akanama Ngishwanama ka Perezida (PAC), urubuga ruhuza impuguke z’abanyarwanda n’amahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo n’inama ku iterambere ry’u Rwanda, yabereye muri Kigali […]

Joseph Kabila yahurije abatavuga rumwe na Tshisekedi i Nairobi 

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Nairobi muri Kenya aho bari mu mwiherero bahurijwemo na Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC. Izi nama z’iminsi ibiri zigamije gushyiraho umurongo mushya w’uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorana, hagamijwe “gutanga umusanzu mu kubaka amahoro muri Repubulika […]

Umuvugizi wa AFC/M23 Dr Osacar Barinda  ashubije abavuga ko ishaka ubwigenge bwa Kivu

Umuvugizi Barinda asanga abahuza ibyo kuba umutwe wa AFC/M23 uri gushyiraho ubuyobozi butandukanye mu bice wigaruriya nko kwinjira buhoro buhoro mu nzira y’ubwigenge ko ntaho bihuriye. Ibi Dr Oscar Barinda yabitangarije ibitangazamakuru bya Bwiza TV na Bwiza. com kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 mu kiganiro n’umunyamakuru Mecky Kayiranga. Dr Barinda ubwo yasubizaga ku bibaza […]

Amerika yashimye ubwumvikane RDC na AFC/M23 byagezeho

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye ubwumvikane bwo gushyiraho urwego rwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bagezeho. Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira ni bwo impande zombi zemeranyije gushyiraho ruriya rwego, nyuma y’icyiciro cya gatandatu cy’ibiganiro zagiranye ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025. Urwo […]

Mu bihugu Felix Tchisekedi yashimiye byamufashije ntiharimo Uburundi

Mu nama mpuzamahanga ya Global Gateway Forum, perezida Tchisekedi yarimo mu Bubiligi yashimye byimazeyo ibihugu byamufashije kurwanya umutwe wa AFC/M23. Perezida Felix Tchisekedi ubwo yari mu nama mpuzamahanga mu Bubiligi yashimiye ibihugu byamufashije mu ntambara ahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23 aho yashimiye Afurika yepfo , Tanzaniya ndetse na Malawi. Ibi bikaba byababaje abarundi batishimiye uburyo Tchisekedi […]