Sudani: Igitero cya drone mu isoko cyahitanye nibura abantu 10

Abantu byibuze icumi baguye mu gitero cy’indege itagira umupilote, kuwa Gatandatu, ku isoko riherereye mu gace ka Malha muri Darfur y’Amajyaruguru nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi baho. Malha, iherereye nko mu birometero 210 mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa leta, El Fasher, hafi y’umupaka na Libya, kuva muri Werurwe, iyobowe n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF). Uyu […]
Museveni yakiriye intumwa z’u Rwanda na Congo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye intumwa z’u Rwanda na Congo mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Izi ntumwa z’ u Rwanda, ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta, ndetse n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ziyobowe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni, zakiriwe i […]
FARDC ntabwo yemera ko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri Uvira

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kirashinja umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 kubeshya ko wavuye mu mujyi wa Uvira, nyuma yo gutangaza ko bitarenze kuwa Kane abarwanyi ba wo bazaba bamaze kuva muri uyu mujyi bari bamaze icyumweru kirenga bafashe. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Ukuboza, kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Umuvugizi wa FARDC, […]
Kalemie: Abasirikare n’abapolisi 124 bakurikiranweho guhunga umwanzi mu ifatwa rya Uvira

Abasirikare n’abapolisi 124 baburanishijwe i Kalemie kubera guta akazi igihe cy’ifatwa rya Uvira. Abo abantu 124 bo mu gisirikare n’igipolisi, barimo abasirikare 68 n’abapolisi 56, kuwa gatanu, itariki 19 Ukuboza, bitabye urukiko rwa gisirikare bashinjwa guhunga umwanzi. Iburanisha rya mbere, ryahariwe kumenya abaregwa, aho byafashije kumenya imyirondoro y’abantu 66 mu baregwa, inzira izakomeza mu iburanisha […]
DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku […]
Ambasade ya Pologne i Buruseli yagabweho igitero n’abagizi ba nabi

Mu gihugu cy’u Bubiligi muri iki Cyumweru dusoza haherutse kuba igikorwa cyo kwangiza cyabereye ku gice gishinzwe abaturage n’abanyamahanga bashaka viza cya Ambasade ya Pologne i Buruseli. Inyubako ya Ambasade ya yasizwe irangi ritukura, kandi handikwa amagambo ya politiki ateye isoni. Ibi byabaye ku wa Kane ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo, aho […]
Gutunga nimero ya telephone ya Kabarebe bishobora kuzicisha Gen. Philemon Yav

Gutunga nimero ya telephone ya Gen. (Rtd) James Kabarebe, kwa Lt. Gen. Yav Philemon wa FARDC, bishobora kuzamucisha umutwe cyangwa bikamufungisha ubuzima bwe bwose nyuma y’uko urubanza rwe rutangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ushize nyuma y’imyaka isaga 3 muri gereza. Ku wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye […]
Abantu 9 bishwe barashwe n’abantu bitwaje imbunda hafi ya Johannesburg

Kuri iki Cyumweru, byibuze abantu icyenda biciwe mu irasa ryabereye mu mujyi uri hafi ya Johannesburg, muri Afurika y’Epfo ubwo abantu bitwaje imbunda barasaga nk’uko byatangajwe na polisi. Polisi yagize iti: “Bamwe mu bahohotewe barasiwe bitunguranye mu muhanda n’abantu bitwaje imbunda.” Abayobozi babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko icyateye kurasa kugeza ubu kitaramenyekana. Polisi yabanje […]