polish-consulate-in-brussels-doused-with-paint-vulgar-v0-_FpIzDb6wXRbapFW6lwBSsTGthKEyv7GvTO5G_t5l0A

Ambasade ya Pologne i Buruseli yagabweho igitero n’abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Bubiligi muri iki Cyumweru dusoza haherutse kuba igikorwa cyo kwangiza cyabereye ku gice gishinzwe abaturage n’abanyamahanga bashaka viza cya Ambasade ya Pologne i Buruseli. Inyubako ya Ambasade ya yasizwe irangi ritukura, kandi handikwa amagambo ya politiki ateye isoni.

Ibi byabaye ku wa Kane ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo, aho irangi ritukura ryatewe ku muryango w’imbere, imbere y’inyubako, no ku kirangantego cya Pologne. Ijambo ‘Abicanyi’ ryanditswe mu Cyongereza ku kibaho gicishwaho amakuru. Usibye ibyo, biravugwa ndetse ko amazirantoki y’imbwa yashyizwe imbere y’irembo.

Amakuru y’igitero cyagabwe kuri Ambasade ya Pologne yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo muri Pologne, RMF24.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maciej Wewiór. Yavuze ko ibyo bikorwa “bifite imiterere ya politiki, bigamije guhungabanya umutekano wa Pologne ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.” Ibyabaye byahise bimenyeshwa inzego zibishinzwe. Abapolisi b’Ababiligi barimo gukora iperereza no gusesengura amashusho ya CCTV, yerekana itsinda ry’abantu batatu cyangwa bane bipfutse mu maso bahindanya inyubako; umwe muri bo agaragara afata ibyabaye byose kuri terefone ye. Polisi yatangaje ko irondo ryongerewe ku biro bya Ambasade.

601982625 1486244133504241 4486707440739052121 n

Igitero gishobora kuba gifitanye isano n’urukuta ku mupaka na Belarus

Abakozi b’iyi amabasade babwiye RMF FM ko amwe mu magambo yahanditswe (“J * ć mur” mu Cyongereza bivuga: “F**K the wall”) biganisha kuri bariyeri yashyizwe ku mupaka wa Pologne na Belarus. Haratekerezwa kandi ko bishoboka ko ibyabaye ari ubushotoranyi bugamije guteza imvururu no guteza urujijo.

Amakuru avuga ko igitero cyabaye ku munsi i Buruseli hari hateraniye inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, yafatiwemo ibyemezo byo gutera inkunga y’amafaranga igihugu cya Ukraine. Ibiganiro byasojwe Ukraine yemerewe miliyari 90 z’Amayero yo gufasha igisirikare mu gihe cy’imyaka 2.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *