Umunyarwenya Babu Joe yarapfuye abona Jay Polly na Yvan Bravan mbere yo kuzuka

Umunyarwenya Babu Joe yasangije abantu ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, aho yavuze ko yigeze kuremba cyane kugeza aho ajya muri koma iminsi itatu, ibintu asobanura nk’aho “yapfuye akazuka.” Yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye ku wa 2 Gashyantare 2026, ubwo yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuyobora igitaramo. Gusa yatangiye kumva umunaniro udasanzwe, afataUmunyarwenya Babu Joe umwanzuro […]

Mutoni Assia yarwaye depression nyuma yo kubyarira muri Amerika

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mutoni Assia yavuze ko kubyarira muri Amerika byamugoye cyane, bikamuhinduraho byinshi mu buzima bwe bw’amarangamutima, ndetse akagera aho agira agahinda gakabije. Yasobanuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere, byamubereye urugendo rukomeye kuko atari asanzwe azi neza uko yita ku mwana. Yahuye n’ikibazo cyo kubura amashereka, ibere rye rirabyimba cyane, bituma […]

Kwizera Olivier: Kutampamagara mu Mavubi ni amahitamo y’abatoza

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yavuze ko kudahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi ari icyemezo cy’abatoza, kandi we azakomeza gukora cyane kugeza igihe bazabona ko akwiriye guhamagarwa. Ibi yabivuze nyuma y’impaka zavutse ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu mikino ya FIFA Series, aho atagaragayemo. Nubwo hari abari bamusabiye amahirwe, barimo na Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice, […]

Chuck Norris yapfuye 

Umunyamerika Carlos Ray wamamaye muri filime no gukina imikino njyarugamba nka Chuck Norris, yapfuye ku myaka 86 y’amavuko. Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we, mu butumwa wanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Wavuze ko uriya mukambwe yapfuye ejo ku wa Kane, wungamo ko “yapfuye akikijwe n’umuryango we kandi mu mahoro.” Mu myaka ya 1960, Chuck Norris yari umwe […]

Minisitiri w’Ingabo n’intumwa ayoboye bari i Arusha muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Werurwe 2026, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’ u Rwanda, J. Marizamunda, zirimo Brig Gen David Ngarambe Bukenya, Umuyobozi ushinzwe operasiyo ( ChiefJ3) wari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF, zitabiriye Inama ya 42 y’Inzego zishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inama yabereye i […]

Uwasimbuye Maduro yashyizeho abayobozi bashya b’igisirikare

Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy RodrĂ­guez, yashyizeho abayobozi bashya b’igisirikare nyuma y’umunsi umwe ashyizeho Minisitiri w’Ingabo mushya. Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, RodrĂ­guez yavuze ko izo mpinduka zigamije kurinda “ubusugire bw’igihugu, amahoro, umutekano n’ubusugire bw’imipaka ya Venezuela.” Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Venezuela zije nyuma y’igitero ingabo za Leta Zunze Ubumwe za […]

Abanyekongo n’Abarundi mu baguye mu mpanuka bashaka kujya i Burayi

Abenegihugu 16 ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari mu bahitanwe n’impanuka y’ubwato yabaye ku itariki ya 18 Werurwe ku nkombe za Mitsamiouli, mu birwa bya Comoros. Ukurikije urutonde rwashyizwe ahagaragara, abantu 18 bahasize ubuzima, barimo Abanyekongo 16 n’Ababurundi 2 nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye. Ubuyobozi bushinzwe umutekano w’abaturage muri Comoros bwo ku ruhande rwabwo buvuga […]

Bobi Wine uherutse gusohoka muri Uganda rwihishwa yagaragaye i Washington

Bobi Wine yongeye kugaragara muri Amerika nyuma y’icyumweru avuye muri Uganda. Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Werurwe, nibwo uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, NUP, yatangaje ko yavuye mu gihugu cye, aho yari amaze igihe yihishe kuva amatora ya perezida yo muri Mutarama 2026 yarangira. Urugo rwe rwari rugoswe n’inzego z’umutekano, ariko aho aherereye […]

Israel yivuganye Jenerali Ali Mohammad Naini wa IRGC 

Brigadier General Ali Mohammad Naini wari usanzwe ari umuvugizi w’Ishami ry’Ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara (IRGC), yishwe n’ingabo za Israel. Itangazamakuru rya leta ya Iran ni ryo ryabanje kumubika, mbere y’uko urupfu rwe rwemezwa n’ingabo za Israel (IDF) kuri uyu wa Gatanu. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasobanuye ko Naini yari umuntu […]

Koreya ya Ruguru: Umukobwa wa Kim Jong Un yagaragaye atwaye igifaru

Umukobwa wa Kim Jong Un yakunze kugaragara aherekeza se mu birori bikomeye bya gisirikare mu mezi ashize, bikomeza kwibazwaho ko umukobwa ukiri muto ashobora kuba arimo gutegurirwa kuzamusimbura ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru. Uyu mukobwa w’umwangavu (bikekwa ko yavutse hagati ya 2012 na 2013) w’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, kuri iyi nshuro […]

AFC/M23 yahagaritse umuyobozi wayo uvugwaho gushaka gufata ku ngufu 

Ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwahagaritse Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’urwego rwa Politiki muri ririya huriro, nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse. Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, mu ibaruwa yandikiye Tshisola ku wa 16 Werurwe, yamumenyesheje yahagaritswe nyuma y’uruhererekane rw’amakuru yagaragazaga imyitwarire ye idakwiye. Ni imyitwarire mibi irimo kurenga ku nshingano […]

Perezida Chapo yemeje ko ikibazo cy’u Rwanda na EU atari cyo cyamujyanye i Buruseli

Muri iki cyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yakoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine i Buruseli ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nyuma y’uko uyu muryango wemeje uzahagarika gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu ntambara yo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Ibiro Ntaramakuru byo muri Portugal, Lusa, byatangaje ko, icyumweru gishize, […]

Igitero cya drone yaturutse muri Sudani cyahitanye 17 muri Tchad

Kuri uyu wa Kane ushize, Guverinoma ya Tchad ndetse n’abaturage bavuze ko igitero cy’indege itagira umudereva yambutse umupaka ivuye muri Sudani cyahitanye abantu 17 muri Tchad harimo n’abari mu cyunamo bitabiriye umuhango wo gushyingura. Umujyi wa Tine uri ku mupaka wagabwemo iki gitero ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu ubwo abari mu cyunamo bari bateraniye […]

Perezida Kagame yashimiye ‘umuvandimwe we’ Denis Sassou Nguesso

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe, yashimiye mugenzi we Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu. Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye, Perezida Denis Sassou Nguesso, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo. U Rwanda […]