20251015_065110

Amerika yashimye ubwumvikane RDC na AFC/M23 byagezeho

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye ubwumvikane bwo gushyiraho urwego rwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bagezeho.

Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira ni bwo impande zombi zemeranyije gushyiraho ruriya rwego, nyuma y’icyiciro cya gatandatu cy’ibiganiro zagiranye ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Urwo rwego ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 ndetse n’indorerezi zo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mbere hari haratanzwe igitekerezo cy’uko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ari zo zagenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko AFC/M23 yarabyanze, igaragaza ko zibogama kuko zigeze kuyirwanya zifatanyije n’iza RDC.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bizajya biha inzira abagize uru rwego kugira ngo basuzume cyangwa bakore ipereza ku birego byo kurenga ku gahenge, kandi ko buri cyumweru ruzajya rukora raporo ku ntambwe iri guterwa cyangwa se imbogamizi zigaragara.

Biteganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi irindwi uhereye ku munsi ruzashyirirwaho, kugira ngo itegure imirimo yayo izakurikiraho.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu mujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, zashimye ubwumvikane Kinshasa na AFC/M23 bagezeho, zibugaragaza nk’intambwe ikomeye igana ku masezerano y’amahoro ndetse no gushyira mu bikorwa ayasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Congo.

Boulos yagize ati: “Turashimira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 ku kuba bemeye gushyiraho urwego rwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano i Doha. Iyi ni intambwe ikomeye izafasha RDC na AFC/M23 kwegera amasezerano arambye y’amahoro, kandi bigafasha no gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington.”

Yavuze kandi ko ruriya rwego ruzagenzura iyubahirizwa ry’ibyo impande zombi zemeranyije binyuze mu iperereza no kugenzura ibirego by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ruzongera icyizere hagati y’impande zombi, ndetse runagabanye umwuka mubi uri mu bice bikomeje kugira umutekano muke.

Amerika kandi yashimiye Qatar ku bw’umusanzu ikomeje gutanga mu biganiro bya Kinshasa na AFC/M23, ishimangira ko yiteguye gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryuzuye kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro arambye.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *