Minisiteri ya Siporo igiye gufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye akina umupira

Mu Karere ka Gatsibo, amashusho y’umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana kuri GS Kiramuruzi yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi kandi akora ku mitima ya benshi. Uyu mwana, nubwo afite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, yagaragaye yishimye kandi afite ishyaka rikomeye mu gukina umupira, ibintu byatumye benshi bamufata nk’intwari yerekanye ko […]
Impamvu FARDC ikomeje gusuka amabombe kuri M23 ikoresheje za CH-4Â

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ma saa cyenda z’igicuku Ingabo za Leta zakoresheje drone zikarasa “mu […]
Riyadh: Perezida Kagame yifatanyije n’abandi mu kiganiro ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu

Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu kiganiro ku kibazo kigira kiti: “Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu?” Perezida Kagame ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Cyenda yiga ku ishoramari n’iterambere ya Future Investment Initiative (FII9). Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko […]
Rusizi: U Burundi bwimanye umurambo w’umunyarwanda ku itegeko rivuye ibukuru

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, haravugwa inkuru y’umusore witwa Musirikare Obed waguye mu mugezi wa Rusizi umurambo we ukaza kujyanwa mu Burundi, gusa birangira ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu butegetse ko utagomba gukurwa ku mupaka wa Ruhwa aho wari uri ngo uhabwe ba nyiri umuntu. Musirikare w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’umupira ndetse akaba […]
Kenya: Impanuka y’indege itwaye ba mukerarugendo yahitanye abantu 11

Indege ntoya ya Cessna Caravan yari itwaye ba mukerarugendo 10 b’abanyamahanga parike y’igihugu cya Kenya ya Maasai Mara yaguye mu misozi y’amashyamba yo mu karere ka Kwale ku nkombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ikigo cy’indege za gisivili (KCAA) cyemeje ko “Indege yari irimo abantu 11” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Ushinzwe […]
Umwana wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga yapfuyeÂ

Igikomangoma SpĂ©ciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami w’u Rwanda wagiyeho, Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere mu bitaro byo i Nairobi muri Kenya, aho yari atuye. Umuryango we watangaje ko impamvu y’urupfu rwe yari indwara n’izabukuru. Igikomangoma Mukabayojo aheruka kugaragara mu ruhame […]
AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe. AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe […]
Tokyo: Uwishe uwari minisitiri w’intebe yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza

Umugabo ushinjwa kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza rwe. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Tetsuya Yamagami w’imyaka 45, yabwiye urukiko mu murwa mukuru, Tokyo, ko ibyo ashinjwa “byose ari ukuri”. Yamagami yakoresheje imbunda yikoreye mu rugo kugira ngo arase Abe igihe yari mu gikorwa […]
Abanyekongo 800 birukanwe mu buryo bubi muri Angola

Ku Cyumweru, itariki 27 Ukwakira, abaturage 800 b’Abanyekongo birukanwe muri Angola boherezwa iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo byavuzwe ko atari ubwa kimuntu n’abashinzwe isuku n’ubuzima ku mipaka (CHSF). Nk’uko byatangajwe na Dr. Émile Mbikyo, umuhuzabikorwa w’ubuhuzabikorwa bw’isuku n’ubuzima ku mipaka, ngo abo bantu birukanwe “nta nteguza cyangwa ubufasha,” barunzwe mu gikamyo […]
Ibitangaje kuri sitade igiye kubakwa mu kirere cya Arabie Saoudite

Mu gihugu cya Arabie Saoudite, hatangajwe umushinga mushya utangaje cyane, wo kubaka stade ya mbere ku isi izaba iri hejuru mu kirere. Iyi stade izwi ku izina rya NEOM Sky Stadium, izaba igice cy’umushinga mugari wa NEOM, umujyi w’igihe kizaza wubakwa mu butayu bwa Saoudite. Umushinga wa NEOM ni umwe mu mishinga minini y’iterambere yashyizweho […]
Gatumba: Ba major 2 bakorera ku mupaka w’u Burundi na RDC barafunzwe

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Gatumba, ku mupaka w’u Burundi na DRC, Major Sylvestre Nshimirimana, n’umwungirije, Priscille Ndayisenga, bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu) izwi ku izina rya Mpimba, kuva ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025. Abandi bapolisi batatu na bo bafunzwe muri dosiye imwe. Nk’uko amakuru aturuka mu begereye […]
I Doha M23 yeruye ko idashobora kuva muri Goma na Bukavu

Umutwe wa AFC/M23 wongeye kwerurira Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko udateze kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu umaze amezi menshi ugenzura. AFC/M23 yabitangarije i Doha muri Qatar, aho imaze igihe igiranira ibiganiro na Leta ya Kinshasa. Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize impande zombi zohererejwe umushinga mushya w’amasezerano yerekeye ku “gusubizaho […]
Nyiri “Be One Gin” arafunzwe

Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda Roots Investment Group rukora inzoga zizwi nka Be One Gin, yatawe muri yombi, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye nyuma y’iminsi havugwa ko yafashwe mu gihe cya operasiyo Usalama XI yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. […]
Dani Alves yakijijwe nyuma yo kuva muri gereza

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Dani Alves, wahoze akinira FC Barcelona na Brezili, yongeye kugaragara mu ruhame ariko mu buryo butandukanye cyane n’ubwo abantu bamumenyeyemo. Nyuma y’imyaka y’amakuba no gufungwa, Alves aravuga ko yakijijwe kandi ubu yabaye “umwigishwa wa Yesu Kristo.” Ku myaka 42, Dani Alves yavuze ubuhamya bwe mu rusengero rwa Elim Girona Church, […]
Walikale: Ibirindiro bya M23 bikomeje kwibasirwa n’indege

Inyeshyamba za AFC / M23 zagabweho igitero gishya n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Teritwari ya Walikale. Ibirindiro byabo biherereye ahitwa Muhanga / Burubi, hafi ya Kashebere, muri Gurupoma ya Luberike, byagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukwakira, na drone ya FARDC. […]
Maj. Gen Kagame yakiriye abasirikare ba RDF basoje ubutumwa i Cabo Delgado

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano, ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira bakiriye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zimaze umwaka zikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ingabo n’Abapolisi bagize Inzego z’umutekano z’u […]
Ouattara yongeye gutorerwa kuyobora Cote d’Ivoire muri manda ya 4

Kuri uyu wa Mbere, komisiyo y’amatora yatangaje ko Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara yatsindiye manda ya kane mu byavuye mu matora by’agateganyo. Ku majwi arenga 89.7%, uyu mugabo w’imyaka 83 yiteguye kongera igihe amaze ku butegetsi imyaka hafi makumyabiri. Abantu babiri bakomeye bari guhangana na Ouattara, Tidjane Thiam wahoze ari umuyobozi wa Credit Suisse, […]