Tanzania: Abantu 240 bakurikiranweho kugambanira igihugu

Abantu babarirwa muri 240 muri Tanzania barezwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nyuma y’imyigaragambyo irimo imvururu yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuhaba. Perezida Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze aya matora ku majwi 98%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayahejwemo bavuga ko atanyuze mu mucyo. Indorerezi zayakurikiranye na zo zivuga ko atubagirije amahame ya demokarasi. Perezida Samia […]
Ngoma: Umwarimukazi yasabye imbabazi nyuma yo gufatanwa ‘dish’ y’ibiryo by’abanyeshuri yari yibye

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe ‘dish’ yuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, biba ngombwa ko abisabira imbabazi. Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera […]
Perezida Ndayishimiye yandagaje Faustin Ndikumana, avuga ko yahanzweho na Shitani

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo yibasiye impirimbanyi Ndikumana Faustin, avuga ko yahanzweho n’imyuka mibi. Ndayishimiye yibasiye uyu mugabo usanzwe ayobora umuryango witwa PARCEM (Parole et Actions pour le RĂ©veil des Consciences et l’Évaluation des MentalitĂ©s) wiyemeje gukangurira Abarundi guhindura ibyiyumvo n’ingendo, ubwo yerekaga abaturage ba Komine Matongo yo […]
Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo muri Canada ku munota wa nyumaÂ

Abakunzi b’itsinda rya Vestine & Dorcas bari bategereje igitaramo cyabo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma. Iki gitaramo cyari kimwe mu byari gisoza uruzinduko rwabo rwo kuririmba mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika na Canada. Abafana bari biteguye kuririmbana nabo […]
Ibihugu 5 by’Afurika byagabweho ibitero by’indege na Amerika

Kugeza mu Ugushyingo 2025, hari ibiganiro byongeye kuzamuka ku bijyanye n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishobora kugaba ibitero by’indege muri Nijeriya. Ibyo biganiro byatumye abantu bongera kwibaza ku ruhare rwa Amerika mu bikorwa byayo bya gisirikare muri Afurika. Hashize imyaka myinshi Ubuyobozi bwa Gisirikare bwa Amerika muri Afurika (AFRICOM) bukora ibitero by’indege ku […]
U Rwanda na RDC byateye intambwe ikomeye igana ku masezerano y’ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bishyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu; intambwe ikomeye ibanziriza gusinya amasezerano. Uyu mushinga washyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho intumwa z’ibihugu byombi zari zimaze igihe zigiranira icyiciro cya kane cy’ibiganiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bya […]
SP Ronald Mutabazi yasanzwe mu rugo yapfuye

Umuyobozi wa VIPPU muri Polisi y’u Buganda, SP Ronald Mutabazi, yasanzwe yapfuye mu rugo rwe Polisi y’u Buganda iri mu kababaro k’akomeye nyuma y’urupfu rwa SP Ronald Mutabazi, umwe mu bapolisi bakuru bakoraga mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Unit). Mutabazi yari umuyobozi wa VIPPU (Very Important Persons Protection Unit) ishami rishinzwe kurinda abayobozi […]
Litiro ya lisansi mu Rwanda yiyongereyeho Frw 127

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli cyasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 127. Itangazo RURA yasohoye ryerekana ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,989 ivuye kuri Frw 1,862 yaguraga mu mezi abiri ashize. Mazutu yo yageze kuri Frw 1,900 ivuye kuri Frw 1,808 yaguraga, […]
Icyo Perezida TouadĂ©ra avuga ku gitutu bivugwa ko amaze igihe ashyirwaho n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko nta gitutu amaze igihe ashyirwaho na Leta y’u Burusiya nk’uko bimaze igihe bivugwa. Amakuru avuga ko Perezida Touadera amaze igihe ashyirwaho igitutu na Moscou, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu. Uyu mutwe unazwi nka Russian […]