large_nmKF56imANV9cpNi

Icyo Perezida Touadéra avuga ku gitutu bivugwa ko amaze igihe ashyirwaho n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko nta gitutu amaze igihe ashyirwaho na Leta y’u Burusiya nk’uko bimaze igihe bivugwa.

Amakuru avuga ko Perezida Touadera amaze igihe ashyirwaho igitutu na Moscou, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu.

Uyu mutwe unazwi nka Russian Expeditionary Corps (REK), usanzwe ucungwa ukanagenzurwa na Guverinoma y’u Burusiya.

Bivugwa ko igitutu Perezida Touadéra akomeje kotswa gishobora gusiga asinyanye amasezerano y’imikoranire n’uriya mutwe mu mpera z’uyu mwaka.

Amakuru avuga Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ishaka kohereza muri Centrafrique abacanshuro ba Africa Corps, mu rwego rwo kuhasimbura abandi bo mu mutwe wa Wagner bari muri kiriya gihugu kuva muri 2017; ikaba impamvu nyamukuru Perezida Touadéra akomeje kotswa igitutu.

Ni Perezida Faustin-Archange Touadéra ku rundi ruhande amakuru avuga ko igitutu akomeje kotswa gikomeje kumushyira mu rungabangabo, ibituma akomeje kwiha igihe gihagije cyo gufata umwanzuro.

Muri Mutarama uyu mwaka Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yari i Moscou, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida Vladimir Poutine. Ni ibiganiro byakurikiye ibyo yaherukaga kugirana na Ambasaderi w’u Burusiya i Bangui.

Muri ibi biganiro byombi, Touadera yagaragaje imbogamizi zerekeye ubutabera zo kuba yasinyana amasezerano na Africa Corps, nyamara uyu mutwe usanzwe ufatwa nka mukeba wa Wagner.

Icyakora Minisitiri wungirije w’Ingabo z’u Burusiya, Lounos-Bek Evkourov muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasuraga Centrafrique, yeruye ko byanga bikunze Bangui igomba guca umubano na Wagner; ibyatumye Centrafrique yisanga nta yandi mahitamo ifite.

Perezida Touadéra ubwo yabazwaga na France 24 niba koko u Burusiya bumaze igihe bumushyiraho igitutu, yagize ati: “Kuki uvuga ko ari igitutu? Ntekereza ko umubano uri hagati y’u Burusiya [natwe] ari umubano w’ubucuti ndetse n’ubuvandimwe. Hari igihe kimwe twari mu bibazo u Burusiya aba ari bwo buza kudutabara kubera ko twari twabibusabye. Turi mu bufatanye, ni imikoranire nk’indi yose tugirana n’ibindi bihugu kubera ko Repubulika ya Centrafrique ifitiye ishyari ubusugire bwayo. Rero dukorana n’u Burusiya nk’uko dukorana n’ibindi bihugu.”

Touadéra yagaragaje ko abavuga ko ari ku gitutu cy’u Burusiya ari abagambiriye gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

Abajijwe ibikubiye mu biganiro Leta ye imaze igihe igirana n’u Burusiya, Touadéra yagize ati: “Uratekereza nakubwirira hano ibyo ndimo ndaganira n’u Burusiya? Mu by’ukuri hari ubwubahane. Turimo turaganira n’u Burusiya, twumvikanye n’u Burusiya ko tuzamenyesha abantu aya masezerano, ariko muri iki kiganiro si ho nshobora kubitangariza.”

Byitezwe ko Africa Corps igomba gutangira gukorera byeruye muri Centrafrique mu mwaka utaha wa 2026, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ahateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha.

Mu gihe uyu mutwe waba utangiye gukorera muri iki gihugu, cyaba cyiyongereye ku bindi bihugu birimo ibyo mu karere ka Sahel wasimbuyemo Wagner, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Evgueni Prigozhin.

Icyakora biteganyijwe ko ubwo Africa Corps izaba yatangiye gukorera muri Centrafrique abacanshuro ba Wagner bazagenda bayinjizwamo gake gake.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *