Abiyitirira Fatakumavuta ufunzwe bakomeje kwiba abantu 

Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, kuri ubu afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yagaragaje impungenge z’uko hari abantu bamwiyitirira bakaka amafaranga mu izina rye. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye n’ubuhuza byatangijwe muri iryo gereza na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Fatakumavuta yavuze ko […]

U Rwanda rwakiriye abandi barwanyi baturutse muri FDLR

U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, rwakiriye abandi baturage barwo 17 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo batanu bari basanzwe ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Aba bantu barimo abana icyenda binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka […]

Abanyakenya barenga 200 bari kurwana mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine 

Abantu basaga 200 bo muri Kenya barimo kurwana ku ruhande rwa Russia mu ntambara iri kubera muri Ukraine, kandi hari abandi bashobora kongerwa mu mirwano, nk’uko byatangajwe n’inzego z’igihugu. Muri abo barimo n’abahoze mu nzego z’umutekano za Kenya, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi. Bamwe mu bakuweyo basanze barakoreshwaga mu gukora drones no […]

Musonera wabuze gato ngo abe umudepite ku itike ya RPF yakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo rwakatiye Musonera Germain gufungwa imyaka 20, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside. Mu mwaka ushize ubwo habaga amatora y’abadepite Musonera ari mu badepite umuryango RPF-Inkotanyi wari wahaye amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa habura amasaha mbarwa […]

FDLR yagiye i Kinshasa kwiga gukoresha drone bisabwe na Leta ya Kongo

Uwahoze ari umusirikare wa FDLR witwa Mbale Hafashimana yatangaje amabanga akomeye ku itsinda ryihariye ry’uyu mutwe ryitwa CRAP Unit, ryashinzwe gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara ziri mu burasirazuba bwa RDC. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit igizwe n’abarwanyi bagera kuri 600, batoranyijwe […]

Bujumbura: Abana bari gushimutwa ku bwinshi

Mu gihe ibikorwa byo gushimuta abana bikomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’intara ya Bujumbura, ababyeyi barasaba inzego z’umutekano gufata ingamba zikomeye zo gukurikirana abinjira n’abasohoka mu duce dutuwe. Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu na yo aramagana ibi bikorwa, asaba ko abakora ibi byaha bahanwa bikomeye. Natalie Kamikazi, utuye mu Gatunguru muri komine Ntahangwa yabwiye ikinyamakuru […]

U Bubiligi buri gukoresha ibigo bya NATO mu kurushaho kuzambya ibintu mu karere

U Bubiligi burimo gukoresha ibikoresho bya NATO mu kuzambya ibintu mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za AFC / M23, aho buvugwaho ko bwongereye inkunga ya gisirikare buha Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo kubuza inyeshyamba gutera imbere. Kuri iyi […]

Ubudage bwafunze ikihebe cya Hamas cyari cyigiye kwica abayahudi bo mu Burayi

Mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw’Ubudage bwategetse ifatwa by’agateganyo rya Borhan El-K., ukomoka muri Libani, ukekwaho kuba umunyamuryango w’umutwe w’iterabwoba mpuzamahanga HAMAS. Ifatwa ryabaye ku muhanda wa A17, ubwo ukekwaho yinjiye mu Budage avuye muri Repubulika ya Czheck. Ubushinjacyaha buvuga ko Borhan El-K. yagizemo uruhare mu gutegura ibitero by’iterabwoba mu […]

Abasaga miliyoni basabye akazi 2024/2025 kabona abategeze ku 4000

Inama ihuriweho n’Imitwe Yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite, yagejejweho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bya 2024/25 na gahunda y’ibikorwa byayo bya 2025/26, ahagaragajwe ko abantu bashaka akazi ari benshi ariko kakabona mbarwa. Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Sebagabo BaranabĂ©, niwe wagiranye inama ihuriweho […]

Gen Mubarakh yasabye amashuri ya gisirikare muri Afurika kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo abayobozi b’ingabo bashobore guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri ku mugabane wa Afurika. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi […]

RIB yataye muri yombi batatu bacyekwaho kwiba za sitasiyo za esanse zitandukanye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za esense zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17. Aba bafashwe nyuma yuko RIB yakiriye ibirego bitandukanye kuva muri izi sitasiyo aho zibwaga mu buryo bumwe. Abafashwe ni Nsabimana Straton ari nawe muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga […]

Ruti Joel atunze imodoka yari iya nyakwigendera Yvan Buravan

Umuhanzi w’indirimbo za gakondo Ruti Joel yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugura imodoka ya nyakwigendera Yvan Buravan, inshuti ye magara, kugira ngo agire ikintu gifatika kimwibutsa uwo muhanzi w’ibihe byose. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mugabe Robert, Ruti yavuze ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Benz yayihaye izina “Nkongi Cyane”, izina ryari ikivugo cya Buravan. […]

Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na wazalendo yabereye mu midugudu myinshi ya Bukombo

Imirwano ikomeye cyane guhera mu gitondo cyo kuwa gatatu, itariki 12 Ugushyingo 2025 yabereye muri Bukombo, mu midugudu ya Maruho, Machazo, Manyoni na Mudugudu, muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru agera kuri Kivu Morning Post, avuga ko iyo mirwano ikomeje kuva mu ntangiriro z’icyumweru mu midugudu itandukanye yo muri iyo gurupoma. Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye […]

Gen. Muhoozi yasabye Kenya kubaha uburenganzira ku nyanja vuba na bwangu 

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gushyigikira amagambo aherutse kuvugwa na se, Perezida Yoweri Museveni, avuga ko Uganda ikwiye kugira uburenganzira bwo kugera ku Nyanja y’Abahinde. Mu butumwa bwe bwumvikanamo ubwirasi, Muhoozi yagize ati: “Kenya igomba kuduhereza vuba inzira ituganisha ku Nyanja y’Abahinde. Nitabikora, bizateza ibibazo bikomeye mu […]

Juba: Salva Kiir yirukanye visi perezida we afata general amugira private

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yirukanye Visi Perezida wari ukomeye cyane, Benjamin Bor Mel nyuma y’amezi umunani gusa amushyizeho. Mu ijoro ryakeye, Kiir yakuyeho kandi Dr. Mel nk’umwungirije mu ishyaka riri ku butegetsi Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), nk’uko itangazo rya perezida ryavuye muri perezidansi i Juba rivuga. Perezida yategetse kandi ko Mel yakurwa […]

Sobanukirwa impamvu umujyi wa Paris bawita umujyi w’umucyo

Paris ni umujyi w’amateka ndetse ufite akabyiniriro ka Ville de lumière ( umujyi umurikira isi.Paris nk’umujyi ukundwa cyane ku isi ndetse ukaba wambaye ikamba ry’umujyi wa mbere ku isi usurwa cyane n’abamukerarugendo, muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu witwa umujyi w’umucyo. Paris yitwa “umujyi w’umucyo” kubera ko i Paris ariho hamenyekanye itara rya mbere rikoresha […]

Tanzania: Perezida Suluhu yashyizeho minisitiri w’intebe mushya

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagize Mwigulu Nchemba wahoze ari minisitiri w’imari, minisitiri w’intebe mushya, nyuma y’amatora atavugwaho rumwe yo mu kwezi gushize. Biteganijwe ko inteko ishinga amategeko iza kwemeza ishyirwaho rye mu matora aba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane cyane ko Hassan yatangajwe ko yatsinze amatora yo […]

Gariyamoshi yihuta ya mbere igenda intera ndende ku isi 

Ni gariyamoshi igendera ku muvuduko wo hejuru ihuza imijyi ya Beijing na Guangzhou ku ntera ya Km 2300. Urugendo rukubye Kigali – Dare salaam hafi inshuro ebyiri. Ubushinwa n’igihugu cya kane mu bunini ku isi bityo kugitembera ukoresheje gariyamoshi y’amashanyarazi ni nku murabyo kubera umuvuduko wayo udasanzwe aho yirukanka Km 350/h. Muri iyi nkuru turagaruka […]

Umunyeshuri wa ISTM/Butembo yishwe n’Abawazalendo

Umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Butembo (ISTM / Butembo), uzwi ku izina rya Kahindo Syavugha Rosette, yiciwe mu gace ka Musimba, ku birometero bike uvuye mu mujyi wa Butembo. Nk’uko byatangajwe na Kambale Maboko Fanuel, perezida w’umuryango utegamiye kuri leta wa Musienene, wavuganye na ACTUALITÉ.CD, uwahohotewe yafashwe n’isasu ryarashwe n’umuzalendo wo mu mutwe wa […]