images289929-2

Gen. Muhoozi yasabye Kenya kubaha uburenganzira ku nyanja vuba na bwangu 

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gushyigikira amagambo aherutse kuvugwa na se, Perezida Yoweri Museveni, avuga ko Uganda ikwiye kugira uburenganzira bwo kugera ku Nyanja y’Abahinde.

Mu butumwa bwe bwumvikanamo ubwirasi, Muhoozi yagize ati: “Kenya igomba kuduhereza vuba inzira ituganisha ku Nyanja y’Abahinde. Nitabikora, bizateza ibibazo bikomeye mu bihe bizaza.”

Muhoozi yakomeje avuga ko Uganda imaze igihe kirekire ifunze, idafite aho icisha ibicuruzwa byayo mu nyanja, kandi ko ikibazo atari ubucuruzi gusa, ahubwo ari “uburenganzira bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.”

Aya magambo ye aje nyuma y’uko Perezida Museveni na we aherutse gutangaza ko inyanja “ari iyacu,” kandi ko umunsi umwe “tuzayifata.”

Ibi byatangije impaka zikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyane hagati ya Uganda na Kenya, aho abantu benshi batangiye kwibaza niba ibi bitazongera umwuka mubi w’ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *